Musanze:Abarangije mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri biyemeje kwihangira umurimo

Yanditswe na NGABOYABAHIZI Protais

Abanyeshuri basaga 800, nibo bahawe impamyabushobozi z’cyiciro cya 2 n’icya gatatatu (masters). cya kaminuza,mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri.

Aba bose bavuga ko  bagiye kwihangira imirimo itandukanye.Ubuyobozi bwa INES na bwo burabasaba kudapfusha ubusa ubumenyi bahakuye kandi bubizeza ko buzabahora inyuma bugamije gukomeza kubagira inama no kubaha ubwunganizi aho biri ngombwa.

Iradukunda Claudine ni umwe mu bahawe impamyabushobozi,akaba arangije mu ishami ryitwa Food  Technology

Yagize ati: “Ubu kuba ndangije mu ishami rijyanye n’imirire ndetse no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi ,ngiye gukoresha uko nshoboye kose kugira ngo ngere ku ruganda,aha navuga nko gukora imitobe inyuranye,ndetse no gukora ibiribwa bikomoka ku buhinzi,binyuze mu nganda”.

Bikunze kuvugwa ko ubu bamwe mu banyeshuri barangiza kaminuza nta bumenyi buhagije batahanye ku buryo babubyaza umusaruro kuri Iradukunda  we ngo umugambi bafite ni ukwereka abavuga ibyo ko bibeshya cyane iyo bavuga ibyo.

Yagize ati: “Ibi tumaze igihe na twe tubyumva ariko ubu ni bwo dutangiye urugamba rw’ubuzima cyane ko tugiye guhindura imibereho,turashaka rero kunyomoza abo bose bavuga ibyo, twihangira umurimo kandi igishoro kirahari;kuko ubuyobozi bwarabyaroheje , aho dufite ikigega cy’ingwate nka BDF, ndizera ko mu minsi mike koko urangije kaminuza azakomeza kwitwa intiti n’umuhanga bishingiye ku byo na we ubwe azaba yitwaye n’ibyo ageza ku bo asanze”.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri Padiri Dr Hagenimana Fabien, avuga ko abarangije kwiga iyi kaminuza ,bakwiye kumva ko kwihangira umurimo ari ingenzi kandi ibishoboka byose barabihawe, yishimira kandi ko nyuma y’aho Covid 19 yari yakajije umurego bongeye guhura maze abarangije na  bo bagahabwa impamyabumenyi zabo.

Yagize ati: “Twifuza ko abarangiza hano bajya kuba umusemburo w’iterambere muri byose aho batuye, ibishoboka byose twarabikoze kugira ngo bazihangire umurimo, Tubitezeho byinshi kuko no hanze hano baba babakeneye, kandi kurangiza kaminuza bituma ubasha kwihangira umurimo ukanawuha abandi”.

Umuyobozi wa INES Ruhengeri Padiri Dr Hagenimana asaba abarangije amasomo kubaumusemburo w’iterambere (foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi wa INES Ruhengeri yongeraho ko bakomeza kubahafi y’abanyeshuri barangije, babaha inama ndetse n’izindi nyunganizi mu gihe bashaka kwihangira umurimo, abandi na  bo bakaba bahabwa inkunga mu bitekerezo n’ibindi bikenewe.

 

Muri uyu muhango wo guhabwa impamyabushozi abanyeshuri babaye aba mbere bahawe ibihembo harimo mudasobwa, na skeki ya miliyioni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kubaha igishoro kugira ngo bazihangire umurimo.

 804 total views,  2 views today