Gisagara:Abafite ubumuga barasaba ubuvugizi ku gaciro bakwiye mu muryango nyarwanda

Yanditswe na Emmanuel TWISHIME.

Abafite ubumuga butandukanye bo mu karere ka Gisagara n’ubwo hari intera bishimira bamaze kugera ho; barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bagahindura imyumvire yabamwe mu babyeyi bakiyumvisha ko ufite ubumuga agomba guhishwa mu nzu  kuko ntacyo amariye umuryango.

Ibi ni ibyagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga muri aka karere .

Nkuko bisanzwe hirya no hino ku isi buri taliki ya 3 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga hazirikanwaho abantu bafite ubumuga, bishimira intera bamaze kugeraho cyangwa baganira ku inzitizi bafite mu iterambere ryabo.

Bamwe mubafite ubumuga bo mu karere ka Gisagara  bavuga ko bishimira intera ishimishije bamaze kugeraho ariko ko hari imbogamizi za bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire ko umuntu ufite ubumuga agomba guhishwa mu inzu  ko ntacyo amariye umuryango,bagasaba ubuyobozi ko iyi myumvire bwabafasha igahinduka nkuko bigarukwaho n’uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Gisagara cyprien Ntegamaherezo.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutabingoga Jerome avuga ko kuri iki kibazo cyijyanye n’imyumvire bari gufatanya n’imiryango nterankunga itandukanya nka Amizero y’ubuzima ,Lifeful Rwanda  begereza service nziza abafite ubumuga , kandi ko bagiye gukurikirana ababyeyi bagifite iyo myuvire igahinduka.

Umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga washyizweho n’umuryango w’abibumye mu 1992, hagamijwe guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga no kwita ku mibereho myiza yabo. Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri 2012 ryagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abantu basaga  446 653 bafite ubumuga. Mu karere ka ka Gisagara hakaba habarurwa  18475 harimo abadamu 9894,abagabo 8581.

Mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga kubutafanye nimiryango nterankunga itandukanye yita kuri aba bafite ubumuga mu karere ka Gisagara, bahawe ibikoresho bibafasha birimo Inkoni Yera (10)  ifasha abatabona kugenda, amatungo magufi,higanjemo ungurube 15,  n’imyenda yo  kwambara n’iyikipe y’abafite ubumuga byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 930,000.

 

 

 

 1,056 total views,  2 views today