Amajyaruguru:Abarezi barashimira Green Party, yaharaniye ko bongezwa umushahara bigashyirwa bikorwa

Yanditswe na  Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu barezi bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko bishimira uburyo ishyaga ryitwa Green Party ryaharaniye ko bongezwa imishahara ngo bikaba byararangiye bongejwe, ibintu bishimira kandi bagashimangira ko bazakomeza gushyigikira iri shyaka mu bihe byose.

Ibi babivuze ku wa  15 Werurwe 2024, nyua yo  kwitabirira  Inteko rusange yari igamije kwitoramo abakandida bazayihagararira mu Ntara y’Amajyaruguru mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nyakanga2024, aho biteganyijwe ko azabera rimwe no gutora Perezida wa Repubulika.

Mukantwari Marita wo mu karere ka  Rulindo avuga ko Green Party yakoze urugendo rurero kugira ngo ikibazo cya mwalimu cyumvikane, ariko ngo kubera imiyoborere myiza ikibazo cyaje kujya mu nteko kirakemuka

Yagize ati: “Kuri uyu munsi turimo gutora abo tuzatuma mu nteko ishinga amategeko bazatorwa mu matora yo muriNyakanga 2024, bakazaduhagarira bajyana ibyifuzo byacu, kandi ni mu gihe kuko biturutse ku byifuzo n’ibitekerezo bya Green Party twabashije kuva ku mushahara w’amafanga 25000, tugera ku ku bihumbi 150 kuzamura turashima rero ko hagenda hakorwa ubuvugizi , ngashimira Chairman wa Green Party, Dr.Frank Habineza, wabiharaniye bikagerwaho kimwe n’indi mishinga myinshi yagiye ageza ku nteko ikabyara ibisubizo byiza”.

Bamwe mu bazatorwamo abadepide bari mu myaka mito ibintu Green Party yishimira (foto rwandayacu.com)

Umuyobozi  wa Green Party, Dr.Frank Habineza yashimiye by’umwihariko abarwanashyaka ba Green Party abibutsa ibyo bagezeho mu myaka itanu ishize, abasaba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo bagere kuri byinshi bagomba gukora mu gihe kiri imbere, kandi avuga ko azaharanira ko buri munyarwanda abaho mu buzima bwiza, kandi ko ibyo bijeje abaturage byagezweho ku gipimo gishimishije.

Yagize ati “ Ibyo twari twijeje abanyarwanda ko tuzabagezaho twishimira ko 70% byagezweho muri manifesto dusoje, bakomeze batugezeho ibitekerezo nabyo tuzakomeza kugenderaho muri iyi manda.”

Ikindi yishimira ni uko muri iriya Nteko abatoewe ari urubyiruko rufite ingufu mu mubiri n’ibiterezo ngo bikaba ari ibintu bimuha icyizere ko mu myaka iri imbere ishyaka rya Green Party rizaba rifite abanyapolitike bakomeye kandi bafite uburambe no kureba kure hashyira u Rwanda heza .

Yagize ati: “ Muri rusange abatowe muri iyi inteko ni urubyiruko benshi bafite imbaraga n’ibitekerezo ndetse n’ubushake byo gukorera Igihugu, ishyaka ryacu mu gihe kiri imbere biragaragara ko rizaba rifite abantu bafite uburambe muri politike kandi bashoboye kuko bose barize kugera kuri za dogitora, ariko kandi bafite n’indagaciro ziganisha ku rukundo rw’igihugu.”

Chairman wa Green Party Dr. Frank Habineza yishimira ibyagezwe mu myaka 5 ishize (foto rwandayacu.com)

Biteganyijwe ko muri Gicurasi 2024 ishyaka rya Green Party rizaba ryarangije kumenya abakandida bazarihagararira mu kwiyamamaza ku mwanya w’abadepite.

Muri Gicurasi 2023 ni bwo hemejwe ko Chairman wa Green Party, Dr.Frank Habineza azatorwa nka   Perezida wa Repuburika  y’u Rwanda mu matora yomuri Nyakanga 2024. Muri Gicurasi 2024 ishyaka rya Green Party rizaba ryarangije kumenya abakandida bazarihagararira mu kwiyamamaza ku mwanya w’abadepite.

 312 total views,  6 views today