Gicumbi: Kageyo Imiryango itishoboye inenga uburyo ihabwa amata

 

Yanditswe na Bagabo Eliab

Abaturage bo mu murenge wa Kageyo , akarere ka Gicumbi bo mu miryango  ibarurirwa mu cyiciro cya mbere n’icya 2 by’ubudehe bahabwa amata muri gahunda iminsi 7 bavuga ko amata bemerewe na Leta batayabona uko bikwiye, nk’uko yagenewe guhabwa abana bari mu nsi y’imyaka 6.

Bamwe mu babyeyi bagenewe aya mata bavuga ko birirwa bayategereje bagataha nta mata batahanye kandi ngo baba bataye igihe.

Muhorakeye ni umwe mu bagenerwabikorwa yagize ati: “Iyi gahunda nta bwo igenda neza kuko hari ubwo mu muryango buri wese ufite irangamuntu mu muryango,na we yiyandikisha ku buryo nibura litiro ebyiri zagenewe umuryango ugasanga mu muryango hagiyemo nka litiro 10, ibi ni bimwe mu bituma tubura amata, nk’ubu nanjye nazindukiye hano , ariko ntashye nta n’igitonyanga rwose Leta yo yatwemereye aya mata nirebe uko itugenza, duhabwe amata uko bikwiye”

Buri muntu mu muryango aba agenewe litiro z’amata 2

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku murenge wa Kageyo, Nsabimana Fidele avuga ko iki kibazo cyamaze kugaragara ariko ko hagiye gushakishwa uburyo cyabonerwa umuti urambye .

Yagize ati: “ Kugeza ubu abahabwa amata bimaze kugaragara ko ari benshi kuko buri wese akwiye kubona nibura Litiro ebyiri ku munsi ubu rero mu murenge wa Kageyo bigaragara ko abagera ku  7500, nyamara ku ikusanyirizo rya Kageyo aho bafatira amata,ho hagera litiro 2500, iki kibazo rero  kumwe n’inzego bireba tugiye kugishakira umuti urambye”.

Hirya no hino mu Rwanda imiryango yo mu kiciro cya 1 ni cya 2 cy’ubudehe gahunda ya Leta ni uko bahabwa amata buri munsi.

Mu karere ka Gicumbi imiryango igera ku bihumbi 13,  niyo yabaruwe ko igomba kugerwaho n’iyi Gahunda, ikindi ni uko kugeza ubu muri aka karere habarurwa abana abana  211 bagaragaraho imirire mibi muri bo  171 bari mu muhondo ni ukuvuga ko bari mu nzira yo gukira mu gihe 40 ari bo bari bakiri mu mutuku bagaragaraho imirire ikigaragaram, iyi raporo yakozwe n’akarere mu mpera z’ukwezi ku Ugushyingo 2019, abagomba kugerwaho n’agahunda y’amata ni abo mu murenge 14 kuri 21 igize aka karere.

 

 1,472 total views,  2 views today