Musanze: Abarangije muri MIPC barasabwa kwihangira umurimo badateze amaso ku bandi

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Ubwo ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro ryitwa Muhabura (MIPC:Muhabura Integratude Polytechnic College)riherereye i Musanze ryatanganga impamyabushozi  ku nshuro yaryo ya gatatu, binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga,Umuyobozi w’ikirenga wiri ishuri rikuru, Rev.Dr Samuel Mugiraneza Mugisha, ashimangira ko ibyo umuntu yize bigasigara mu mutwe ari bwo bumenyi bumufasha kwiteza imbere, agasaba abarangiza amashuri kwihangira umurimo badateze amaso abandi, kandi ko iyi kaminuza MIPC, izakomeza kubaba hafi.

Yagize ati:  “Abarangije amashuri, muhawe impamyabushozi, ntabwo ari izo kubika ahubwo mu zibyaze umusaru, kandi zizabe mu mitwe yanyu, twishimira ko murangije amasomo mu bihe bigoranye kandi byarabigishije, turabasaba ko mukomeza kongera ubumenyi, ntimugende ngo mwicare ahubwo ubu ni bwo kwiga bitangiye kuko mugiye mu buzima bwo hanze butari ubwo ku ntebe y’ishuri, murasabwa guhanga umurimo rero muhereye ku byo mwize kandi mutarinze gusaba ibihambaye,nimuhange umurimo muwuhangire n’abandi, kandi MIPC izakomeza kubaba hafi”.

Ubuyobozi bwa MIPC buvuga ko buzakomeza kuba hafi y’abo bwahaye ubumenyi(foto Ngaboyabahizi Protais).

Umwe mu banyeshuri barangije muri MIPC mu bijyanye   n’ibaruramari, Usabiyera Mugisha Noella, avuga ko kuri we kwihangira umurimo ari ngombwa, kandi ngo agendeye no mu bihe bya Covid 19, we azakora ubushabitsi bwe akoresheje ikoranabuhanga.

Yagize ati: “ Dukurikije ibihe turimo bitatworoheye bya Covid19, ushobora gukora ubushabitsi, ubinyujije ku ikoranabuhanga, nshobora gucuruza amafaranga ntiriwe nyakoraho, kuko mu byo twize nanone harimo byinshi  byatuma twiteza imbere, tukazamura igihugu cyacu kandi natwe tukiteza imbere, ubu nk’uko twabisabwe tugiye guhanga imirimo, twizamure kandi tuyihe n’abandi ikintu cya mbere ni igitekerezo kuko twize uburyo umuntu yakoramo imishinga yazamura nyirayo, gusa njye mbona ikoranabuhanga ariryo rizatuzamura vuba”.

Uyu muhango wabaye hirindwa Covid 19 aho bahanaga intera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga , imyuga n’ubumenyingiro Irere Claudine, yasabye abarangije amasomo yabo mu mashami anyuranye, kwimakaza ikoranabuhanga mu guhanga udushya cyane muri ibi bihe bibi isi yugarijwe na Covid 19.

Yagize ati: “ Intsinzi ntabwo yizana, urayikorera, turi mu gihe ibintu bihinduka  buri munsi, abarangiza amashuri rero murasabwa kujyana n’ibihe  mugakora ibishoboka byose mugahanga udushya mu buryo bwanyu bwihariye .Turi mu isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19, ariko murasabwa gushaka gushaka amahirwe ari mu mbogamizi zatewe n’iki cyorezo .Mwize mu gihe isi yateye imbere mu ikoranabuhanga , kandi ni mwe mugomba gukomeza kuriteza imbere rikagera jku rwego rwo hejuru”.

Kuri uyu munsi wa 15 Nyakanga 2021, harangije abanyeshuri 182,   mu gihe abagera ku bumbi 3, ari bo bamaze kuhahererwa ubumenyi bunyuranye, harimo, ubwubatsi, ikoranabuhanga, amashanyarazi, ibijyanye  n’amazi ubutetsi n’ibindi kuva MIPC yafungura imiryango kuva mu mwaka wa 2014.

 

 2,538 total views,  2 views today