Musanze: Tembera muri Wisdom School urebe inyubako z’aho zitanga serivise ku baharererwa n’abahagana
By Rwandayacu.com
Wisdom School ni ishuri ritanga ubumenyi bunyuranye, butuma uharangiza aba afite indangagaciro za Kirazira n’umuco Nyarwanda , kandi akaba ashoboye no guhangana ku isoko ry’umurimo, kuko aba azi ikoranabuhanga ndetse n’indimi z’amahanga by’akarusho.
Wisdom School ifite inyubako n’ibikoresho bigezweho mu gutanga uburezi, kandi ni ahantu heza ku buryo hatanga umutuzo n’amafu ku mwana uje kuhigira, reka Rwandayacu.Com ibatembereze muri Wisdom School ishami rya Musanze, nk’uko iki gitangazamakuru cyahabagereye, cyane ku bifuza kuharerera;kandi aha binatanga isura ku bindi bigo bya Wisdom School muri biriRubavu,Nyabihu na Burera , aho abana bigira mu mutuzo bagahabwa n’amafunguro atuma umwana abasha kugira ubuzima bwiza bituma afata mu mutwe byihuse.Ibi bituma kandi buri wese yifuza kuharerera kuko hari amahumbezi
.
Wisdom School ni ishuri rifite amashuri abanza n’ayisumubuye, intego ni ukubaka umunyeshuri ufite ubumenyi muri siyanse, akaba ashobora no guhangana ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu bumenyi, nk’uko iri shuri ritanga ubumenyi ku rwego mpuzamahanga.Iri shuri buri mwaka ritsindisha 100%, mu byiciro byose by’amashuri.
Wisdom School ifite imodoka zikura abanyeshuri mu rugo zikabasubizayo.
Inyubako zigirwamo n’abana zigezweho zituma abana biga neza
Aha ni hamwe mu ho abana bidagadurira
wisdom itoza abanyeshuri bahigira ubuhinzi bwa kijyambere
Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom School buboneyeho no kumenyesha ababyeyi babyifuza ko kuri ubu bwatangiye kwandika abanyeshuri babyifuza, mu mwaka w’amashuri 2020 mu byiciro bikurikira.
Amashuri y’inshuke-Amashuri abanza -Amashuri yisumbuye mu kiciro cya mbere n’icya kabiri.
Amakuru ya Wisdom wayabona aha hakurikira
Website: www.wisdomschoolsrwanda.org
E-mail: wisdomschoolrwanda@gmail.com
1,779 total views, 2 views today