Musanze: ADEPE yaremeye abakobwa 20 batewe inda bataragera ku myaka y’ubukure

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.

Ubwo  hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya isambanywa rikorerwa abana, mu karere ka Musanze, Umuryango ADEPE (Action Pour le Developpement du Peuple) waremeye abana b’abakobwa batewe inda batarageza imyaka  18, bagera kuri 20 ubaha imashini zo kudoda, igikorwa aba bana bishimiye.

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango Nyarwanda wita ku iterambere ry’abaturage no guharanira uburenganzira bwabo (ADEPE),Rucamumihigo Gregoire, avuga ko  bakora kuri gahunda ya wiceceka, kugira ngo abantu bose babakangurire bareke guhishira ikibi, ariko nanone ngo bagafasha abana b’abakobwa bahuye n’iki kibazo.

Yagize ati : «  Umwana w’umukobwa iyo amaze guterwa inda akwiye kwitabwaho, akaganirizwa , akagirwa inama kandi na we ntakwiye guhishira uwamukoreye icyo cyaha kugira ngo ahanwe, ariko nanone iki ingenzi ni uko atozwa no gukora kugira ngo atazakomeza kujya agwa mu bishuko bitewe no kutigira, izi mashini zidoda twabaye rero mu rwego rwo kubaremera ni kimwe mu  bizatuma biteza imbere babashe no kwita ku bo babyaye, ababyeyi na boturabasaba kudakomeza kugira isoni ntibavuge bariya bahohotera abana rimwe na rimwe ugasanga na boa ri ababyeyi ».

Uwajeneza Pauline w’imyaka 18 ni  wo mu Murenge wa Gataraga, avuga ko bamuteye inda igihe yari mu biraka, akaba yari afite imyaka 16.

Yagize ati : «  Bimwe mu bituma abana b’abakobwa duhura n’ibishuko ni uko tuba nta hantu twakura amafaranga, uwanteye inda yabikoze ndi mu biruhuko, namaze kubyara na bwo nkajya nkomeza guhura n’ibishuko kuko ntabwo nabonaga aho nkura isabune n’amavuta, kugeza ubwo ADEPE ije kutwigishiriza ubudozi none iradutekesheje, iyi mashini ni yo ngiye kubyaza umusaruro , ku buryo nzashinga na ateriye y’ubudozi, ubu nta handi umusore yankura ngo aranshuka kandi nifitiye amafaranga yanjye  nkorera, ndasaba abakobwa kwigirira ikizere bagakora cyane biteza imbere ari na byo byabafasha kutagwa mu bishuko».

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda  Peter H.Vrooman, wifatanije na ADEPE mu gusoza iminsi  16 mu karere ka Musanze muri gahunda yo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore yagarutse cyane ku kibazo cy’ababyeyi bagihishira

Yagize ati : « Ndashimira abo bose bagira uruhare mu gukumira no kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana, ibi bireba buri wese uzabona umugabo wangiza abana ntazabiceceke, kuko aba ari amahano kandi iki ni kimwe mu bidindiza iterambere ry’umwari n’umutegarugori n’iterambere ry’Igihugu ».

Ambasageri wa Leta zunzubumwe za Amerika (uhagaze iburyo)mu rugendo rwo kwamagana ihohotera rikorerwa abana

Umuryango ADFEPE ukorera mu turere twa Musanze, Rubavu, Nyamasheke, Rusizi, Nyarugenge, Gasabo na Rwamagana,aho utoza abanyarwanda kurwanya ihohoterwa, iryo ariryo ryose.

 

 5,642 total views,  6 views today