Rulindo: Ubuyobozi busaba abaturage kuboneza urubyaro kugira ngo bakomeze iterambere

 

Yanditswe na Bahizi Eliab.

Mu Karere ka Rulindo gahunda yo kuboneza urubyaro   ku bagore iri ku gipimo cya 58% gusa  mu gihe kuboneza urubyaro by’igihe kirekire byo biri kuri 34% gusa.Ubuyobozi bukaba busaba ababyeyi kuboneza urubyaro ngo kuko ari kimwe mu bituma biteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.Gasanganwa Marie Claire ,atangaza ko kubineza urubyaro ari ingenzi cyane, ariko ngo hakaba hakiri umubare munini w’abagisita ibirenge mu kuboneza urubyaro.

Yagize ati: “  Muri ubu buryo bwo kuboneza urubyaro turi kuri 34% , harimo ubw’imyaka 5, 10, muri gahunda y’iminsi 1000, ni ngombwa ko ababyeyi bayishyira mu bikorwa nonese koko niba umwana atageze kuri iyo minsi ukongera ukabyara ubwo uba wumva ko abo bana uzabarera ute, ni ngombwa rero kugira ngo umuryango utere imbere ugira na gahunda nziza yo kuboneza urubyaro”.

Bamwe mu babyeyi babineje urubyaro, bavuga ko ari ingenzi cyane ngo kuko bituma bakorera abo babyaye, nk’uko Mukandatira Eugenie abivuga.

Yagize ati: “ Ubu mfite abana bane, kandi ngeze mu myaka 45 y’amavuko ubu kubera ko naboneje urubyaro mbere kandi nkabyara mbishatse byatumye nikura mu bukene, naburaga uko njya guca inshuro , kubera guhora nita ku bana simbashe kwiyitaho no kumwitaho nk’umugabo;ngahora nshwana na we, ariko aho mariye kuringaniriza urubyaro narakoze , ngira isuku uko bikwiye kuko abana barakuze na bo baramfasha ubundi nk’iteza imbere, ikindi umwana wonse neza agacukira igihe  no  mu ishuri aratsinda kandi ntarwaragurika, utaboneza urubyaro ntuyatera imbere”.

Mu karere ka Rulindo kugeza ubu kuboneza urubyaro ku bagabo bigeze kuri 1%, ngo kuko kugeza ubu abagabo bamaze kwitabirira iyi gahunda bagera kuri 289 mu myaka ibiri ishize, baboneje urubyaro mu buryo bwo kwifungisha burundu.

 1,610 total views,  4 views today