Kicukiro: Imiryango itari iya Leta isabwa gukora ubuvugizi bushingiye ku bimenyetso bifatika.Mwananawe

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) wahuguraga imiryango itari iya Leta ikorera mu karere ka Kicukiro, ku bijyanye no gukora ubuvugizi; yayisabye kujya ikora ubuvugizi, ariko nanone igashingira ku bimenyetso bifatika, ngo kuko ni bwo n’ubuvugizi bwihuta kandi bigatanga umusaruro.

Umuhuzabikorwa wa Ihorere Munyarwanda ku rwego rw’igihugu, Mwananawe Aimable avuga ko ngo hari bamwe mu bakora ubuvugizi ariko ugasanga nta n’ibimenyetso bafite bigaragara,ibi bikadindiza ibibazo kuko usanga nyine ukora ubuvugizi aba adafite ibimenyetso bifatika.
Yagize ati: “ Twasanze rimwe na rimwe hari abakora ubuvugizi budashingiye ku bimenyetso, aho ushobora gusanga hari uje gukora ubuvugizi bw’abana bahohoterwa, imbere y’umuyobozi runaka, ugasanga arivugira imibare idafatika, kandi nta gihamya, ni ngombwa ko utanga ibimenyetso ufitiye gihamya kuko uba wabanje gukora ubushakashatsi, ukamwereka uko bihagaze, ni bwo arushaho kubyumva, akumva uburemere bw’ikibazo”.
Yongera ko ari byiza ko ubuvugizi bukorwa hakurikijwe amategeko, kuko ngo ubuvugizi ntibugomba kubamo ihangana, ni ubuvugizi bw’ibibazo biri mu muryango nyarwanda byakorewe ubushakashatsi bifitiwe gihamya biba bisaba ko buri wese ashyiraho ake kugira ngo Leta ibikemure.
Mwananawe avuga ko ubuvugizi bushingiye ku myigaragambyo butagera ku mutiurambye

Yagize ati: “ Mu bindi bihugu bajya mu mihanda bakigaragambya; mu Rwanda ho bakoresha uburyo bwiza bw’ubuvugizi, aho uba ufite ibimenyetso ukamenya ngo uwo bireba ninde, ukamugana
ugera kuri ubuvugizi bushingiye ku bimenyetso buzafasha imiryango itari iya Leta kugera ku ntumbero zayo”.

Umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu(Association des volontaires de la Paix) Uwimana Rose avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi ku miryango itari iya Leta ikora ku buvugizi, kuko ibi ngo bobongerera ubumenyi
Yagize ati: “ Aya mahugurwa atwongerera intege mu byo duko,kuko hari ubwo ukora ubuvugizi wabona bitinze kubera n’indi mirimo uba ubibangikanyije ukabireka, twasobanuriwe ko utagomba kurambirwa, niyo ubuvugizi bwamara imyaka icumi.Kandi iyo wumva utangiye gucika intege ureba abandi mukorana bakagufasha kurangiza ibyo watangiye; cyangwa bakagufasha bikagutera imbaraga, ugakoresha inzira zose zishoboka kugira ngo ugere ku makuru wifuza, byaba na ngombwa ukifashisha n’indi miryango itari iya Leta, ariko nanone ikintu cyo gushingira ku makuru afatika njewe nkiha agaciro cyane, bituma udakorera mu cyo nakwita icyuka n’ibihuha”.
Muri aya mahugurwa hahuguwe imiryango itegamiye kuri Leta igera kuri 30 yose ikorera mu karere ka Kicukiro,ikaba ivuga aya mahugurwa ari ingirakamaro mu mirimo bakora y’ubuvugizi ya buri munsi.

 665 total views,  2 views today