Musanze:Abaturage babangamiwe n’insoresore zitegera  abaturage mu nzira  zikabambura ibyabo

Yanditswe na rwandayacu.com

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muhoza ,akagari ka Ruhengeri, akarere ka Musanze bavuga ko babangamiwe n’insoresore zitwikira ijoro zikabambura utwabo , kugeza ubwo ngo basigaye batinya no kujya mu bwiherero nijoro.Ubuyobozi bw’akagari  ka Ruhengeri bwo butangaza ko iki kibazo bukizi ndetse bwagifatiye ingamba zikaze.

Abaturage bavuga ko babangamiwe n’iki kibazo cyane ni abo mu midugudu ya Susa , Muhe, Kabaya n’ahandi, bavuga ko bamburwa za telefone zabo ndetse n’amazu yabo agatoborwa haba ku manywa na nijoro, nk’uko umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Muhe, Ndacyayisaba Elic yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “ Hano hari ikiraro cya Muhe, ni ho batwamburira iyo ugeze hafi y’urusengero rwa Yeruzalemu  ubonaabantu baza bagukurikiye ukagira ngo muri mu rugendo hamwe, n’aho ubundi ari abajura, izi nsoresore zitwikira akijiji ka nimugoroba nka sa kumi n’ebyiri na mu gitondo , nkanjye banyambuye telefone bamaze kuniga bari abasore bagera kuri bane , iki kibazo kimaze iminsi rwose kandi twakibwiye n’abayobozi bacu ariko mbona ntagikorwa , rwose nibadukize izi nsoresore kuko akenshi biyitirira ngo biga za kaminuza ariko ari abajura”.

Mu gihe cy’umugoroba insoresore zihisha mu mashyamba yegereye umuhandi uzwi nko ku mapave Susa -Muhe.

Nikuze Egidie wo mu mudugudu wa Susa we avuga ko mu gihe amasaha ya yo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid 19, aribwo ngo izi nsoresore ziba zitangiye na zo kwegera umuhanda n’amazu kugira  ngo zambure abaturage

Yagize ati: “ Kuri ubu insoresore ziza zigakodesha amazu hano muri Susa, tuba tuziko aba ari abanyeshuri, abandi ari abakozi , ariko tubabazwa ni uko bamwe usanga aribo banywa urumogi, abandi bambura abaturage nimugoroba no mu rukerera aba bantu barazwi, ariko tubabazwa ni uko dutanga amakuru ubuyobozi bukabikerensa, twifuza ko abarangwaho imyitwarire mibi ubuyobozi bwajya bubirukana mu mudugudu wacu abandi bagahanwa”.

Udushyamba yo muri Muhe ni kimwe mu bituma insoresore zibona aho zihisha zikambura abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri Madame Mukamana Jacqueline , ashimangira ko iki kibazo koko  kiharangwa ariko ngo bashyizeho gahunda yo gukumira izi nsoresore, harimo gahunda yo gukaza amarondo.

Yagize ati: “ Ni byo koko ikibazo k’insoresore zihungabanya umutekano zambura abaturage twarakimenye kuri ubu dufatanije n’inzego z’umutekano twiyemeje gukaza amarondo kugira ngo duhashye ziriya nsoresore ziva mu tundi turere zikaza guhungabanya umutekano”.

Mukamana Jacqueline Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhengeri, avuga ko ikibazo k’insoresore zambura abaturage muri Ruhengeri kigiye gukemuka burundu.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa akomeza avuga ko abaturage bo mu kagari ka Ruhengeri bakwiye gukomeza gukora amarondo bicungira umutekano ndetse batanga n’amakuru  kuri buri wese bakekaho guhingabanya umutekano.

Kubera kwitwikira ijoro byakunze kugaragaragara ko izi nsoresore zambura abaturage amatelefone ibikapu, ndetse zigatobora amazu,aha abaturage basabwa gukomeza kuba maso.

 3,350 total views,  2 views today