Musanze :Kutagira amazi mu nkengero z’umujyi bibangamiye isuku n’isukura
Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais
Abaturage bo mu midugudu itandukanye igize akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze bavuga ko bamaze igihe kirekire bahanganye n’ikibazo cy’uko muri aka gace batuyemo nta mazi ahari bikabangamira imibereho yabo hamwe n’isuku n’isukura
Abatuye muri aka gace baravuga ko babangamiwe no kuba nta mazi ahaba kuburyo ngo kubona amazi ari ikibazo cy’ingorabahizi dore ko ngo n’aho aboneka ari kure kandi nabwo akabona umugabo agasiba undi.
Mu bice bimwe na bimwe byo mu mugi waMusanze hari ikibazo cy’amazi
Maniragaba Alexis atuye mu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Kigombe ni umwe mu babihamya
Yagize ati : “ikibazo cy’amazi kiraduhangayikishije cyane ,uwo wabaza wese muri aka gace yakubwira ikibazo cy’amazi twe tuvoma uruzi rwa Mukungwa akandi gasooko tuvomaho amazi kugira ngo ukagereho urenga imisozi ine ku buryo koherezayo umwana cyangwa umugore atakuzanira amazi , bisaba ko abagabo tujya kwishakira amazi, kuko haba hari inkomati ikaze cyane”.
Ku mavomo amwe yo mu mugi wa Musanze, usanga ari inkomati
Mbarubukeye Wellars wo mu mudugudu wa Mugara avuga ko kubera ikibazo cy’amazi ntawe upfa kubona ayo kumeshesha ku buryo isuku n’isukura ari ikibazo .
Yagize ati: “ Burya isuku ijyana no kuba hari amazi none se waba wavomye akajerekani kamwe nabwo ukakabona wiyushye akuya hanyuma ukayasesagura ngo uramesa cyakora umesa agashati kamwe n’agapantaro kamwe ibindi ukabyihorera , urumva ko rero isuku ari ikibazo”.
Aba baturage barasaba ko bagezwaho amazi meza dore ko ngo iki kibazo batahwemaye kukigaragariza inzego z’ubuyobozi zikabizeza ko kigiye gukemuka ,ariko ngo imyaka irashira indi igataha bagategereza bagaheba
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo kigiye kubonerwa igisubizo kuko hari umushinga mugari wo kongera amazi no kuyageza mu bice bitandukanye by’akarere ka Musanze
Amazi ni ikibazo mu baturiye umugi wa Musanze
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamazi Axele yabitangarije itangazamakuru
Yagize ati .”Ikibazo cy’amazi kirahari koko kandi kimaze igihe kirekire ; haba mu mujyi wa Musanze ndetse no mu nkengero zawo; gusa kubufatanye n’ikigo gishizwe amazi isuku n’isukura WASAC hari umushinga mugari watangiye wo kongera amazi no kuyageza mubice bitandukanye by’umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, ku buryo ikibazo cy’amazi aba baturage bafite na cyo kizahita gikemuka”
Amatiyo amwe usanga azana amazi make
Uyu muyobozi kandi avuga ko ashingiye ku makuru bahabwa n’ikigo gishinzwe amazi isuku n’ukura WASAC, arizeza aba baturage ko mu mpera z’uyu mwaka uyu mushinga wo kongera no kugeza amazi mu bice bitandukanye by’umujyi wa musanze no mu nkengero zawo ngo uwo mushinga uzaba watangiye gutanga umusaruro bityo ikibazo bafite kizakemuke .
3,081 total views, 2 views today