Musanze:Shingiro,  bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka baba  mu nzu za kiramujyanye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

 

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Shingiro akagari ka Mudende, Umudugudu wa Nyamiyaga, akarere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’inzu babamo zigiye kubagwaho, ndetse bibakururira n’indwara ziterwa no kuba habi, harimo umusonga, n’amavunja.Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko ikibazo cyabo bukizi burimo kugishakira umuti.

Gafaranga ni umwe mu baba munzu ishaje cyane, akaba abanamo na muramo we, bivuze ko inzu irangaye habamo imiryango ibiri igizwe n’abantu barindwi.

Yagize ati: “ Tubana muri iyi nzu y’ikirangarizwa, nta cyumba kirimo nk’uko nawe ubibona , turara hasi  nabwo nta kuryama kuko ntaho kuryama, abana nibo baryama kuko twe turara twicaye ducanye kugira ngo imbeho itica abana , izi nzu zacu zirashaje ni ubwo bitwaza ngo turazicana, zimaze imyaka cumi n’umunani,  rwose  nibatwubakire kuko imisonga,amavunja kubera imbaragasa bitumereye nabi”.

Gafaranga yongeraho ko babayeho mu buzima butagira ikerekezo.

Yagize ati: “Ubu ni ukurara twambaye imyenda tuba twiriranwe , none se nakuramo imyambaro ngo niyorose iki , ni ugukomezanya umwenda ukazawukuramo inda n’imbaragasa bikurembeje nabwo wamara kwitora inda ukongera ukayambara, tubayeho bunyamaswa, uziko inka indusha kuryama neza , kuko yo ifite ikiraro kirimo sima kinasakariye, rwose natwe Leta nifate umwanya itekereze ubuzima tubayeho, kuko njye mbona turi bamwe mu banyarwanda bibagiranye, nit we tubayeho nk’inzererezi, kuko nta sambu namba tugira, njye nabuze amaherezo yacu na bana bacu muri uru Rwanda”.

Abaturanye na Gafaranga bashimangira ko bafite impungenge ko umunsi umwe bazasanga yitabye Imana kubera Ibiza nk’uko Kabare yabibwiye Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ndebera nawe umuntu w’umugabo kuryama nk’imbwa, barara bigaragura muri iri vumbi, mbwira nawe umuntu urara ahantu nk’aha urabona yagira ibihe bitekerezo, twe tugira impungenge ko iyi nzu izabagwaho kubera imvura n’umuyanga, njye mbona ubuyobozi bwaratwirengagije , kuko nta munyarwanda ubayeho nkatwe, kandi ubungubu umunsi hagize ugwa muri iyi nzu Leta izahita iza gutabara, nibaje batwubakire inzu zikomeye, kandi ikibazo cy’inzu nk’izi za kiramujyanye ubuyobozi bwose burakizi, ariko ntagaciro babiha uburyo tubayeho”.

Umuryango wa Rubanda Rwamarere nawo uba mu nzu igiye kuwugwaho aba mu nzu n’umuhungu we ufite umugore, n’abuzukuru be (foto Rwandayacu.com).

Mpongembino Claver we asanga iyi Gafaranga abanamo na muramuwe ari ikibazo gikomeye ku buzima bwabo, ndetse ashinja ubuyobozi uburangare.

Yagize ati: “ Uyu mugabo rwose arara hanze, nshingiye kuri iki kirangarizwa,Njye ntabwo nabijya kure ubuyobozi burangarana aba banyarwanda , nawe se ni bo baba mu nzu zidashobotse, ubuyobozi ndabushinja uburangare, mbese kuki abandi baturage babubakira inzu zabo zitaragwa ariko bagategereza ko inzu z’abasigajwe inyuma n’amateka zubakwa zimaze kugwa hasi burundu, nibashyireho ikigega kibitaho by’umwihariko kandi bive mu magambo kuko usanga ari aantu babayeho nk’abatagira igihugu ni ukuri, mbese kuki uwahejwe inyuma n’amateka akomeje gufatwa nk’inzererezi mu Rwanda rwabo”.

Mpongembino asanga rimwe na rimwe abasigajwe inyuma n’amateka birengagizwa mu bibazo byabo(foto Rwandayacu.com)

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier, avuga ko ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka kizwi kimwe n’abandi baturage bo mu karere ka Musanze.

Yagize ati:“Hari abaturage bafite amazu ashaje , ubu turimo gusanira abo inzu zishaje kuri kiriya kibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka Shingiro, kirazwi ubu na bo hari gahunda yo kububakira no kubasanira tugiye kubivuganaho n’ubuyobozi bw’umurenge  wa Shingiro,ikibazo cyabo kibe cyashyirwa ku murongo , ni urugendo turimo kuko ntabwo amazu y’abatishoboye  mu karere ka Musanze wayubaka umwaka umwe, hari gahunda yo kubaka amazu muri Nyakanga 2022, ubwo na  bo twazabashyira mu bubakirwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Ramuli Janvier

Mu kagari ka Mudende habarurwa imiryango igera kuri 51, ariko ibayeho mu bibazo bikomeye by’urusobe, harimo kutagira ibiribwa , amasambu ,gukoresha amazi mabi, kubura ibikoresho by’ishuri ku bana babo n’ibindi,akaba ariho bahera basaba Ubuyobozi ko bwakomeza kwita ku bibazo byabo.

 

 

 

 1,229 total views,  4 views today