Rubavu:Abaturiye Nyamikongi bavuga ko birengagijwe mu gutanga umuriro w’amashanyarazi
Yanditswe na Rwandayacu.com
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyamikongi mu murenge wa Kanzenze aAkarere ka Rubavu ,baravuga ko basigaye mu bwigunge badahawe umuriro w’amashanyarazi mu gihe utundi duce tubakikije twayahawe bo bagasigara hagati batayahawe; ibintu bavuga ko bibabangamiye cyane doreko ngo bagerageje gukusanya ubushobozi bw’amafaranga kugira ngo bawusabe hanyuma babwirwa ko bitemewe ahubwo ko bazawugezwaho ku buntu ariko ngo baretegereje baraheba.
Mukamwezi Odette ni umwe mu baturiye agace katahawe umuriro, avuga ko kuba barasigaye hagati badahawe umuriro w’amashanyarazi, bibagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no ku bijyanye n’iterambere rishigiye ku kubyaza umusaruro ingufu z’amashanyarazi mu gihe yaba abegerejwe .
Yagize ati:” Kuba utugari duturanye natwo dufite umuriro twebwe ntituwuhabwe n’ibintu bidutera ipfunwe kuko twasigaye inyuma mu majyambere aho tujya gucaginga amaterefone dukoze ingendo ndende kandi tugahendwa kuko telefone imwe kuyicaginga baduca amafaranga mana abiri, rwose nibadufashe natwe tubone umuriro “.
Mu byifuzo by’aba baturage barasaba ko nabo bahabwa umuriro w’amashanyarazi kugirango bawubyaze umusaruro mu bikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho yabo ya buri munsi iri imbere, nk’uko Murihano Jean yabibwiye Rwandayacu.com
Yagize ati:” Kuba nta muriro w’amashanyarazi dufite ni bimwe mu bituma tutizigamira amafaranga reba kujya gusudiza urugi Mahoko cyangwa se mu wundi murenge ayo ni amafaranga menshi kuko amafaranga aguze urugi rumwe agenda yikuba kabiri, ubu ntiwabona iduka riba rikunguye sa kumi n’ebyeri kuko twibera mu icuraburindi, ubu ntawagura ka televiziyo kuko ntacyo yagakoza ngo arebe amakuru, ubu kureba filime ni ugutega , ikindi kandi kuba nta muriro tugira niukurara turwana n’ibisambo, Leta nidufashe iduhe umuriro , kuko twashatse no kuwifatira twishyize hamwe ubuyobozi burabyanga twari tumaze gujusanya asaga miliyoni imwe”.
Kutagira umuriro w’amashanyarazi bidindiza iterambere muri Nyamikongi
Umuyobozi wishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG mu karere ka Rubavu Butera Laurent, nawe ashimangira ko aha hantu hari mu duce twasigaye tutagejejwemo umuriro w’amashanyarazi , gusa ngo mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi muri uyu mwaka utu duce natwo tuzatangira kugezwa mo umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati:” Kiriya kibazo cy muri Nyamikongi koko kuba nta muriro bafite kandi uduce tuyizengurutse dufite umuriro w’amashanyarazi kirazwi, gusa ubu kirimo kirashakirwa umuti ku buryo mu mezi make ari imbere nko muri Nyakanga 2021, abaturiye kariya gace bazaba bamaze gushyikirizwa umuriro w’amashanyarazi”
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG ,mu karere ka Rubavu igaragaza ko kugeza ubu muri aka karere umubare w’abaturage bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ugeze ku gipimo cya 80% biturutse ku mishinga itandukanye yagiye igeza amashanyarazi ku baturage bo mu bice bitandukanye by’akarere ka Rubavu.
1,609 total views, 4 views today