Rubavu: Abaturage bavuga ko kubona ibisubizo bya Covid 19mu gihe gito byabashimishije

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu barishimira ko babona ibisubizo bya COVID-19 mu gihe cy’isaha imwe gusa  mu gihe mbere  ngo byafataga byafataga iminsi ibiri kandi nabwo bigombye gupimirwa i Kigali.

Aba baturage bavuga ko gutinda ku ibisubizo byabagiragaho ingaruka zo kutabona serivise z’ubuvuzi ndetse no kutabasha kujya mu birori, mu nama no mu ngendo zambukiranya imipaka zisaba kuba umuntu afite icyemezo cyo kuba adafite ubwandu bwa COVID-19, nk’uko Imanizabayo yabibwiye umunyamakuru wa Rwandayacu.com

Yagize ati “ Uyu munsi cyo twishimira ni uko nta muntu ugitegereza umwanya munini kugira ngo abone igisubizo bya Covid 19, mbere byaragoranaga cyane kuko byasabaga iminsi igera kuri ibiri. Uyu munsi kubona ibisubizo bya COVID-19 bikorerwa aha ku bitaro kandi bigatwara isaha imwe, ibintu bituma twese dushishikarira no kwipimisha”.

Imanizabayo avuga ko gupima Covid 19 byihuse byatumye badakomeza kuyitinya cyane (foto Rwandayacu.com)

Umwe mu bagabo bakunze kuyobora ubukwe bazwi nka ba MC yabwiye itangazamakuru ko hari ubwo yagombaga kuyobora ubukwe bituma atabujyamo kubera ko ibisubizo byari byatinze kuza

Yagize ati “ Naje kwipimisha kuwa gatanu nzi ko byihuta kubona ibisubizo bya Covid-19 ariko bigera kuwa gatandatu ntarabibona kuko batubwiye ko byavaga I Kigali, byarangiye nsibye ubukwe bansimbuza undi mu bukwe bw’umuvandimwe ibi bintu byarambabaje kuko ubukwe nabubonye kuri filime yabwo bakoze, mbabazwa no kuba nta n’ifoto yanjye yagaragayemo.”

Uretse abaturage baburaga serivisi cyangwa gahunda zabo zigapfa, hari abavuga ko bashoboraga no kurwara bakaremba cyangwa bagashyirwa mu kato batarabona ibisubizo by’ibipimo batanze, kuko nyine byazaga bitinze.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitarobya Rubavu Dr. Oreste Tuganeyezu nawe ashimangira koko Laboratwari nta bushobozi yari ifite mu gihe Covid-19 yadukaga, bigatuma idatanga serivisi zihuse,kubera ko nta bikoresho byari bihari, kandi ko ngo  ubu izi serivisi zo gupima COVID-19 zikorerwa mu Bitaro mu buryo bwihuse; kandi ziri ku rwego rw’akarere k’Uburasirazuba bw’Afrika.

Yagize ati “ Habayeho gushaka ibikoresho bigezweho byifashisha ikoranabuhanga ndetse n’abakozi bahugurirwa mu kubikoresha mu gihe gito, kandi ni bintu byatanze igisubizo kiza kuko kuri ubu n’umuturage yumva ko kwipimisha ari ngombwa cyane kuko abikorera hafi y’iwe yizeye ko abona serivise nziza”

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dufite abaturage benshi ;ndetse gahana imbibe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ku buryo abaturage bo muri iki gihugu gituranyi bahabwa serivisi z’ubuzima harimo n’izo kwipimisha   Covid-19.

Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu  ni ubwo hapimirwa Covid 19, ariko nanone hari abamaze gufata inkingo aho abafashe  doze ya mbere y’urukingo ni 387.777, doze ya kabiri ni 334.350 mu gihe urukingo rwa gatatu kuri ubu abamaze kurufata ari 167.104, urukingo rwa kane kuri ubu rumaze gufatwa n’abaturage 8.871 gusa imibare ikaba igikomeje kwiyongera kuko izi nkingo zose zigitangwa.Ibi kandi bijyanye ni uko kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa n’iki cyorezo bagera ku 1,468 ubu dukora iyi nkuru, abanyarwanda bakaba basabwa gukomeza kwirinda bakurikiza ingamba zashyizweho.

 440 total views,  2 views today