Akarenze umunwa karushya ihamagara. Musabyimana yahakanye ibyo yabwiye intore Nkumba

Yanditswe na rwandayacu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana  Jean Claude Musabyimana yabuze ayo acira n’ayo amira ubwo yitabaga  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite,asabwa gusobanura impamvu yashyizeho iteka riha ba Meya kuba abavugizi bonyine mu turere, ahubwo asa n’uwikoma  inteko  ayishinja kumushora mu bibazo by’amatiku.

Abaganiriye na www.rwandayacu.com bayibwiye ko Minisitiri Musabyimana ubwe yibwiriye abanyamabanga Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere n’Imirenge yose yo mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, ubwo bari mu itorero Nkumba ryari  rifite izina ry’ubutore Isonga ko umuvugizi w’akarere ari Meya gusa , ibintu byatumye bamwe mu bayobozi babaho mu cyoba ndetse n’abanyamakuru ntibongera kubona amakuru uko bikwiye.

Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu rero ubwo yari mu nteko bamubajije impamvu  yabujije inzego ku vuga imbere y’abadepite yabuze igisubizo n’impamvu yabiteye maze avuga ko biriya ababivuze ari abanyamatiku, gusa avuga ko nawe yabyumvise arinumira mu gihe dutoza urubyiruko rwacu n’abavuga ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga we yanze kunyomoza

Yagize ati: “ “Ntabwo ari byo naho byavugiwe simpazi, ndetse sinari mpari nanjye nabyumvise ku mbugankoranyambaga nk’abandi.”

Musabyimana avuga ko ayo matiku yayumvise no mu binyamakuru binyutranye ariko kuri we ngo yasanze nta mpamvu yo kubyinjiramo cyane

Yagize ati: ““N’igihe byavugwaga mu itangazamakuru hari umwanzuro wari wafashwe ko ibintu birimo amatiku batazongera kubimbaza. Ntabwo ari byo. Ni nanjye bavugaga ariko nta hantu na hamwe mu Rwanda nigeze mvugira ko umuyobozi runaka atagomba gutanga amakuru, ubivuga muzamubaze aho yabikuye.”

Ubwo Musabyimana yafatanyaga n’itorero Isonga mu koroza abaturage muri Burera 2023 (foto rwandayacu.com)

Ku bivugwa ko Minisitiri Musabyimana ibintu yabyumvaga akinumira na byo wasanga harimo urujijo nk’uko umwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge y’akarere ka Musanze  yabibwiye umunyamakuru wa rwandayacu

Yagize ati: “Akarenze umunwa karushya ihamagara we ntazi ko icyo umutegetsi avuze cyose kiba ari itegeko Musabyimana turi inkumba yatubwiye ko umuvugizi w’akarere ari Meya ko nta muntu ukwiye gutanga amakuru Meya atabimuhereye ububasha , none arahangaye arahakana yarabitwibwiriye turi muri Nkumba? Gusa yenda abadepite batumye urujijo mu itangazamakuru ruvaho, ariko kandi nk’umunyarewanda uzi gahunda tugenderaho yo kuvuguruza ibihuha aba yarabikoze ndetse akicara n’itangazamakuru akabinyomoza”.

Bamwe mu banyamakuru bavuga ko hari uturere batari bakibona amakuru avamo cyane ko ba Meya bamwe bumvaga ko badatanze amakuru nta handi bari kuyatanga, ariko ubu noneho ngo bigiye kujya byoroha ubwo ba Gitifu na  bo bigaragaye ko batagikumirwa mu gutanga amakuru.Abakurikiranira ibintu hafi basanga Musabyimana ahubwo yikomye inteko imushora mu matiku.

 658 total views,  6 views today