Musanze:BDF irasaba abanyamusanze kwitabirira gahunda y’inguzanyo ya  ERF2/AFIRR

Yanditswe na Nkindi Patrick

Ikigo BDF ishami rya Musanze cyahuguye abafatanyabikorwa muri gahunda ya ERF2. Ni amahugurwa yari agamije guhuriza hamwe abafatanyabikorwa muri iyi gahunda ya ERF isanzwe ishyirwa mu bikorwa na BDF.

Muri aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abafanyatabikorwa muri iyi gahunda ya ERF barimo abayobozi ba SACCO mu karere ka Musanze, abayobozi b’amakoperative ku rwego rw’imirenge, abashinzwe imishinga, abashinzwe kurengera ibidukikije ku karere ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze.

Iyi nguzanyo ya ERF/2 izatanga inguzanyo ikenewe ariko itarengeje amafaranga milliyoni eshanu z’amafranga y’u Rwanda.Iyi gahunda ya ERF2 nanone yiswe AFIRR ni ukuvuga Acces to Finance for Recovery and Resiliance Project ikaba gahunda igamije kongerera ubushobozi imishinga yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID 19, binyuze mu gishoro gitangwa nk’inguzanyo aho abagenerwa bikorwa bagana ibigo by’imali bagahabwa inguzanyo.

Ubuyobozi bwa BDF ishami rya Musanze bwasobanuye gahunda ya ERF

Nanone kandi iyi gahunda ya ERF/2 izagera no ku mishinga bigaragara ko itazangiza cyangwa ngo ubangamire ibidukikije. Umwihariko w’iyi gahunda nuko izagera no ku mishanga mishya.

Bwana Uwayo Robert ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa akaba ari umucungamutungo wa IGIHONDOHONDO SACCO yo mu murenge wa NKOTSI, aganira www.Rwandayacu.com, yavuze ko kuba  bitabiriye ariya mahugurwa ari intambwe nziza kandi ya ngombwa yo gushakira hamwe uburyo bwo guhuriza hamwe ibitekerezo kugirango iyi gahunda igende neza.

Yagize ati: “Twitabiriye aya mahugurwa kubera ko wari umuyoboro wo guhurizamo ibitekerezo bigamije kurebera hamwe icyakorwa ngo iyi gahunda ya ERF2/AFIRR izagere ku ntego. Turasaba kandi abatuye Musanze gutera intambwe bakagana ibigo by’imali kubera ko amafaranga yo gushyigikira imishinga yabo ahari kandi twiteguye kuyatanga”.

Umuyobozi uhagarariye BDF, ishami rya Musanze bwana Mutabazi Samuel we yavuze ko aya mahugurwa yari agamije gutangiza  umushinga wa ERF/2.

Yagize ati: “ kugeza ubu imishinga yujuje ibisabwa, ishibora kugezwa ku bigo by’imali na za SACCO maze igahabwa inguzanyo. Imishinga yose yaba ari iyari isanzwe cyangwa itangira yose yemerewe guhabwa inguzayo kandi mu buryo bworoshye;yaba imishinga y’ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi n’iyindi yose izahabwa iyi nguzanyo”

Yasoje asaba abaturarwanda cyane cyane abaturage ba Musanze, kwitabira gusaba iyi nguzanyo kuko ari amahirwe ku Banyarwanda bityo n’iyi gahunda ikabasha kugera ku ntego yateganyijwe na Leta yo guteza imbere abanyarwanda.

Abitabiriye amahurwa basanze gahunda ya ERF  ije kuzahura ubukungu bwabo bwazahajwe  na Covid 19

ERF ni ikigega cy’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda yashyiriyeho gufasha abantu bafite imishinga yazahajwen’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo iyo mishinga yongere ikore, n’akazi kongere kaboneke ku bari baragatakaje kubera nyine Covid 19 yateye igihombo gikomeye imwe mu mishinga.

 

 24,894 total views,  2 views today