Nyabihu:Hari imfubyi zo muri Karago zivuga ko zimwe ubufasha n’inzego z’ibanze
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Umuryango w’abana b’imfubyi zamaramaje ugizwe n’abana bane,bo mu kagari ka Busoro Umurenge wa Karagao bavuga ko batereranwe nyuma yo gusigara batagira epfo na ruguru, cyane ko no kubona ibiribwa bibagora,ni mu gihe Ubuyobozi bw’akagari ka Busoro buvuga ko bugiye gusura abo bana kugira ngo barebe uko babayeho hanyuma babakorere ubuvugizi.
Nyirarukundo Providance niwe mukuru muribo wasigaye arerera barumunabe nyuma y’aho ababyeyi babo bitabye Imana uyu nawe ngo yaje guhura nikibazo maze aterwa inda n’umusore bakundanaga wamwizezaga ko bazabana ariko ngo birangira amwihakanye kuko ngo kugeza ubu ngo atazi n’aho aherereye.
Yagize ati: “ Ababyeyi bacu bose bitabye Imana inkurikirane , dusigara turi abana bane, ntitugira imirima yo guhinga , ni njye waciraga inshuro barumuna banjye none ubu narwaye mfite uburwayi bambwiye ko budakira, ibi rero byatumye ibibazo biba urudaca hano mu muryango wacu, ikibabaje ni uko kuri ubu tutagira ubwisungane mu kwivuza, nawe urabyumva nta mikoro, ubuyobozi bwanze kuduha ikiciro cy’ubudehe, ari nayo mpamvu, kuri ubu turembeye mu rugo,ndasaba Leta ko yadufasha gukomeza kubaho neza”.
Aba bana bafite ikibazo cy’ikikiciro n’ibiribwa kimwe n’inzu (foto Ngaboyabahizi Protais).
Umubyeyi Josiane ni Murumuna wa Nyirarukundo Providance , nawe yunga mu rya mukuruwe ahowe avuga ko abona basa n’abatereranwe n’ubuyobozi kuko ngo ntawe babwira ibibazo byabo ngo abyumve
Yagize ati: “ Nta mubobozi n’umwe utwitaho, nta nkunga bashobora kuduha n’imwe, ubu rwose tubayeho nabi, ndifuza ko ubuyobozi bwatuba hafi haba mu burwayi bwacu ndese n’imibereho isanzwe nk’abandi banyarwanda”.
Uruhinja Providence yabyaye na rwo rufite ikibazo cyo kubona amashereka
Abaturanye n’aba bana nabo bavuga ko ubuzima babayemo buteye agahinda nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo babasize ari imfubyi zitagira epfo na ruguru nabo barabasabira ko bafashwamu buzima bubi babayeyo, nk’uko Nyiransabimana Immaculee yabibwiye Rwandayacu.com
Yagize ati: “Aba bana uko ubareba Papa wabo ni we wabanje kwitaba Imana, nyina akurikiraho, nta kintu babasigiye ni abakene rwose mu buryo bwose bushoboka, usibye no kuba bativuza ntbagire icyo barya, n’inzu yabo rwose ni nko hanze, kuko amategura arashaje na we urumva izu yo muri za 1985,igisenge cyarashaje , rwose ubuyobozi ndabusaba ko bubegera kuko babayeho nabi cyane, gusa natwe kuri ubu biratugora dufite impungenge ko umunsi umwe tuzajya dusanga umwe umwe yapfuye, bazira inzara n’imvura”.
Mukagatare Alphonsine ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busoro yavuze ko iki mibazobagiye kugikurikirana
Yagize ati: “ Ikibazo cya bariya bana rwose tuziko koko ari imfubyi, ariko mubijyanye n’imibereho yabo muri rusange tugiye kukinjiramo neza na bo niba ari ikibazo cy’ikiciro turebe nyine niba koko bujuje ibisabwa ngenderwaho kugira ngo bajye mu kiciro runaka”.
Ni kenshi ikibazo cy’ibyiciro by’ubudehe byakunze gukumira bamwe mu baturage, kugira ngo bagere ku ntego zabo cyanwa se ngo bahabwe serivise runaka.aha rero ni ho bariya bana b’imfubyi bahera basaba ubuyobozi ko bwabegera bukabumva bagahabwa ikiciro cy’ubudehe, bagafashwa kubona mitiweli ndetse basanirwe n’inzu babamo.Kuri ubu aba bana baba mu nzu ari 3, kuko umwana umwe yagiye gushaka aho aba mu bagiraneza.
598 total views, 4 views today