Musanze: Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko badafite ibibatunga muri Guma mu rugo

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Bamwe mu baturage basigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Shingiro, akagari ka Mudende,Akarere ka Musanze bavuga ko babangamiwe na gahnda ya Guma mu rugo kubera ko ngo nta biribwa bafite, bakaba basaba Ubuyobozi kubaha ibiribwa.

Aba baturage bisanzwe bizwi ko barya bavuye guca inshuro cyane ko nta masambu bagira, kuri ubu rero baravuga ko kubera icyorezo cya Covid 19, gikomeje gukaza umurego kibasira isi ndetse n’u Rwanda rurimo, aba baturage Guma mu rugo ni ikibazo kuri bo.

Umwe muri aba basigajwe inyuma n’amateka bo muri Shingiro yagize ati: “ Guma mu rugo kuri twe ni ikibazo, ubu irasa n’ije kuduhuhura kuko dusanzwe nta n’ikintu twigirira , ubu tugiye kumara iminsi 10  mu rugo,nta mirima tugira ngo tube twarasaruye duhunike cyangwa se ngo tube twasohoka tugiye gusarura , njye mbona nibikomeza Leta itaduhaye ifunguro tuzasohoka tujye kwiba kandi ntitubishaka kuko dufite ingufu zo kwirwanaho kugira ngo tubashe kubona ibidutunga Leta nituzanire ibiribwa”.

Abasigajwe inyuma n’amateka Shingiro ngo kwirirwa bicaye ntibabona ibibatunga muri guma mu rugo(foto Ngaboyabahizi Protais).

Maseseko nawe ni umwe mu baturage basigajwe inyuma n’amateka waganiriye na rwandayacu.com yayibwiye ko bari basanzwe babayeho nabi bakijya guca inshuro noneho ngo guma mu rugo izatuma bahemuka.

Yagize ati: “Aha dutuye nta mashyama yo gucamo urukwi dufite, turya tuvuye gutashya mu bisambu turwana n’ibishyitsi bya rubanda na bwo batwirukaho nta karima k’igikoni yemwe tugira,  kuko  turya tuvuye guca incuro ntabwo tuzemera ko dupfira mu nzu kandi nta byo kurya dufite ahubwo turajya tugenda nijoro dukure ibirayi by’abaturage”.

Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko bafite ikibazo k’ibiribwa muri gahuinda ya guma mu rugo.(foto Ngaboyabahizi Protais).

Ubuyobozi bw’akagari ka Mudende buvuga ko bugiye kubashakira ibibatunga muri ibi hihe bya Guma mu rugo nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari Mukeshimana Claudine yabitangaje

Yagize ati: “Bariya baturage ikibazo cyabo kirazwi, kuko no muri ibi bihe na  bo twabashyize ku rutonde rw’abazafashwa kubona ibibatunga muri gahunda ya Guma mu rugo , nkaba rero mbasaba kwizera ko ubuyobozi bubazirikana”.

Abasigajwe inyuma n’amateka ni bamwe mu banyarwanda bagifite ibibazo by’ubutaka haba ubwo gutura cyangwa se guhingamo.

 2,009 total views,  2 views today