Musanze: Abaturiye Kimonyi biyemeje kurangwa n’umuco wo kugira isuku muri byose

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hatangizwaga gahunda y’ubukangurambaga bijyanye n’isuku n’isukura, mu ntara y’Amajyaruguru,abaturage bose bashishikarijwe, kurangwa n’isuku muri byose,  ni nako byagenze no mu mutenge wa Kimonyi, kuko ubuyobozi bw’aho na bwo bwasabye abaturage kugira umuco w’isuku muri byose, maze na  bo biyemeza guharanira ko isuku yajya ibaranga muri byose.

Mukasano Gaudence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, avuga ko isuku ikwiye kuba umuco mu banyakimonyi n’abanyarwanda muri rusange, ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage mu gikorwa cyo gukora isuku ku muhanda Kimonyi –Busogo ndetse no mu ngo z’abaturage, mu rwego rwo kwereka umuturage ko isuku ari ngombwa, mu mibereho ya Muntu.

Yagize ati “ Ubundi ntibikwiye ko umuturage ahatirwa kugira isuku, kugera n’ubwo abihanirwa , ahubwo bikwiye ko buri wese ikijyanye n’isuku n’isukura biba mu muco we, aho ari hose mubyo akora ndetse no mu magambo avuga byose ugasanga bisukuye, birazwi ko ahari isuku burya haba hari ubuzima bwiza ndetse n’umucyo ibi rero ni byo dushishikariza abaturage, kubana na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Abayobozi ba Kimonyi bakora isuku mu ngo z’abaturage (foto Rwandayacu.com)

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa kandi yongera ho ko kuri ubu umurenge wa Kimonyi wahigiye guca burundu ikijyanye n’uburwayi bw’amavunja buterwa n’umwanda bwakunze kugaragara muri uyu murenge.

Yagize ati “Nta banga uyu murenge wa Kimonyi wakunze kuvugwamo uburwayi bw’amavunja, na n’ubu kandi harimo bamwe bakirangwaho ubu burwayi , iki ni ikibazo njyewe ubwanjye nk’umunyamanga Nshingwabikorwa wa Kimonyi mfatanije n’abaturage, twiyemeje kugira iyi ndwara amateka, buri muyobozi w’umudugudu wo mu murenge wacu , ahereye ku buyobozi bw’isibo, yiyemeje kumenya amakuru ya buri muryango ku bijyanye n’imibereho ku isuku, harimo no guca burundu imvunja, nanjye ubwanjye ubu tuvugana hari imiryango nasuye mu gitondo, ntabwo tuzemera ko umuturage akura agenda acumbagira kubera uburwayi bw’amavunja, ni umhigo kandi uyu mwaka nta vunja rizaba rirangwa muri Kimonyi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kimonyi Mukasano Gaudence, asaba abaturage kwirinda umwanda (Foto Rwaandayacu.com).

Nyirahabina Daphrose ni umuturage wo mu murenge wa Kimonyi, asanga koko nta muturage ukwiye gucibwa amande ngo ni uko atagize isuku mu byo akora n’imibereho ye

Yagize ati “Ubuzima bwacu bwubakiye ku isuku, kandi twarabibinye iyo tutagira isuku benshi Covide 19, iba yaraduhitanye, buriya uburyo twakoresheje mu ihe bya Covide byatweretse ko isuku ariyo ntwaro yo kwirinda indwara, twishimiye kandi ko ubuyobozi bwacu na  bwo buduha urugerio mu kurwanya umwanda, kuko baza kuduha urugero mu kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, ikitwa amavunja cyo dufatanije n’ubuyobozi twiyemeje kukirwanya twivuye inyuma cyane, kuko koko muri uyu murene hakunze kugaragara ubu burwayi duhereye kuri mutwarasibo, tuzasura inzu ku yindi tureba koko amavunja yaba yarabateye”.

Kimonyi yiyemeje kuba ku isonga mu kurwanya umwanda(foto Rwandayacu.com).

Gitifu Mukasano ashikariza abaturiye Kimonyi bose kugira isuku bakurungira inzu zabo, bagira isuku ku myambaro , bacukura ingarani kandi bakazubakira, kugira ubwiherero bwubatse neza kandi bupfundikiye, kandi bagatanga amakuru kuri buri wese ubangamiye isuku, bagakomeza guha agaciro gahunda yiswe igitondo k’isuku muri Kimonyi, bakirinda kunywa amazi adatetse mu rwego rwo kwirinda inzoka n’ubwo mu murenge wa Kimonyi hatari uburwayi bwazo, barashishikarizwa kandi kugira agatanda banikaho amasahane, bakagira n’umugozi wo kwanikaho imyenda n’ibindi byatumaumuco w’isuku w’imakazwa kuri Kimonyi.

 845 total views,  2 views today