Gicumbi:Kubera Covid 19, aborozi babuze aho bashyira umukamo

 

Yanditswe na Nkurunziza Olivier

Muri iki gihe icyorezo Covid 19, gikomeje kuzahaza isi kitaretse n’u Rwanda, kizahaza ubukungu mu ngeri zose , ubu abrozimu karere ka Gicumbi bo bavuga ko bahuye n’igihombo gikabije cyane ko babuze aho bagurishiriza umukamo wabo.Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwo butangaza ko iki kibazo burimo kukiganiraho n’inzego bireba.

Aborozi  b’inka muri Gicumbi, ngo babuze aho bashyira amata yabo nibura ngo bayatangire ubuntu.

Uzabakiriho Gervais ni umworozi w’abigize umwuga avuga ko Covid 19 kuva yagera mu Reanda byamuteye igihombo ngo kuko amata yatangiye kugurwa gake gashoboka ariko ngo Guma mu Ntara yo yaje ari rurangiza

Yagize ati: “ Ubu ntabwo amata yacu ikibona isoko, twakamaga akajya mu nganda za Kigali, andi akajya mu mahoteri naza Resitora, ariko kuri ubu turakama tukabura n’uwo twayahera ubuntu, nkanjye nagemuraga amata atari munsi yaLitiro ijana ku munsi, ariko amata nkama mu gitondo na nimugoroba mbura aho nyashyira nawe urabyumva igikurikiraho ntavuguye aha, twayahaye abaturanyi bacu na  bo bavuga ko Babura aho bayashyira, ahubwo iyo bidukundira tukabona uko agera ku baturage ba Kigali”.

Amata iyo ageze ku makusanyirizo abura isoko agasubira mu ngo z’aborozi.(foto Ububiko)

Undi mworozi yagize ati: “ Rwose Covid yaraje isenya umuco , wari wakabonye aho umuntu abungana amata agiye kuyashakira isoko nawe atazi uyakeneye, ubu dufata ibicuba tukayajyana za Rushaki, Gatuna unyura kuri buri Resitora, uguha amafaranga 100 kuri Litiro we aba akudabagije, n’inganda rero nazo ntizikitwikoza, nkanjye maze guhomba asaga miliyoni imwe, kuko nibura ku kwezi ntabwo nabura ibihumbi 300,turasaba ubuvugizi rwose yenda Leta nk’uko yafashije abaozi b’inkoko mu bihe byashize na twe amata tube twayaha yenda abatishoboye tukishyurwa udufaranga ni yo yaba 50 kuri Litiro”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, nawe ashimangira ko iki kibazo akizi, bari kubiganiraho n’inzego bireba.

Yagize ati: “ Ni byo koko mu ntara y’Amajyaruguru uretse Gicumbi hose iki ikibazo cy’Umukamo kirahari, gusi turi kuganira n’inzego bireba haba Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’iy’ubucuruzi kugira ngo harebwe yenda uburyo yajya ahabwa abana bo mu marerero n’ahandi”

Kuba amata yarabuze isoko ngo hari n’abandi bahuye n’igihombo harimo n’abacunda bahembwaga n’aborozi ku kwezi.

Kugeza ubu imiryango isaga igera kuri 62.452 (ingana na 76.7%) yoroye inka zigera ku 72.765. Muri aba borozi 96% bororera mu biraro, 4% bakororera mu nzuri. Inka zitabwaho zikorerwa gahunda yo gutera intanga ku buryo umukamo ucuruzwa ku munsi ari litiro 65.300. Hubatse amakusanyirizo y’amata 13 ndetse n’uruganda 1 rutunganya amata.

 3,292 total views,  4 views today