Uburengerazuba: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bashimira abafashamyumvire  bazamuye imibereho myiza y’abanyarwanda

 

Yanditswe na Alice Ingabire Rugira

Abanyamuryango b’umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Uburengerazuba barishimira ko gahunda y’abafashamyumvire imaze gutanga umusaruro mu kwimakaza iterambere ry’abayituye, kuko hamenyekanye ibibazo byabangamiraga abaturage aho bimwe byakemuwe ibindi bigakorerwa ubuvugizi.

Ubuyobozi bw’umuryango FPR Inkotanyi buraba busaba inzego zose zigize uyu muryango gufatanya n’abayobozi bakarushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo bakabigisha gufata neza ibyamaze kugerwaho gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta babigisha kandi kwishaka mo ibisubizo;nk’ukoNtaganira Josué Michel ni Vice Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’uburengerazuba abitangaza

Yagize  ati :” Twahuye tugamije kureba gahunda y’abafashamyumvire aho igeze ishyira mu bikorwa inshingano yahawe,  gahunda zose dufite mu muryango FPR Inkotanyi zishingiye ku mudugudu abanyamuryango ni ho batuye abaturage muri rusange niho bari , gahunda zose dufite nk’Umuryango FPR Inkotanyi ndetse na gahunda za leta Umuryango ukurikirana gahunda za leta zose zikorerwa ku mudugudu mu kagali n’ahandi”.

Vice-Chairman Ntaganirayongeraho ko ngo icyo bagamije ari ukuzamura imyumvire y’abaturage n’abanyamuryango ngo babashe gukoresha amahirwe ahari yo kwishakamo ibisubizo no kugirango imbaraga zose zikoreshwe kuko hari imbaraga nyinshi zitarakoreshwa mu bijyanye no kwikemurira ibibazo no gufata neza ibyagezweho, kugira umuco wo gukumira no kurangiza ibibazo abanyarwanda batarageraho ngo niyo mpamvu kuhashyira imbaraga ari izingiro ryo kubaka umusingi w’iterambere utajegajega.

Ukuriye Komisiyo y’Imiyoborere myiza muri Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’iburengerazuba Abimana Mathias  avugako iyi gahunda y’abafashamyumvire imaze gutanga umusaruro muri aya mezi abiri ashize itangijwe mu 2019.

Yagize ati “Biragaragara ko gahunda y’abafasha myumvire imaze kugera kuri byinshi, yaba ku bijyanye n’umutekano abaturage bamaze kumenya gutanga amakuru mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba; ikindi abafasha myumvire bafasha mu gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. ibibazo byugarije umuryango turashaka ko izi mbaraga tubonye nyuma y’amezi abiri gusa zishyigikirwe kuburyo nyuma y’amezi arimbere tuzaba tugeze kure”.

Ngirabatware Felix ni umwe mu bafashamyumvire mu karere ka Nyamasheke arashima ko ubufatanye bwakemuye ibibazo by’abaturage.

Yagize ati:  “Nyamasheke hagaragaraga ikibazo cy’urubyiruko rutitabira gahunda za Leta uko bikwiye nk’imiganda ahubwo bibera ukwabo, wari umutwaro ku bayobozi ariko tugenda tubaganiriza turabakurikirana ku buryo batangiye kujya ku murongo ikibazo cy’urubyiruko rutitabira gahunda za Leta uko bikwiye, twafashe ingamba zo kubakurikirana, no kubegera , hari n’ibindi byinshi byakemutse ariyo mpamvu tuzakomeza gukora neza kugirango tugere ku iterambere rirambye.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kandi baganirijwe kuri gahunda y’imiyoborere n’iminduramatwara yo gukemura ibibazo no kwishakamo ubushobozi aho kubushaka ahandi; Ibiza bikaba bireba buri Munyarwanda wese, aho asabwa gukora cyane kandi hagakemurwa ibibazo hagendewe ku mbaraga abanyarwanda bafite n’imbaraga zihwanye n’umutungo igihugu gifite byose bikajyana n’ubunyangamugayo.

 1,760 total views,  2 views today