Musanze: AERG Indame zo muri INES Ruhengeri zatangiye kubakira umuturage utishoboye inzu yo kubamo
Yanditswe na Chief Editor.
Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, rwiga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri rwibumbiye muri AERG Indame, rwatangiye kubakira umuturage utishoboye wo mu murenge wa Cyuve inzu izuzura itwaye agera kuri miliyoni eshanu.
Ni kuri uyu wa 7 Ukuboza, uru rubyiruko rwatangiye kubaka iyi nzu ruka ruvuga ko na rwo ari umusanzu warwo mu kubaka igihugu, nk’uko Umuhuzabikorwa wa AERG Indame INES Ruhengeri Nsabimana Jean de Dieu;yabitangarije Rwandayacu.com.
Yagize ati: “ Urubyiruko birazwi ni imbaraga z’igihugu, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamwe mu rubyiruko bararusenye, abari bafite ubupfura bararurwaniriye bahagarika Jenoside, nka twe rero abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, cyane ko turi urubyiruko, twiyemeje gukomeza gufatira ku rugero rwiza abo bagize uruhare mu guhuza abanyarwanda natwe dufasha abatishoboye, kuko nit we mbaraga z’igihugu, twifuza kuba ba Bandebereho mu kubaka u Rwanda , kuko kuminuza ntabwo bivuze kugotomera amasomo gusa ariko nta mutima ujkunda igihugu, ni yo mpamvu ubona dukora ibikorwa bikura umunyarwanda habi bimujyana aheza”.
Nsabimana akomeza avuga ko icyambere kugira ngo ugere ku ntego bitagombera amafaranga.
Yagize ati: “ Igikorwa cyo kubakira utishoboye mu murenge wa Cyuve, kuri twe twarabaze dusanga kizadutwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 10, twe tugira iki gitekerezo, nta faranga narimwe twari dufite , ariko twasahatse abafatanyabikorwa, akarere kaduha ikibanza, natwe tuzikorera amabuye amatafari, ku buryo inzu tuzayiha nyirayo yuzuye neza imaze gutwara asaga miliyoni eshanu ho gato, amafaranga rero ntabwo ari ikibazo ahubwo ubushake n’ubufatanye by’abanyarwanda ni byo bizaduteza imbere”.
CIP Niyonzima Eugene ari nawe ukuriye Polisi mu ntara y’Amajyaruguru akaba yari yifatanije n’uru rubyiruko;na we ashimangira ko Urubyiruko arizo mbaraga z’igihugu u Rwanda ruhanze amaso, kugira ngo rukomeze kubaho mu iterambere n’imibereho myiza.
Yagize ati: “Urubyiruko ni yo mizero y’igihugu, nishimiye iki gikorwa cy’ubutwari n’abagitekereje bose kandi ndabashimira cyane, ndabasaba gukomeza ubutwari mu kubaka igihugu, kuko arimwe mbaraga z’igihugu, ari uyu munsi ndetse n’ejo hazaza, nimukomeze rero guharanira ko umunyarwanda abaho mu buzima bwiza”.
Iki gikorwa AERG Indame zo kuri INES Ruhengeri zatangiye kizarangira ku wa 7 Gashyantare 2020;Ubwo iriya nzu izaba yuzuye AERG Indame INES Ruhengeri igenda ikora byinshi bizamura umuturage mu karere INES Ruhengeri ibarizwamo , harimo kubaka uturima twigikoni, koroza imiryango itishoboye amatungo mareremare n’amagufi.Umwaka ushize wa 2018, Indame zubakiye abatishoboye zoroza uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi wo mu murenge waMusanze inka ifite agaciro k’amafara ibihumbi 300;ibikorwa bishimisha abaturiye INES Ruhengeri.
651 total views, 2 views today