Musanze:Abakora umwuga w’uburaya mu mugi wa Musanze barashimira ANSP+ yabahaye ubumenyi bunyuranye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abakora uburaya ndetse n’abakundana bahuje ibitsina,  bo mu mugi wa Musanze bavuga ko Umuryango Nyarwanda  ugamije gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA,   ANSP+( Association National de Soutien aux Personnes qui vivant avec le VIH) , watumye basobanukirwa neza uburyo bwo kwirinda agakoko gatera SIDA, bigishwa n’uburyo bwo kwiteza imbere.

Umwe mu bagore bakora umwuga w’uburaya mu mugi wa Musanze, akaba atuye mu murenge wa Musanze, avuga ko mbere atari azi inzira zose agakoko gatera SIDA, gashobora kunyuramo, akaba ariho ahera ashimira ANSP+ yabakuye mu gihirahiro ikabatoza no gukora.

Yagize ati: “Ubundi umuntu w’umugore cyangwa umukobwa ajya mu mwuga w’uburaya abitewe n’ibibazo aba afite bijyanye n’ubukungu mbese imibereho mibi ye, abandi babikora kubera irari ryabo, ariko nkanjye ni ubukene bwabinteye umugabo yari amaze kunyirukana antana abana batatu, ntabwo nari nzi ko hari inzira zinyuranye SIDA, yanduriramo, ariko aho ANSP+yatubumbiye hamwe nk’abagore bakora uburaya, twamenye kwirinda , tumenya gukoresha agakingirizo kumenya uko duhagaze twipimisha, yadutoje kuringaniza urubyaro, iduha udukoresho two kwipima mu gihe tugiye gukora imibonano mpuzabitsina”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko , ikindi k’ingenzi cyatumye n’uburaya bugabanuka kuri bamwe mu bakobwa n’abagore bo muri Musanze ngo ni uko ANSP+yahaye inkunga amatsinda kugira ngo yiteze imbere, aho yabaguriye imashini zidoda zisaga 20, bagatozwa n’ubuhinzi buzana amafaranga, aho bahinga ibirayi ibigori n’imboga byose bibaha amafaranga

Yagize ati: “Kuri ubu n’uwakora uburaya byaba ari ubushake bwe cyanga se ashaka kwishimisha nk’abandi bose bumva bashaka imibonano mpuzabitsina, kuko amafaranga yo ANSP+ yatweretse uburyo bwo kuyabona tutiriwe twicuruza, nkaba nifuza ko ibikorwa byayo byakomeza”.

Undi ni umwe mu bagabo bakora uburaya n’abo bahuje ibitsina bamwe bakunze kwita abatinganyi ariko iri zina akaba atariryo kuko ngo ni abakundana

Yagize ati: “Twe nk’abagabo babana bahuje ibitsina twakoraga imibonano mu buryo butugoye ku buryo no kwirinda bitari byoroshye, ariko aho ANSP+yagereye muri Musanze, twabashije kwibumbira mu mashyirahamwe nk’abagabo bakundana bahuje ibitsina, twahawe inkunga tubasha kwihangira imirimo, ndetse twafashijwe no kubina amavuta dukoresha mu kwirinda mu gihe dukora imibonano mpuzabitsina kimwe n’udukingirizo, ndashima uyu muryango kuko watumye tujya ahagaragara mu gihe twahoraga twihisha, kubera ko twahabwaga akato, ariko ubu tugenda twemye kubera ANSP+ yatweretse kandi yereka abandi banyarwanda ko ababana bahuje ibitsina aria bantu n’abandi uretse kuba baravutse bakisanga kuriya”.

Nizeyimana Jean Marie Vianney  ni Umukozi w’umuryango Nyarwanda  wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA (ANSP+(Association National de Soutien aux Personnes qui vivant avec le VIH SIDA)  ; avuga ko  n’ubwo  benshi mu bakoraga umurimo w’ubaraya bawishoramo bashaka amaramuko   gusa ngo  siyo nzira   ikwiye yo gushaka  imibereho   ahubwo ngo murwego rwo kubafasha kubuvamo   ngo icyo bakoze ni ukubafasha kubuvamo

Yagize ati: “Twabanje kubaha amahugurwa n’inyigisho bibafasha kwiteza imbere ndetse  twabahaye  n’igishoro  kugirango  bakore bareke uburaya bakore indi mirimo yabafasha kwibeshaho batiyandaritse,Kuri  ubu kandi  tugenda dutanga amahugurwa kuri bariya bakora umurimo w’ububuraya, ku bijyanye no kwirinda agakoko gatera Sida, tubaha amafaranga yo kubafasha kwihangira umurimo, ndetse tubashakira inkunga tubigisha umwuga cyane cyane nk’ubudozi, ubuhinzi bugamije kubaha amafaranga, tubatoza kandi gukorana n’ibigo by’imari.”

Nizeyimana Jean Marie Vianney  nUmukozi w’umuryango Nyarwanda  wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA (ASNP+) (foto rwandayacu.com).

Kugeza ubu ASNP+ ikorana n’amatsinda agera kuri 5 mu karere ka Musanze y’abantu bakora umurimo w’uburaya, harimo n’abagabo bakora imibonano bahuje ibitsina, mu mugi wa Musanze habarurwa abakora uburaya basaga 1500, aha ngo akaba ariho ANSP+, ihera ivuga ko itazahwema gukomeza kwita kuri iki kiciro cy’aba banyarwanda.

 4,971 total views,  2 views today