Iburasirazuba: Ubuyobozi bw’intara burashima abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere

Yanditswe na:Ingabire Rugira Alice

Ubwo Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rwamagana ryamurikaga ibikorwa 94 bakoze muri uyu mwaka bifashishije ikoranabuhanga rya WebEx mu rwego rwo kwirinda covid 19  , Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko bwishimira ibikorwa bigenda bigerwaho bikozwe n’ihuriro ry’abatanyabikorwa (DJAF)mu turere  tw’iyi Ntara.Ariko nanone basabwa no gukomeza kwisuzuma bahanga udushya mu iterambere.

Guverineri  w’Intara y’iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana ashimangira ko uruhare rw’abafatanyabikorwa mu cyerekezo cy’igihugu abasaba kutirara ahubwo bakarushaho gukora byinshi kandi mu gihe gito.

Yakomeje ati: “Reka twisuzume turebe ese ibyo twari turimo nibyo dukwiye kuba tukirimo? Ejo hashize uyu munsi aho turi naho tujya turajya hehe? Kuko igihugu kigomba kugira impinduka idasanzwe nziza zijyanye n’umuvuduko w’iterambere, hagakorwa ibintu byinshi byiza mu gihe gito, bishingiye mu murimo mwiza unoze bigakorwa mu nyungu rusange z’abanyarwanda , abafatanyabikorwa tuzakomeza gufatanya, gukora ubuvugizi, ubujyanama, guhuza ibikorwa ndetse n’ibindi bijyanye n’umutekano”.

Guverineri  w’Intara y’iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, ashimira abafatanyabikorwa bo mu turere tw’Iburasirazuba.(Foto Ingabire R. Alice).

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Kabagambe Willison yavuze ko ashima uruhare rw’abafatanya bikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rwamagana avugako akarere kamaze kugera ku iterambere abasaba gukomeza gushyira hamwe .

Yagize ati” nta kintu wageraho hatarimo ubufatanye ndashima uruhare runini DJAF yagize mu mihigo y’akarere ka Rwamagana  ni urwo kwishimira , ubu akarere turi mu bukangurambaga bwo kwibutsa abaturage imihigo n’ibikorwa twabakoreye , harasabwa gushyira imbaraga mu bufatanye kugira ngo umuturage w’Akarereka Rwamagana, ndetse n’umuturage w’u Rwanda tumugeze ku iterambere”.

 

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanya bikorwa mu iterambere ry’akarere ka Rwamagana(DJAF), Uwayezu Valens, avuga ko hari ibikorwa byakozwe uyu mwaka bakwiye kwishimira

Yagize ati “Ibikorwa tugaragaza ni ibikorwa byakozwe uyu mwaka ,  buri mufatanyabikorwa azana ibikorwa bye tukamwereka ibyo akarere gakeneye tukagira igenamigambi rimwe rishingiye ku mihigo y’akarere  imihigoy’akarere , ntabwo abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bakiri muri ba baturage babayeho ubuzima bubi ,  kuko ibikorwa byose byakozwe byatanze umusaruro dore ko harimo kubaka amashuri, isoko mu murenge wa Karenge kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibindi , ubu bufatanye buzakomeza harindwa n’ibyagezweho.”

Isoko rya Gahengeri ryubatswe  n’abafatanyabikorwa Rwamagana muri Gahengeri(Foto Ingabire  R.Alice)

Ubwo bamurikaga ibyo bageze ho abaturage bagaragaje ibyishimo by’ibikorwa begerejwe bavuga ko bazakomeza kubibungabunga, nk’uko Habiyaremye Daniel atuye mu murenge wa Karenge akaba umwe mu baturage baganiriye na Rwandayacu.com, yavuze ko yishimira ibyo abafatanyabikorwa bagenda babagezaho birimo n’amashuri y’inshuke kimwe n’amarerero.

Yagize ati: “Turashimira DJAF kuko batwegereje ishuli ry’inshuke ry’abana bato ubu umwana ari kugira imyaka itatu akajya ku ishuli kuko baryegerejwe hafi , kera twe ntitwigaga ariko umukuru w’Igihugu yadutekereje ho none natwe iterambere ryatugezeho, ibyo twegerejwe natwe tugiye kubibyaza umusaruro kugirango dukomeze tugere ku iterambere.”

Isoko ryubatswe n’abafatanyabikorwa muri Gahengeri ryatanze akazi ku bagore bo muri Rwamagana (Foto Ingabire R.Alice).

Ibikorwa by’ihuriro ry’abafatanya bikorwa  yahigiye harimo ubuhinzi, ubworozi, imibereho myiza, Kubaka ECD (Ibigo Mbonezamikurire), Mini market, kubaka ubwiherero, kwegereza abaturage  amazi meza kubaka ubukarabiro, gufasha urubyiruko kwihangira imirimo , kurwanya inda ziifujwe ziterwa abangavu imburagihe , n’ibindi harimo no kurwanya covid 19 kandi bazakomeza hagamijwe ko akarere ka Rwamagana kagera ku iterambere ryifuzwa binyuze mu bufatanye.

 1,751 total views,  6 views today