Musanze: Gashaki bavuga ko bakeneye imbagukiragutabara

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Abaturage bo mu murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bavuga ko barembera mu ngo zabo kubera kubura uburyo bwo kugera ku bitaro ndetse no ku bigo nderabuzima, bakaba bifuza ko hakorwa ubuvugizi bakabona imbangukiragutabara.

Nsabimana Ezechias, wo muri Gashaki yagize ati: “ Kubera imiterere mibi y’umurenge wacu, aho dufite imisozi ihanamye, kugira ngo tube twageza umurwayi ku kigo nderabuzima mu ngobyi bidusaba gukora amasaha agera kuri atanu tujya ku bitaro bya Ruhengeri, tugakoresha amasaha agera kuri abiri tujya ku kigo nderabuzima, rwose tugera kuri serivise z’ubuvuzi bituvunnye twifuza ko baduha imbangukiragutabara, tukaruhuka umujishi, w’ingobyi ya gihanga”.

Abaturage bo muri Gashaki bifuza ko bakwegereza imbangukira gutabara

Mukandutiye Marigarita ni umubyeyi wo mu murenge wa Gashaki , akagari ka Mbwe, avuga ko kutagira imbangukiragutabara bituma ababyeyi babyarira mu nzira ibintu bakuramo ingorane zinyuranye

Yagize ati: “ Ubundi gahunda ya Leta batubwira ko ari ukugabanya impfu z’abana n’ababyeyi, ariko hano muri Gashaki abana bacu bamwe mu gihe cyo kubyara barapfa kubera ko baba babyariwe mu nzira ubukonje bukabica, abaguhetse mu ngobyi iyo babonye ubyaye bagusubiza mu rugo ubwo kwitabwahi na muganga cyangwa se kubina urukingo bikaba birabuze, rwose ubuyobozi nibuduhe imbangukiragutabara dukumire imfu z’impinja”.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko iki kibazo kizabonerwa igisubizo mungengo y’imari igenamigambi ry’umwaka wa 2021-2022, nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Janine yabitangarije rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ikibazo cy’imbangukiragutabara mu murenge wa Gashaki kirazwi rwose ,imihanda y’aho ntimeze neza kandi kubera ikibazo cy’imitere ya Gashaki aho hari imisozi miremire kandi ihanamye nk’uko abaturage babivuga kuzamura umurwayi mu mujishi ni ikintu gikomeye , kandi koko umubyeyi ashobora gutinda mu nzira akaba yahasiga ubuzima , imbangukiragutabara ni ngombwa rero twumvikanye ko mu ngengo y’imari ya 2021-2022, aha rero n’ababwira ko bashonje bahishiwe”.

Mu bitekerezo Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi(Uri hagati)yashyikirijwe mu gutegura igenamigambi harimo ikibazo cyo kuba nta mbangukiragutabara muri Gashaki.

 

Akarere ka Musanze kugeza ubu gafite imirenge 15,nibura habarurwamo ikigo nderabuzima kimwe, n’ivuriro aciriritse.

 1,291 total views,  2 views today