Musanze: Koperative ni akabando k’iminsi . Sengabo Umuyobozi wa MTC

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo yashyikirizaga abanyamuryango ba Musanze Transiport Cooperative , Umuyobozi wa yo Sengabo Onesphole, yavuze ko kutaba muri Koperative ari ukunyagwa zigahera kubera ko Koperative ari akabando k’iminsi umuntu yicumba mu gihe ari mu bibazo.

Kubera ikibazo cya Covidi -19, cyatumye abatuye isi yose bahangayika, ibi bikaviramo amaleta menshi gusaba abaturage ko baguma mu ngo zabo, ibi bikaba byaragize ingaruka ku ku baturage kubirebana n’imibereho yabo, abayobozi b’amakoperative ndetse na Leta cyane cyane u Rwanda, bahisemo kujya batanga ingoboka, iyi ngoboka ishobora kuba ibiribwa cyangwa se amafaranga, ni muri urwo rwego MTC na  yo yahisemo gutanga amafaranga y’ingoboka ku banyamuryango bayo bagera kuri 74, aho buri wese yahawe amafaranga agera ku 30.000 y’u Rwanda.

Umuyobozi wa MTC Sengabo Onesphole asaba abahawe iyi ngoboka kuyifata neza.

Yagize ati: “ Kubera ikibazo cya Corona Virus ntabwo abanyamuryango bacu bakijya ku mirimo , urabizi ko ubuzima bwacu bwa buri munsi ari mu muhanda kubera ko dutwara abantu, iyi gahunda ya Guma mu rugo rero ntabwo yatumye twongera gutwara imodoka no kubona amafunguro ndetse n’ibindi nkenerwa ni ikibazo, ubu rero twahisemo gutanga amafaranga y’ingoboka duhereye ku yo twagiye twizigamira , ibi byageze ku banyamuryango bose uko ari 72, abahawe iyi ngoboka bose ndabasaba kuyifata neza ntuibayisesagure kuko ni iyo kubafasha kubaho neza”.

Sengabo asanga Koperative ari akabando k’iminsi

Sengabo akomeza asaba buri munyarwanda kugira Koperative nibura imwe abarizwamo.

Yagize ati: “ Koperative ni imwe mu nzira izamura umuturage kuko nta muntu umwe wakwizamura byihuse , imbaraga za koperative zirakenewe, ni akabando k’iminsi, ubu utagira koperative abarizwamo muri iki gihe niwe wumva uko amerewe kuko ubu yabuze aho akura amaramuko, ariko abari muri koperative benshi  mu gihugu ubu bameze neza kubera ingoboka ku bwizigame  bwa za koperative zabo, ndasaba rero buri wese amenya kwizigamira abinyujije muri koperative cyangwa se amatsinda”.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative bavuga ko MTC yacunze neza ibyabo none ngo bakaba babonye ingoboka itubutse, nk’uko Tugengwenayo Theonace yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Icyorezo Corona Virus cyatumye nka twe abashoferi tudakora akazi kacu, ibi byari bidutunze n’imiryango yacu, ariko ubu murabona ko akazi kahagaze, ni ho twakuraga amafaranga y’abana bacu mu ishuri , ibiribwa, kwishyura umwenda wa za banki, ubu rero twari tumerewe na  bi kuko na we urumva kumara ibyumweru bibiri udakora ni ikibazo kugira ngo ubone ibigutunga MTC rero yarakoze kuko yacunze neza ibyacu none ubu nkaba namaze kubina amafaranga agera 30.000, ikiza kandi ni uko njye nayabonye binyuze mu ikoranabuhanga, ntabwo niriwe nkora urugendo ngo njye ku biro bya Koperative, kutajya muri koperative ni ukunyagwa zigahera twe ababizi turayivuga imyato”.

Tugengwanayo asaba asaba ko buri munyamuryango agira koperative

Bamwe mu bagore bafite abagabo bibumbiye muri MTC na ngo bishimira ibyiza bya koperative, nk’uko Niyizigama Anita abivuga.

Yagize ati: “ Koperative ni ikigega gihora cyuzuye kandi kikugoboka buri gihe, icyambere uhigira byinshi kuko burya iyo muri hamwe nk’abanyamuryango mwungurana ibitekerezo byo kwiteza imbere, ngarutse kuri MTC rero byo ni akarusho, umugabo wanjye ni umushoferi , urumva ko twaryaga ariko avuye ku kazi, imodoka twarazihagaritse ubu nta faranga tukibona , ariko ubu baduhaye amafaranga y’ingoboka akomoka ku bwizigame, nagiye kubona mbona ubutumwa bugufi mpita nishima , ubu twahahiye abana , kandi ibi ni ibizaduherekeza muri gahunda ya Guma mu rugo , ndasaba abanyarwanda kwibumbira mu makoperative no gukomeza kwirinda Corona Virus bakurikiza amabwiriza duhabwa n’abayobozi bacu”.

Niyizigama Anita yishimira ibikorwa byo kwibumbira muri Koperative

Kugeza ubu MTC ifite imodoka zigera kuri 15, ikaba ari imwe mu  makoperative agera kuri 12 yibumbiye muri RFTC, bavuga ko koperative yatumye babasha kugera kuri byinshi birimo ko bamwe babashije kwiyubakira inzu nziza ndetse bongera umubare w’ibinyabiziga mu miryango yabo.

 

 7,056 total views,  2 views today