Musanze:Abarokotse Jenoside  bafata abayibakoreye nk’abanyarwanda b’ibigwari

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abayirokotse bo mu karere ka Musanze, bavuga ko banenga bamwe mu banyarwanda babiciye ababo nk’abanyarwanda b’ibigwari kuko barabiciye babura n’umwe bahisha kandi bari basanzwe ari abaturanyi n’abavandimwe.

Mukarusagara Fatuma atuye mu murenge wa Muhoza akaba avuka   mu murenge wa Busogo avuga ko Jenoside yatangiye afite imyaka 20, ariko ngo mbere y’aho yahguraga n’ibibazo bikomeye mu mashuri birimo n’itotezwa no kunnyegwa bamwita inzoka n’andi mazina mabi

Yagize ati: “Baratwiciye kandi bikorwa n’abanyarwanda bagenzi bacu, twari dusangiye akababaro kariko ubukene n’ibindi bibazo byari biri mu gihugu mbere ya 1990, baraduhize mu mashuri baduhagurutsa kandi byakorwaga buri mwaka, aho rero FPR Inkotanye yeguriye intwaro ije kubohora u Rwanda noneho ibintu biradogera, ibyo kandi byakorwaga n’abantu duturanye twabyariye abana muri batisimu mbese abavandimwe bya hafi, aba rero njye mbafata nk’ibigwari, tekereza kumna amaraso y’umuturanyi, barahemutse”.

Fatuma avuga ko ababiciye ari bamwe mu banyarwanda b’ibigwari (foto rwandayacu)

Mukarusagara akomeza avuga ko byari ibintu ubona bigayitse aho umugore aranga umugabo wa mugenzi we bakamushimuta abizi neza ko bagiye kumwica agapfakara

Yagize ati: “Aha rero mu murenge wa Busogo hari Komini Mukingo hayoborwaga na Burugumestiri Kajerijeri, yabanjye kujya aza gushomba abagabo n’abasore, igitangaje rero ni uko umugore iyo ava akagera bivugwa ko ari umunyampuhwe, ariko abagore no bo batungaga agatoki ba Data bakabajyana kubaroha miu buvumo bwa Nyarihunga , urumva ko ibi ni nko kubura ubumuntu mu buryo bugaragara, ubinye nibuta iyo bagerageza guhishamo bakeya kuko twebwe byageze ahi turahunga ariko twaragarutse tutrabanenga kubona nta muntu numwe babashije guhisha”.

Uwimana Janine ni umwe mu bakobwa Jenoside yashyizwe mu bikorwa ngo yari afite amezi 3 avutse , ngo nawe yumva ko abantu bahize abaturanyi kugera ubwo babica kandi bari basangiye ubuzima, aha nawe akaba ariho ahera avuga ko abakoze Jenoside y’Abatutsi mu mwaka wa1994 ari ibigwari gusa kuri ubu ngo nk’urubyiruko biyemeje ko bazaharanira kurwanya icyagarura Jenoside ukundi mu Rwanda.

Yagize ati: “Abakoze Jenoside ni ibigwari , ni abagome mbese sinabona uko mbivuga. Njye naje kumenya icyo Data yazize maze gukuramo gake kuko bamwishe nkiri uruhinja, ndanenga abantu bagambaniye abaturanyi, inshuti n’abavandimwe , ibi ntibyari bikwiye ubu rero nkatwo nk’urubyiruko twiyemeje kurwanya ikibi cyose tugakomeza gahunda ya Ndumunyarwanda, ntabwo tuzagwa mu mutego nk’uwabakoze Jenoside ».

Uwimana Janine nawe anenga urubyiruko rwishoye muri Jenoside yakorewe abatutsi (foto rwandayacu.com)

Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Musanze,Fidele Kalimanzira ; avuga ko ni ubwo hari bamwe mu banyarwanda babaye ibigwari ariko ngo kuri we mu myaka 30 icyo yishimira ni uko nta munyarwanda ugenda yubitse umutwe cyangwa ngo abuzwe ubutenganzira bwe mu gihugu

Yagize ati : « Abakoze Jenoside mu 1994 bayikorera abatutsi  babaye  ibigwari , ariko icyo nshima ni uko hari abandi banyarwanda babashije guhagarika Jenoside , ubu rero intego ni ugukomeza gusigasira ibyagezweho twubaka ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, kandi birumvikana hano muri Busogo hari indiri ya M.R.N.D , n’akazu muri rusange ngira ngo muzi mwese ko Minisitiri Nzirorera bizwi ko yari umuhezanguni, ikindi nshima ni uko twahawe agaciro mu gihugu cyacu ».

 

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe cy’imisi 100 yari imaze guhitana abatutsi basaga miliyoni imwe, iza guhagarikwa na FPR Inkotanyi muri Nyakanga 1994.

 

 

 

 

 356 total views,  6 views today