Rusizi: Sacco kutagira ikoranabuhanga bidindiza imitangire ya Serivise.

Yanditswe na Editor

Abagana Cooperative zo kubitsa no kugurizanya  zizwi nka za Sacco, zihereye mu karere ka Rusizi,bavuga ko kuba zidakoresha ikoranabuhanga  bituma bahabwa serivise mbi, ibi ngo bituma bakora ingendo ndende bajya mu bindi bigo by’imari bifite ikoranabuhanga.Bakaba bifuza ko za Sacco na zo zagendana n’ibihe zigakoresha ikoranabuhanga.

Kambari Jean Bonheur, atuye mu murenge wa Kamembe ariko ngo ajyana amafaranga ye muri Sacco ya Gihundwe.

Yagize ati: “ Twifuza ko za Sacco na zo zakora n’ikoranabuhanga, umuntu yagera Kigali, akaba yabitsa cyangwa se akabikuza, uragenda wagera kuri Sacco ugasanga barandikisha ikaramu bikagutinza, nyamara iyo uri za Kigari ubereyemo mugenzi wawe ideni wamwishyurira aho ugeze hose, iki kibazo kandi kimaze iminsi twifuza ko Sacco rwose yagendana n’ikoranabuhanga hose tugafata cyangwa tukohereza amafaranga, ibi bituma tugendana amafaranga mu ntoki ingendo ndende tukaba twanayatakaza”.

Kuba ikoranabuhanga rihuza za sacco ritaratangira , no kuba hari abanyamuryango batinda kwishyura amadeni y’inguzanyo bafashe ngo ni bimwe bikibangamiye imikorere inoze yazo; nk’uko Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ishoramari n’umurimo ufite za sacco mu nshingano ze, Habiyaremye Emmanuel abitangaza.

Yagize ati: “ Amakuru dufite ni uko igeragezwa rya Sacco ku bijyanye n’ikoranabuhanga izigera kuri 10  mu gihugu hose ziri kugeragezwa kugira ngo nibigaragara ko ikoranabuhanga rishobora gufasha abakiriya ba za Sacco, bashobore noneho kurikwiza muri za sacco zose kugira ngo umukiriya aho azagera hose agahabwa serivise kuko mu gihe tugezemo nta muntu ukwiye kugendana amafaranga mu ntoki”.

Kugeza ubu mu gihugu hose habarurwa za Sacco zisaga 400, zose zikaba abakiriya bazo bifuza ko zakoresha ikoranabuhanga.

 4,232 total views,  2 views today