Uganda yashyikirije U Rwanda  imirambo 2  y’Abanyarwanda biciwe yo

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku mupaka wa Gatuna , uhuza u Rwanda na Uganda, kuri uyu wa Kane tariki ya 09Nzeri, 2021, mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, habereye igikorwa cyo kwakira  imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe mu gihugu cya Uganda mu bihe bitandukanye, n’ahantu hanyuranye.

Muri  abo bishwe harimo uwitwa  Dusabimana Théoneste w’imyaka 52 uvuka mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari ka Muhambo,, Umurenge wa Cyumba, wabonetse ku wa 30 Kanama 2021 nyuma yo kwicirwa i Kabale muri Uganda. Undi ni Bangirana Paul w’imyaka 47 wo Mudugudu wa Cyasaku, Akagari ka Nyarwambu mu Murenge wa Kaniga wabonetse yishwe ku itariki 02 Nzeri 2021.

Bamwe mu bo mumiryango y’abishwe babanje kureba nibo ari ababo koko

Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Félix, ari kumwe n’inzego z’umutekano, mu gihe Lela ya Uganda yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kabale Nelson Nshangabasheija n’Inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yagize ati: “Amakuru twabanje kuyabwirwa n’Abanyarwanda baba muri Uganda baziranye n’imiryango y’aba bantu, ariko nanone n’Umuyobozi wa Kabale ni we waje kumpamagara ambwira ko hari imirambo iri mu buruhukiro Kabale, ambwira ko ari iy’Abanyarwanda ansaba umunsi nazaza gufatira iyo mirambo, mubwira ko niteguye, aba bose bari bafiteyo ubushabitsi”.

Igikorwa cyo kwakira imirambo y’abanyarwanda  biciwe muri uganda  cyari kitaniriwe n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi

Uretse abayobozi, iyi mirambo yari inategerejwe n’abo mu miryango yabo bari bamaze iminsi mike bamenyeshejwe iby’iyo nkuru y’akababaro. Abo Banyarwanda bishwe bombi babaga muri Uganda, aho bari basanzwe bakorera imirimo yabo ya buri munsi.Inzego z’Ubuyozi bukuru bw’u Rwanda zihora zisaba abanyatrwanda gukomeza gukorera imirimo yabo mu Rwanda bakirinda kujya muri Uganda cyane cyane ko bagerayo bakahabonera ibintu bitari byiza.

 1,391 total views,  2 views today