Musanze: Urubyiruko rushamikiye kuri RPF Inkotanyi rurasabwa guhangana n’ibigarasha

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hasozwaga irerero ry’urubyiruko rushamikiye kuri RPF Inkotanyi, icyiciro cya kabiri, hakanatangizwa ikindi kiciro cya gatatu , Chairman wa RPF Inkotanyi mu karere ka Musanze Ramuli Janvier,yasabye uru rubyiruko gukomeza guhangana n’abakomeje kuvuga nabi u Rwanda bazwi ku izina ry’ibigarasha.

Yagize ati: “ Urubyiruko rwacu hano mu Rwanda ruzi neza aho igihugu cyacu kigeze mu iterambere, ibigarasha rero na byo bizi neza ko u Rwanda rumaze gutera imbere, uretse byirengagiza gusa, aha rero ni ho mpera nsaba urubyiruko rwacu na rwo gukomeza guhangana n’ibigarasha, bikoresha ikoranabuhanga bivuga ibihuha, urubyiruko rwacu na rwo twaruhye za telefone niruzikoreshe na rwo rutanga ubuhamya runyomoza haba mu mashusho no mu majwi”.

Chairman wa RPF Inkotanyi Ramuli Janvier asaba urubyiruko gukomeza kurwanya ibigarasha (foto Rwandayacu.com)

Uru rubyiruko rusaga Magana atatu, bamwe muri rwo basanga nta mpamvu yo kudahangana n’ibigarasha nk’uko Nyiramahirwe Odette wo mu murenge wa Muhoza yabibwiye Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ubundi bamwe mu rubyiruko rutiza umurindi abasebya u Rwanda, babiterwa no kuba nta gukunda igihugu ndetse nta n’imirimo, ariko muri iri rerero twatojwe gukunda igihugu cyacu mbere na mbere, kuko udafite igihugu aba afite ubusa, twigishijwe amateka y’igihugu cyacu yabaye mabi cyane aho bamwe mu banyarwanda bumvise amabwire bakabiba inzangano zagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, twebwe rero twigishijwe ko tudakwiye kwitwaxa ko nta mirimo kuko twigishijwe kuyihangira , nta mpamvu rero yo kumbwira ngo sinahangana n’ibigarasha nzabikora binyuze kuri za yutubi, instagram, watsapu n’izindi cyane RPF Inkotanyi yampaye igikoresho aricyo telefone kandi abasebya u Rwanda ni yo bifashisha cyane”.

Urubyiruko rushamikiye kuri    RPF Inkotanyi rwahawe telefone kugira ngo ruhangane n’ibigarasha (foto Rwandayacu.com)

Habinshuti Theogene na we ashimangira ko irerero ryatumye basobanukirwa RPF Inkotanyi , bamenya neza neza amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoroni kugeza mu cyo bise ubwigenge ngo nabwo bwaje butuzuye

Yagize ati: “ Tugiye gutanga umusanzu mu rubyiruko kugira ngo narwo rukomeze guhangana n’ibigarasha, kuko dufite ubushobozi bwo kubona izi telefone ni ho abasebya u Rwanda banyura, ikindi ni uko iyo nta makuru ufite cyane anyura mu ikoranabuhanga, kumva ibihuha birihuta cyane ku buryo wagwa no mu mutego wo kuba washyira umugambi mubi w’ibihuha mu bikorwa , aha rero ni ho RPF Inkotanyi yesa umuhigo nta n’umwe uzashobora kugusha urubyiruko rwayo mu bishuko kuko ikora ibishoboka byose rukomeze kumererwa neza, kandi ikaruha n’ibikoresho uhereye kuri izi telefone, ndetse dufite na za mudasobwa , ibyiza kandi biri imbere twiyemeje gukunda u Rwanda no kurukorera turwanya uwarusebya mu buryo yakoresha bwose”

Urubyiruko rushamikiye kuri RPF Inkotanyi rwishimira ibikorwa rugezwaho  mu kumenya amateka y’igihugu (foto Rwandayacu.com)

Iri rero ry’urubyiruko rushamikiye kuri  RPF Inkotanyi mu gihugu hose rikaba ryaratangiriye mu ntaray’Amajyaruguru, akarere ka Musanze, kuri ubu hakaba hamaze kurangiza ibyiciro bibiri, hagatangizwa ikindi cya gatatu ku wa 18 Nzeri 2022, ibintu bigenda bitanga umusaru mwinshi ku rubyiruko kuko rusobanukirwa amateka y’igihugu cy’u Rwanda.

 944 total views,  2 views today