Amakipe yo mu kiciro cya mbere ashobora gutangira shampiyona muri 2021

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze kumenyesha abanyamuryango baryo impinduka kuri gahunda yo kubahereza impushya zo kwemerwa gusubukura amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amahuru mu Rwanda, mu mwaka utaha w’imikino 2020-2021 imaze amezi agera muri 7 yarahagaze bitewe n’icyorezo cya covid19.
Muri iyi ngengabihe nshya yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020 na FERWAFA imenyesha amakipe akina mu cyiciro cya mbere irebana n’igihe amakipe azarangiriza kubona impushya azemerera kuba yakwitabira amarushanwa ategurwa na ( FERWAFA) mu mwaka w’imikino 2020-2021, biragara ko iyi gahunda FERWAFA yoherereje amakipe izageza mu matariki ya 18 Ukuboza 2020 bivuze ko nta rushanwa na rimwe rya FERWAFA rigomba kuzaba ryarabaye.
Mu ibaruwa ndende ikubiyemo gahunda y’itangwa ry’impushya ku makipe azaba yujuje ibisabwa byose kugira ngo yemererwe kwitabira amarushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda” FERWAFA.
Nyuma ya tariki 18 ukuboza 2020 nibwo twavuga ko amakipe yose azaba amaze kwisuganya.
Nk’uko bigaragara mu ngengabihe ya FERWAFA yo gutanga impushya
Gahunda iteye itya
1.Igihe ntarengwa cyo gushyikiriza ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA ibaruwa isaba uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA ku makipe atari yarabikoze ni tariki ya 9 Ukwakira 2020. Iyi baruwa igomba kuba iherekejwe n’imigereka yujuje neza kandi yashyizweho umukono n’abayobozi b’ikipe
2.Gusura amakipe yasabye impushya zo kwitabira amarushanwa ategurwa na FERWAFA aho bizagaragara ko ari ngombwa ni uguhera tariki 12 Ukwakira 2020 kugeza tariki 22 Ugushyingo 2020. Ikipe izasurwa izabimenyeshwa mbere y’iminsi itatu y’akazi.
3.Kumenyesha no gutanga imyanzuro y’urwego rwa mbere rushinzwe impushya ni tariki ya 26 Ugushyingo 2020.
4.Gutanga ubujurire ku makipe atahawe uruhushya ni uguhera ku itariki ya 27 Ugushyingo 2020 kugeza ku itariki ya 2 Ukuboza 2020.
5.Kwiga ku bujurire bw’amakipe yajuririye ni uguhera ku itariki ya 27 Ugushyingo 2020 kugeza ku itariki ya 3 Ukuboza 2020.
6.Kumenyesha no gutanga imyanzuro y’urwego rwa kabiri rushinzwe gutanga impushya ni tariki 18 Ukuboza 2020.
Abantu benshi bakomeje kwibaza impinduka za hato na hato cyane ko Ferwafa ko yari yatangaje ko Shampiyona izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2020 ariko iyi tariki yakuweho iyi ngengabihe ije nyuma yaho minisiteri ya siporo mu Rwanda ikomoreye ibikorwa by’imikino bimwe na bimwe harimo no gusubukura imyitozo ku amakipe yabigize umwuga ariko bubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Corona virusi bikomeje guca amarenga ko aya marushanwa ya Ferwafa azagaruka muri mutarama 2021 nubwo hatigezwe hatangazwa itariki.

 2,278 total views,  2 views today