Musanze : Abahoze mu itsinda ry’ibihazi biyemeje guhinduka bagahindura abandi
Yanditswe na Setora Janvier
Mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze , havutse itsinda ry’abasore ryitwa “Hinduka uhindure abandi” muri gahunda yo kwirinda ibyaha ahubwo bakaba umusemburo w’iterambere.
Hinduka uhindure abandi ni itsinda ry’abasore bahoze mu mutwe w’insoresore zari zizwi nk’ “ibihazi ” cyangwa se “ibyihebe” aba basore bakaba barakunze kurangwa no guhungabanya umutekano aho bamburaga abaturage ibyo bibikapu , amaterefone n’ibindi harimo gufata abagore ku ngufu , gutobora amazu, gukubita no gukomeretsa kandi byose bikagendana no gukoresha cyangwa kunywa ibiyobyabwenge.
Uyu mutwe w’ ibihazi ngo wakoranaga bya bugufi n’abagore n’abakobwa bakoraga ingeso mbi y’ubumaraya ariko nabo bakaba baribumbiye mu itsinda rizwi nk’ “itorero ry’ubumwe n’ubwiyunge” aho ubu batangiye guca ukubiri n’ingeso mbi y’ubumaraya, bakaba bakora imirimo ibinjiriza amafaranga bakabasha kwibeshaho n’abana babyariye mu bumaraya batabanje kwicuruza.
Bamwe mubagize aya matsinda baganira n’ikinyamakuru Rwandayacu.com bavuze baciye ukubiri n’ingesombi z’ubumaraya, ubujura n’ibiyobyabwenge, bakaba baratangiye inzira nziza y’iterambere mu indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Munyembanza Jean Baptiste wari uzwi ku izina rya “Intara ”
Agira ati “ Nkiva mu ishuri, nahuye n’abahungu 4 bambwira ko bakoresha itabi [ibiyobyabwenge] birimo n’urumogi , ndabakurikira ariko nsanga bitangiye kunteranya n’ababyeyi ndabahunga njya gukora mu ruganda mu karere ka Nyagatare ariko nkomeza kunywa urumogi kuburyo byageze naho banyirukana. Nagarutse mu karere ka Musanze noneho ndi ruharwa ku rumogi ndetse no mu bujura aho nabifungiwe inshuro ebyiri ariko biba byiza ku nshuro ya kabiri mva muri Gereza narabyihannye. Nkigera mu rugo iwacu mu murenge wa Muko, mpasanga umuyobozi w’umurenge ansaba ko nareka ubujura no kunywa ibiyobyabwenge, ndamukundira ndabireka none ndi kugenda ntera imbere kandi n’abaturage bambonagamo ibyo bibi byose nka Shitani , basigaye banyizera kuko n’ubu mfite akazi k’ubuzamu kwa Salongo Mayanja. ”
Yakomeje avuga n’impamvu bamwitaga Intara agira ati “ Kwitwa intara nuko nakinaga umupira ariko mfite akaboko karekare[ umujura] aho twajyaga gukina hirya no hino mu turere ariko nkavayo nibye bikarangira ikipe yose nyisize icyashya[isura mbi]. Aha ni naho mpera mpamya ko nahindutse nkaba mfite n’abo ngiye guhindura.”
Iri tsinda rya Hinduka, uhindure abandi rifite n’abayobozi barimo na Mugiraneza Aimé ari nawe uribereye Visi Perezida. Yabwiye Valuenews.info ko bari batunzwe n’ubujura bwa kiboko byo we yise gutera Kaci ( Kachi ) kandi ibyo bambuye cyangwa bibye bakabisangira na ba bakobwa n’abagore bari mu ngeso mbi z’ubumaraya.
Ati , « Mu itsinda ry’ibihazi, twarangwaga no gutera Kachi , tukiba inkoko, ibitoki n’ibindi twabaga tubonye bishobora kuduhesha amafaranga ariko nayo twamaraga kuyabona tukayajyana mu ndaya. Gusa Gitifu w’umurenge wa Muko yaje kudusaba kuva muri ibyo bikorwa bibi kuko byatugiragaho ingaruka mbi nyinshi zirimo no kuhasiga ubuzima ariko kugeza ubu turakora ibyiza kandi urugendo rurakomeje kuko njye sinzongera na rimwe gusubira mu kigop cy’inzererezi cya IWAWA dore ko nagezeyo ariko mvayo mfashe icyemezo cyo guca ukubiri n’ ibikorwa bibi.»
Niyibizi Jean Marie Vianney , Ishimwe Ndayambaje, Nsengimana Jean d’Amour n’abandi na bo bashimangira ko bari batunzwe no kunywa ibiyobwenge , ubujura , gufata abagore ku ngufu n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage.
Abahoze ari Ibihazi n’indaya muri Muko barahindutse (foto Setora Janvier).
Ni mu gihe abagore n’abakobwa bari mu ngeso mbi z’ubumaraya ubu bibumbiye mu itorero ry’ubumwe n’ubwiyunge kuko akensho bari muri bamwe basenya ingo z’abandi aho kugeza ubu batanga ubuhamya ko ibyo bakoraga bahuriragamo n’ibibi byinshi bishobora kubicira ubuzima birimo kwicwa bahotowe kuko baryamanaga nabo batazi, kwandura indwara zituruka ku mibonano mpuzabitsina harimo na Sida, kubyara abo badashoboye kurera n’ibindi bishobora kubangamira ubuzima bwabo.
Kamabera Philomène ni umwe muri abo bagore bicuruzaga akaba n’umuyobozi w’itorero ry’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “ Twavuye mu ngeso mbi z’ubumaraya twakoraga , kubwa Gitifu wacu dushinga itorero ry’ubumwe n’ubwiyunge tugamije kwihesha agaciro kuko guhabwa amafaranga ibihumbi bitanu (5000 frw) cyangwa icumi (10.000 frw) ukishima rimwe ariko ejo byashira ukababara cyangwa se ugahuriramo n’uburwayi butandukanye , si ibintu by’umunyarwandakazi . Nta cyiza kirimo uretse guseba no gusebya umuryango nyarwanda ndetse si n’umwuga nkuko bamwe babivuga ahubwo ni ingeso mbi twarimo zo kwishora mu bumaraya.”
Mugenzi we Nyiramajyambere Marie Louise agira ati “ Nibyo nahoze mu ngeso mbi z’ubumaraya ariko ubu nazivuyemo kuko nasanze nta cyiza cyabyo uretse gukuramo uburwayi, gusenya ingo z’abandi, uburushyi, ubukene n’abana tubyaye bakabura kirera. Aho mbiviriyemo nkoresha amaboko yanjye nkabona make ariko akantunga n’abana banjye kandi nkabona mbayeho neza kurusha uko nabagaho mu bumaraya kuko akenshi ayo nabonaga nayashoraga mu nzoga n’abana bakaburara kandi nicuruje. Ndashimira Gitifu watugiriye inama kuko ibyo dukora nibyo biri kuduhesha agaciro.”
Nubwo bimeze gutya ariko aba bose bavuye mu bujura, ibiyobyabwenge, ubumaraya bakibumbira mu matsinda atandukanye , barasabaLeta y’ubumwe bw’abanyarwanda kunganirwa mu bikorwa n’imirimo bihangiye bituma bakirigita ifaranga aho kuribona biciye mu nzira mbi zirimo no gukora ibyaha no guhungabanya umutekano w’abaturage,ari byo ntandaro y’idindira ry’ubukungu n’iterambere ry’abaturage.
Mu gushaka kumenya neza imiterere n’imibereho y’abagize aya matsinda yombi , umunyamakuru wa Rwandayacu.com yegereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Murekatete Tryphose maze amutangariza uko igitekerezo cyaje n’aho abayibumbiyemo bageze n’icyo ubuyobozi bubateganyiriza mu rugendo rwabo rwo guca uku biri n’ingeso mbi z’ubumaraya , ubujura , ibiyobyabwenge n’ibindi bakihangira imirimo ibateza imbere maze agira
ati “ Abantu benshi bazi umurenge wa Muko nabi ari nayo mpamvu twashatse kuwuhindura duhereye kubiyitaga ibihazi [ibyihebe] cyangwa indaya kuko umurenge ntiwagera ku iterambere ugifite urubyiryuko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, ubujura cyangwa se n’indaya cyane ko ari byo bibyara amakimbirane mu murenge . Aha niho twahereye dushyiraho itsinda ry’uru rubyiruko rizwi nka Hinduka , uhindure abandi ndetse n’itorero ry’ubumwe n’ubwiyunge ry’abahoze mu bumaraya kugira ngo bave mu ngeso mbi , bakore ibibagirira akamaro.Twarabegereye rero, turabaganiriza baradukundira urugendo bararutangiye ndetse bageze ahantu hashimishije mu bikorwa bibateza imbere kuko bakora imirimo itandukanye y’amaboko. ”
Murekatete Tryphose akomeza avuga ko batangiye kubakorera ubuvugizi mu nzego zo hejuru ndetse n’imiryango itari iya Leta (ONG) kugira ngo baterwe inkunga mu mishanga bihangiye ibyara inyungu. Aha ni naho yahereye abasaba kutazatatira iri zina bihitiyemo
Yagize ati “ Abibumbiye muri Hinduka, uhindure abandi ndabasaba kutazatatira iri zina twabahaye ahubwo babe ba [Bandebereho] kuko iyo tugize ibibazo byinshi n’iterambere riradindira. Niyo mpamvu turi kubakorera ubuvugizi muri harimo Action Aid, CEVOTA n’ abandi kuko buri wese yishimira kubona babivamo.”
Abagore bahoze mu buraya bo murenge wa Muko biyemeje guhinduka no guhindura abandi (foto Setora Janvier).
Si aya matsinda abiri gusa ari mu murenge wa Muko kuko hari n’irindi ry’abana bata ishuri bakajya mu bucuruzi bw’ibisheke begeranijwe bashyirwa murindi tsinda rizwi nka “Tubegere” bakajya bagira uturimo tworoheje bakora bavuye ku ishuri nko korora inkoko, inkwavu, kwiharika [uturima tw’igikoni] n’utundi
Yagize ati: “ Umuturage ku isonga mu cyerekezo cy’igihugu kuko nka [Tubegere] yo kurengera abana , twayitekereje tubonye ko Covid-19 , abana benshi binjiye mu bucuruzi bw’ibisheke , bityo turabegera kuko ababyeyi babo twabonaga barabaretse bikorera ibyo bishakiye;dufite rero itorero ry’umudugudu aho aba bana bagomba gutorezwa ntibandagare ngo babe umusaraba ku gihugu ahubwo bagakora utuntu tubaha inyungu harimo korora amatungo magufi , bakabyitaho bavuye ku ishuri aho kujya kureba amafilimu”.
Kugeza ubu mu murenge wa Muko habarurwa amatsinda abiri yonyine yahoze mu bikorwa bihungabanya umutekano, ariko kuri ubu Umurenge uvuga ko hakiri n’abandi bari kwegerwa ngo bahinduke na bo bibumbire mu matsinda.
689 total views, 2 views today