Musanze: Abaturage babangamiwe n’ibibuga by’igishirizwaho ibinyabiziga bibateza umutekano muke

 

Yanditswe na Chief Editor.

Bamwe mu baturage bo mu mugi wa Musanze cyane abaturiye ibibuga by’igishirizwaho ibinyabiziga, bavuga ko bibangamiye cyane ko byubatswe hagati mu ngo z’abaturage , ibindi na  byo bikaba biri ku muhanda neza neza, ku buryo bibatera impungenge ko bashobora kuhaburira ubuzima.

Ibi bibuga ubisanga mu murenge wa Musanze na Muhoza, Cyuve n’ahandi usanga abaturage bavuga ko bibangamiye cyane ko bimwe biboherereza amazi mu ngo zabo, bakaba basaba ko ubuyobozi bwabarenganura cyane ko ngo ba nyira byo uramutse uvuze bakreba nabi kugeza n’aho bitwa ko banga amahoro n’iterambere;ni mu gihe bamwe muri banyiri ibi buga bavuga ko ibyo bakora byose inzego z’umutekano wo mu muhanda ziba zibizi kandi ko bigishirizaho ku manywa izo nzego zibibizi.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Cyuve ku  uhanda ugana mu Gashangiro aho bakunze kwita kuri Dodane ya Mbere haka higishirizwa na kompanyi yitwa Isimbi Driver School,

Yagize ati: “ Rwose ibi bibuga bigishirizaho ibinyabiziga biratubangamiye cyane, reba nawe ibi bibiga byubatse mu ngo hagati , dufite ubwoba ko batugingera ibipangu na twe tukahaburia ubuzima , reba iki kibuga amazi yose yiroha mu nzu iwanjye, iyo ugerageje kuvuga rero, bakubwira ko wanga iterambere, kandi ko ukomeje kuvuga menshi wafungwa , mbese ubu twarumiwe kuko twabuze uruvugiro, igisigaye ni uko Leta yaza ikadufasha kubonera umuti igisubizo , tukamenya niba igishushanyo mbonera koko kemeza ibibuga by’igishirizwaho gutwara ibinyabiziga na  byo biba bitagira uruzitiro byemewe ubundi tuzimuke”.

Kavutse Jean Baptiste wahawe iri zina ku bw’umutekano we yagize ati: “ Ndebera nawe umuturage bamubwira kubaka inzu ye kumuhanda agasiga metero 25 uvuye ku juhanda , ariko kubera ko nyine twebwe nta gaciro baduha kubera ko turi ba ntaho nikora umuntu akaza kubera ko ngo afite amafaranga, akubaka ishuri mu muhanda nta na santimetero imwe uvuye ku muhanda, ibi ni ibintu bigaragaza ko dufite akarengane , gusa nta kindi twavuga ubwo ubuyobozi bw’akarere dutegereje icyo butubwira”.

Uyu muturage yongera ho ko ubuyobozi bwirengagije iki kibazo ngo nyamaraumunsi inzu yagwiriye umuntu buzatabara.

Yagize ati: “ Izo nzego uriya nyiri kiriya kibuga numva ngo ni Pierre Nyiri Isimbi Driver School  yitwaza ;zumvise ko hapfiruye umuntu azize impanuka kubera ko imodoka isatiriye umuntu mu muhanda cyagwa se ariya mazi ava muri kiriya kibuga cye agahitana umuntu zizahurura, ikiza rero ni uko badutabara hakiri kare, kuko biriya bibuga bijyaho no mu buryo mbona budasobanutse”.

Amazi ava mu kibuga akomeza mu nzu z’abaturage bakirwanaho bashyiraho agasima

Bamwe mu bayobozi bigisha ibinyabiziga barimo uwa Isimbi Driver School, witwa Pierre dore koubwo Rwandayacu.com yanze kuvuga amazina ye yose , avuga ko kuri we biriya bibuga nta cyo bitwaye umuturage.

Yagize ati: “Ku kijyanye n’impungenge abaturage bafite,  Ibyo dukora byose haba hari abayobozi guhera ku udugudu kugera ku ntara, ni ikimenyimenyi iki kibazo Polisi iba ikibona ibyo dukora rero amategeko arabitwemerera gusa njye nzi ko nta kibazo mfitanye n’abaturage, uwo nzi ni uwo amazi yajyaga mu nzu ye kuri Dodane ya Mbere ujya mu Gashangiro, uwo na we ngiye kumwubakira Ligore, kandi naramusabye ngo mufashe ahubake, ntabwo rero twigisha ibinyabiziga nijoro, rwose numva nta kosa ririmo”.

Kuri iyi ngingo Ubuyobozi   bw’akarere ka Musanze , buvuga ko butari buzi iki kibazo, ariko ngo bugiye kugikurikirana bureba icyo igisushanyo mbonera cy’umugi wa Musanze giteganya nk’uko, Jeanine Uwumuremyi  Umuyobozi w’akarere ka Musanze yabitangarije Rwandayacu.com.

Yagize ati: “ Ubundi biriya bibuga njye numva ko iyo bigiye kujyaho na RURA iba ibizi, ariko rero kuri twe ntabwo twari tuziko iki kibazo kiriho mu baturage , tugiye kugikurikirana tugere no mu kigo gishinzwe iby’ubutaka, turebe uko igishushanyo mbonera giteye, kuko ntitwakwishimira kio umuturage ahatakariza ubuzima niba koko  iriya bibuga bikomeje kumena amazi mu ngo z’abaturage, abandi bakabyubaka mu mumuhanda”.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru twagerageje guhamagara RURA kugira ngo twumve icyo ibivugaho ntitwabasha kubababona , gusa tukaba tugikurikirana iyi nkuru, kugira ngo na Polisi ishami ryo mu muhanda twumve ibyo igenderaho mu guha abigisha ibinyabiziga ububusha bwo kwigisha.

Hari aho usanga ibibuga bihana imbibi na Kaburimbo nko kuri Dodane ya Mbere werekeza Gashangiro.

 

.

Abaturage bafite impungenge ko ibinyabiziga bizabagongera ibipangu

 1,104 total views,  2 views today