Gicumbi. ATIC ni igisubizo ku bikomoka ku nzuki no guteza imbere ubworozi bwazo.Eng Musoni.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Eng.Musoni Celestin Umuyobozi wa Company ATIC , avuga ko  ubworozi bw’inzuki ari kimwe mu biteza imbere uwabikoze, ashingiye ko yize ibijyanye n’uruyuki n’ibirukomokaho ; aho yakuye impamyabumenyi yabyo mu gihugu cy’Ubuholandi.

Eng.Musoni Celestin , avuga ko inzuki ari zahabu itembera buri wese akwiye gukuraho ubukire

Eng.Musoni yagize ati: “ ATIC kuri ubu dutanga amahugurwa ku borozi b’inzuki, aho bakuramo umusaruro unyuranye, ubyazwa imitobe, amavuta yo kwisiga n’ibindi, mbese buriya hari bamwe mu babona uruyuki rugenga bakarubonamo ubuki gusa ahubwo abarwinjiyemo neza nibo bazi ko ari zahabu itembera, dukwiye kubyaza umusaruro”.

Kayagwe Zacharie ni umuvumvu wo mu murenge wa Muhoza akarare ka Musanze, avuga ko  mu myaka 20 amaze akora uyu mwuga w’ubuvumvu (umworozi w’inzuki) yakuyemo ibintu by’agaciro kenshi.

Yagize ati: “ Kuri ubu mfite imizinga yanjye ya kijyambere igera kuri 15, ni ho nkura amafaranga nikenuza mu buzima bwanjye bwa buri munsi, nakuyemo imirima itatu kuri ubu ifite agaciro ka mliyoni esheshatu, bikomotse ku bwizigame nagiye nkora mbinyujije muri Sacco n’ibimina ku mafaranga nkura mu bworozi bw’inzuki, rwose abakerensa inzuki bamenye ko ari zahabu koko abantu batazi ndetse zikaba n’umuti ku buzima bwa Muntu”.

ATIC ikorera mu mugi wa Kigali  kuri Price House ,  uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri Tel: 0786960533. Musoni Celestin Manager Director wa ATIC.

ATIC kuri ubu ifite  umukozi muri buri karere , aho bafasha aborozi b’inzuki kwibumbira mu makoperative no kubyaza umusaruro ibikomoka ku nzuki.

 1,912 total views,  2 views today