Ngororero:Rimenyande na bagenzi be bafunzwe bazira gucyuza ubukwe birengagije gahunda ya Guma Mu Rugo.

 

Yanditswe na Editor

Rimenyande  Jean Damascene wo mu karere ka Ngororero , umurenge wa Hindiro;ari mu maboko ya RIB, ashinjwa gucyuza ubukwe mu gihe isi yise yugarijwe na Corona Virus, ibi bigakubitiraho no kuba yararenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo yashyizweho na Leta mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 36, kumwe n’abagore babiri bari baje kumufasha muri ubu bukwe, bafashwe ku wa 29/Werurwe 2020, ubuyobozi buvuga ko butakwihanganira umuntu wese ushobora gukwirakwiza icyorezo mu banyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko batazihanganira   umuturage wigomeka ku mabwiriza agamije gukwirakwiza Corona Virus n’ubwandu bwayo.

Yagize ati: “Ntabwo twabona umuturage yigomeka ku mabwiriza y’ubuyobozi agamije kurinda abaturage ngo tumwihanganire, yagiriwe inama arabayanga kandi amabwiriza arasobanutse, abaturage bagomba guhitamo igikwiriye bagakomeza gukurikiza inama bagirwa kandi ubuyobozi bukomeje kubegera”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Hindiro, Tuyizere Anastase, avuga ko inzego z’ubuyobozi bw’akagari zakomeje kugira inama uwo mugabo ariko ntiyabyumva, kugeza ubwo itariki y’ubukwe igeze, ngo umunsi yafatirwaga muri iki gikorwa cyo gucyuza ubukwe basanze hariyo inzoga z’amoko anyuranye.

Yagize ati: “ “Twahasanze inzoga nyinshi ntabwo twazibaze zose ariko zari nyinshi, hariyo n’abantu bake baringaniye, kuko abandi bari banze kujyayo ari na bo bakomeje kuduha amakuru ko yananiye ubuyobozi, tumufata yari kumwe n’abagore babiri bamufashaga kwakira abantu”.

Rimenyande yari yateguye inzoga nyinshi harimo za Kinyarwanda

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Hindiro bavuga ko ibyo Rimenyande yakoze atari byiza, nk’uko Kabaraza Angelic yabitangarije ikinyamakuru Rwandayacu.Com.

Yagize ati: “ Hari abumva iyi ndwara ya Corona Virus bakabyita nk’imikino , ariko nka buriya Rimenyande azi ko ashobora gukoresha ubukwe agakurizamo kuba incike, abamushyigikiye ndetse n’abo yashyingiye bakabigwamo, biriya yakoze ntibikwiye kuko iyo isi yose yafashe ingamba zo gukumira iki cyorezo Rimenyande we akabirengaho, ni ibintu ndetse akwiye guhanirwa by’intangarugero ni ukuri”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoroero bwibutsa abaturage gukomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus batajya ahahurira abantu benshi, bakaguma mu rugo kandi bakarangwa n’isuku bakaraba neza kandi kenshi, amazi meza n’isabune, ibi bikaba aribyo bizatuma bakumira Corona, kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi bagera kuri 70, kandi bakaba bitabwaho ku buryo mu minsi mike bamwe barasubira mu ngo zabo bamaze gukira neza.

 1,116 total views,  2 views today