Musanze: CETRAF Musanze, yatumye abagore babasha  kwihangira umurimo no kwizigamira, bikura mu bukene

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

CETRAF Musanze LTD, ni uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki, aho rwenga urwagwa rwiza rw’umwimerere ndetse rugakuramo na Diyayi nziza , izwi ku izina rya Musanze Wine, rukaba rwafunguye imiryango yarwo mu mwaka wa 2005, mu karere ka Musanze, kuri ubu abagore bahawemo imirimo bavuga ko uru ruganda rwaziye igihe ngo kuko rwabatoje kumenya gukora no kwizigamira.

Uru ruganda rukoresha abagore bagera kuri 80% ngo ubuyobozi bwa CETRAF Musanze LTD, bwabikoze bugamije kwimakaza ihame ry’uburinganire ngo kuko umugore na we byagaragaye kenshi ko ashoboye, nk’uko Umuyobozi mukuru wa CETRAF LTD Musanze Tuyishimire Placide, yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Mu by’ukuri uruganda rwacu rugamije kuzamura buri wese rumufasha kuzamuka mu iterambere, twiyemeje rero kuzamura umugore, kugira ngo tumwereke ko na we ashoboye, iyo ugeze mu ruganda rwacu usanga nta mirimo myinshi ikomeye irimo, umugabo arayishoboye ndetse n’umugore arayishoboye, kandi kuba  harimo abagore bajya kuzamura umubare w’abakora mu ruganda, ntibivuze ko barutana mu mishahara oya, buri wese muri serivise akoramo afite igihembo kijyanye n’umurimo we, tubatoza rero kwihangira umurimo no kumenya kuzigamira ejo hazaza, nyuma y’uko tubatangira ubwizigame buzabarwanaho mu zabukuru, ndetse ubu tubahembera mu bigo by’imari,ku buryo byatumye bumva ko kuzigama ari byiza”.

Tuyishimire Placide , Umuyobozi mukuru wa CETRAF Musanze Ltd, avuga ko buri muntu ashoboye akazi, bityo umugore nawe akwiye gutozwa kwiteza imbere.

Bamwe mu bagore bakora muri CETRAF Musanze  LTD, bavuga ko kuri ubu bikuye mu bukene mu buryo bufatika, aho bamwe biguriye inka  n’imirima.

Mukunzi Annonce yagize ati: “ Ndabanza  gushimira CETRAF Musanze LTD  uburyo yakomeje kwita ku bakozi bayo mu bihe bya Covid-19, kuko ntitwishwe n’inzara, njye rero maze imyaka igera kuri itatu nkorera hano , nabashije gufasha barumuna banjye, ngura ishyamba  n’inka kuri ubu navuga ko nshingiye ku bwizigame nshyizemo n’imitungo naguze bigera hafi ya miliyoni 2, ikindi ni uko hano byatumye mbasha no kumenya kunoza imibanire n’abandi kandi nahungukiye inshuti, nsaba abagore gukomeza gukora kuko ni byo bizatuma imiryango yabo itera imbere ndetse bibarinde kwiyandarika”.

Bamwe mu bagore bavuga ko CETRAF Musanze Ltd yatumye bakunda kwibumbira mu matsinda bashinga n’ibimina

Mukamana Jeanine  avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018, aribwo yatangiye gukorera muri CETRAF LTD Musanze, byatumye yiteza imbere ngo kuko byatumye atanga akazi , kandi bituma akomeza gukora mu ruganda.

Yagize ati: “ Urumva maze imyaka isaga itanu nkora hano , aha ni ho nkura amafaranga amfasha mu bwisungane mu kwivuza, ubu mpemberwa kuri banki kandi mfiteyo ubwizigame, ubu mfite butike nibura ifite agaciro k’ibihumbi Magana atatu, ukoramo ndamuhemba, kandi mfite n’abakora mu mirima yacu, bivuze ko CETRAF yazamuye umunyarwandakazi mu iterambere,uru ruganda rwaje turukeneye kuko runatugurira umusaruro w’ibirayi, ari na byo rugaburira abakozi barwa sa sita, ibintu bidakunze kuboneka henshi”.

CETRAF Musanze Ltd ni rumwe mu nganda zituma abahinga urutoki bazamuka vuba kubera ko ibikoresha mu ruganda rwayo.

Abakoze bo muri CETRAF bakomeza gusaba abakoresha kudatererana abakozi babo muri ibi bije bya Covid-19, ngo nk’uko hari bamwe bagiye babirukana kandi ntibabahe inkunga.

Kugeza ubu CETRAF  Musanze,LTD ifite abakozi basaga 400, kandi bose bafashwa kwizigamira amafaranga azabafasha mu gihe bazaba bageze mu zabukuru, kandi buri wese ahemberwa kuri konti muri banki we ubwe yihitiyemo.

CETRAF Musanze Ltd yahaye abantu banyura akazi kenshi harimo n’abashoferi bagemura ibinyobwa byayo mu mpande z’igihugu.

 1,920 total views,  4 views today