Musaze: Imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ishimira Perezida Kagame wayihaye umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abanyarwanda bagizwe n’imiryango 34,bikunze kuvugwa ko basigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, barashimira Perezida Paul Kagame, wabashyikirije umuriro w’amashanyarazi, ibintu ngo bishimangira agaciro aha buri munyarwanda mu mibereho myiza n’iterambere rya buri wese.

Mujawimana ni umwe mu bahawe umuriro w’amashyanyarazi

Yagize ati: “ Twebwe turi abantu bavukiye mu mashyamba y’ibirunga, twakuze twiberaho nk’inyamaswa, kuko nta muntu watwitagaho, kubona amashanyarazi rero, urabona ko twirengeye umujyi wa Musanze kuko dutuye mu misozi , twabonaga amatara tukagira ngo ni inyenyeri, uko Leta zagiye zisumburana nta n’imwe yaduhaye agaciro ni ukuri, ariko Kagame ubwo yazaga ino yiyamamazaikibazo cyacu cyo kubaho nta mashanyarazi nyuma yo kutwubakira amze kudukura mu bihuru yatwemereye amashanyarazi, turacana tukumva radio mbese ubu natwe noneho ni bwo twinjiye neza neza mu buzima bw’abanyarwanda, imvugo ni yo ngiro turamushimiye kandi, uyu muriro w’amashanyarazi ngiye kuwubyaza umusaruro n’umva amakuru kuri radiyo bizamfasha mu iterambere”.

Mfitumukiza Didier yagize ati: “ Kuba twarahawe amashanyarazi na Paul Kagame, iki ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda twarahejwe igihe cyose , ntitwize ntitwambaye nk’abandi mbese twarutwaga n’ingagi twabanaga nazo, ariko aho Kagame agaruriye ubumwe bw’abanyarwanda twahawe agaciro,bigaragazwa n’iterambere risaranganijwe kuri twese abanyarwanda, kuri njye ndacyari umusore ngiye gushinga inzu  nzajya nogosheramo bagenzi banjye, ndetse no gucura ibikoresho byo mu bwubatsi, ngure telefone kuko ntaho kuyicaginga nabonaga bigatumantayigura kuko kugira ngo tugere ahabaga umuriro twakoraga urugendo rw’amasaha 2”.

Bamwe mu bahawe umuriro bashimangira ko bumva radio nyuma yo kuzishyiramo umuriro bita gucaginga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro  Mnyentwari Jean Damascene, aba banyarwanda batuyemo nawe ashimangira ko Paul Kagame ari Umuyobozi w’abanyarwanda bose ngo ariyo mpamvu aharanira imibereho myiza yaburi munyarwanda

Yagize ati: “Kuba hari bamwe mu byagaragajwe n’amateka ko hari bamwe mu banyarwanda bakandamijwe ,abandi bakimwa uburenganzira bwabo, ni kimwe mu bituma Umukuru w’igihugu cyacu aharanira ubumwe bw’abanyarwanda, aba rero ni bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka , urumva ko nabo bavuga ko bagize Ubumuntu aho Paul Kagame abohoreye u Rwanda, imvugo ni yo ngiro yabemereye umuriro none barawubinye, ndabasaba gukomeza kutazamutenguha mu mirimo ye yo kubayobora bafata neza ibikorwaremezo agenda abagezaho nk’uyu muriro w’amashanyarazi bareke kuwureba gutyo gusa ahubwo bawubyaze umusaruro bahanga umurimo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro Munyentwari Jean Damascene

Umuyobozi wa REG ishami rya Musanze, Nsabimana Joel Elvis, avuga ko ariya mashanyarazi koko bayemerewe na Kagame ngo ariyo mpamvu, babashyirira umuriro mu nzu nta kiguzi

Yagize ati: “ Uyu muriro w’amashanyarazi ni uwo aba baturage bahawe na Kagame , ari nayo mpamvu kuri ubu tubashyirira insinga z’amashanyarazi mu nzu zabo nta kintu na kimwe batanze kitwa ifaranga, kuko uwayabemereye bivuze ko byose yabyishyuye, turabasaba gukomeza gufata neza ibikoresho bibagezaho umuriro ,kandi havuka ikibazo bakagana ubuyobozi bwa REG bukabafasha, tuzakomeza kandi kumva ibibazo byabo bijyanye n’amashanyarazi”.

Biteganijweko mu murenge wa Shingiro imiryango 735, izahabwa umuriro aho kugeza ubu igera kuri 335, imaze kuwubona.

 2,626 total views,  2 views today