Musanze: Gacaca ababyeyi  bahangayikishijwe n’ababumbisha  abana babo amatafari  bikabatesha amashuri

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca , mu Kagari ka Kabirizi bahangayikishijwe nab a rwiyemezamirimo bakoresha abana babo imirimo y’imvune, ibintu byatumye abana babo bata amashuri ndetse n’uburere bwabo bugatakara

Aba bana bakora mu birombe byifashishwa mu kubumba amatafari, abandi bakayikorera byajyana gupakira imodoka, ndetse hakabaho bamwe mu babyeyi bahakora bafite abana bato, bakabareresha barumuna babo bityo bigatuma badakomeza amasomo yabo

Mukangwije  Agnes ni umwe muri bo yagize ati “Umwana aba afite imyaka 15na 17 ntibatinya kumukoresha, bakamushukisha ibihumbi 20 ya avansi, umwana ufite aya mafaranga biragoye kumubwira ibyo kwiga, usanga hari n’abanywa inzoga bagasinda, mbese uburere bwabo bwaratakaye ku buryo iby’ishuri batabikozwa”

Karangwa Faustin “Ubu njye mfite mukuru wanjye ufite umwana wamunaniye kubera akazi afite muri biriya birombe, yavuye mu ishuri yiga mu wagatanu w’amashuri abanza, bariya bagabo bahagarariye birya birombe batumye abana bacu bararuka kandi twabibabwiye kenshi ariko ukabona batabyitayeho, ubuyobozi budufashe wenda bo bazabumva kuko batwicira bana”

Bamwe mu batungwa agatoki  mu gukoresha abana bato harimo Sengabo Onesphole, Gakwaya Celestin umuyobozi w’ibi birombe na  Uwimana Theophile umuyobozi wungirije, nabo ubwabo biyemerera ko ikosa ryo gukoresha abana  bato barikoze, gusa ngo hari bamwe mu bazanwa n’ababyeyi babo.

Umwe mu bana twasanze kuri ibi birombe w’imyaka 16 avuga ko amafaranga bahabwa muri aka kazi bayahembwa n’abakoresha babo

Ati “ Njye nkorera uwitwa Sengabo, ampa amafaranga ibihumbi 20 mbere y’uko ntangira kubumba amatafari, ubundi akampa andi ari uko ndangije kubumba, dukorana n’abandi bana ariko kwa Theophile niho hakorera abana benshi no mu irasaniro,navuye mu ishuri niga mu wagatanu pirimeri, ubu mfite ingurube naguze mu mafaranga bampaye hano, ntabwo nteganya gusubira mu ishuri”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumubyeyi Jeannine avuga ko batazarebera abagikoresha abana bato imirimo ivunanye kuko bitemewe ahubwo, kandi ko bagiye guhagurukira iki kibazo

Ati “Kuba bakoresha abana bato ubwabyo ntibyemewe, kuko ni icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko, icyo kibazo ntabwo twari tukizi gusa tugiye kugikurikirana dushyizemo ingufu, iki ni ikibazo kitagomba kureberwa, cyangwa ngo kijenjekerwe”

Mu Karere ka Musanze hakunze kuvugwa ibibazo by’abana bato  bava mu ishuri bitewe no gukoreshwa imirimo ivunanye,ubucuruzi buciriritse n’ibindi, gusa ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bugiye guhagurukira iki kibazo.

 

 1,210 total views,  2 views today