Musanze: Amakoro yatanze akazi ku rubyiruko
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abaturage bo mukarere ka Musanze biganje mo urubyiruko baravuga ko kuba amabuye y’amakoro yarafatwaga nk’umwanda kuri ubu akaba akorwamo ibikoresho binyuranye byifashishwa mu bwubatsi ngo byatumye bivana mu bukene
Aba baturage bakora imirimo yo gutunganya amabuye y’amakoro aboneka henshi mu karere ka Musanze aya mabuye akaba akorwamo ibikoresho binyuranye byifashishwa mu bwubatsi birimo amapave amakaro n’ibindi
Ubwo twabasangaga ku ruganda Pavingstone Construction LTD mu murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze aho bakorera uyu murimo wo gutunganya amabuye y’amakoro hifashishijwe imashini zabugenewe , aba baturage badutangarije ko abakora uyu murimo bamaze kugera kuri byinshi
Habumugisha yagize ati : “aka kazi kamfitiye akamaro kanini kuko nishyura ubwisungane mu kwivuza neza nkabasha kubona ibintunga mbese ubu ntacyo mbaye, kukomfite n’ikimina ntangamo amafaranga nkaba narakuyemo inka yo korora byose mbikuye muri aka kazi k’amakoro”.
Urubyiruko rwahawe imirimo mu nganda zitunganya amakoro ziyakuramo amapave
Nibishaka Emmanuel we avuga ko adaterwa ipfunwe na kariya kazi ko guhonda amakoro
Yagize ati “Hari ababona ko aka kazi gasaba ingufu cyakora ni akazi keza kuko mugihe gishize nkora aka kazi ashoboye kwiyubakira inzu hari n’ibindi bikorwa nagiye nkora birimo kugura ihene n’ingurube, hari rero bamwe mu rubyiruko bajya baduseka ngo twirwa mu ivu, ariko bakadusaba agacupa, ndasaba urubyiruko kudakomeza kwigira abasongarere, bakitabirira uyu murimo kuko ni wo dukuraho amafaranga “.
Habimana Joseph nawe wavukiye muri aka gace we avuga ko aya mabuye y’amakoro batayabonaka nk’umwanda gusa ngo kuba yaratangiye kubyazwa umusaruro byabagiriye inyungu .
Yagize ati :” kubera aya makoro ubu nsigaye mbona isabune n’umwambaro bitangoye ndetse ngashobora no guhahira urugo mu buryo bworoshye mbese aya makoro yabaye zahabu mu gihe twe mu mirima yacu twayabonaga nk’ibintu bidutera imbogamizi mu buhinzi bwacu”.
Nyuma yo kubona ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko Bahati Jacques uhagarariye Pavingstone Constraction Ltd ikoresha uru rubyiruko avuga ko nyuma yo guhagarika akazi yakoraga muri Leta yahisemo guhanga umurimo wo kubyaza umusaruro amabuye y’amakoro bituma urubyiruko rwinshi rubona akazi ndetse n’abaturage bo muri aka gace babyungukiramo.
Yagize ati: “Burya ibintu byaduha imirimo biri hafi yacu, nkimara gutemberera muri kano karere, nkabona amakoro yabyazwa amakaro n’amapave nahisemo kuza guhanga umurimo nkawuha n’abandi, kandi nanjye nabyungukiyemo kuko ubu ku ku kwezi mpembwa ibihumbi 700, mu gihe muri Leta nahembwaga ibihumbi 200 gusa, ndashishikariza buri wese guhanga umurimo ahereye ku biri hafi ye mu muryango”.
Bahati Jacques uhagarariye Pavingstone Constraction Ltd ikorera muri Nkotsi-Musanze
Bahati Jacques yongeraho ko ngo kuba muri kariya gace ikompanyi yabo ikorera , itunganya amakorio byatumye n’ibiciro bizamuka kuko ubu ikamyo y’amakoro igura amafaranga asaga ibihumbi 30.
1,894 total views, 2 views today