Rusizi: Minisiteri y’ubuzima isaba abaturage kwimakaza umuco  gukaraba intoki

Yanditswe na  Ingabire Rugira Alice

Minisiteri y’ubuzima irakangurira abanyarwanda bose yaba abikorera ,ibigo bya Leta n’abafatanya bikorwa kwimakaza umuco wo gukaraba intoki kuko imibare ikiri hasi aho ababyitabira bangana na 4,4% , umubare ugaragara nk’aho ukiri hasi cyane, kandi biramutse bikurikijwe uko bikwiye byaba urukingo n’umuti w’indwara nyinshi.

Ubu butumwa bwagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki no kugira ubwiherero wabereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvuzi muri Minisiteri y’ubuzima Rtd Colonel Dr Muvunyi Zubel yasabye ubufatanye mu kwimakaza umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mu rwego rwo kurushaho gukumira indwara zituruka ku isuku nke.

Yagize ati: “Muri uyu mwaka Insanganyamatsiko ivuga ngo “Isuku yacu agaciro kanjye” twese tubungabunge ubuzima ibiganza bizira umwanda kuri buri wese, gushishikariza abantu gukaraba intoki kuri buri wese uvuye mu bwiherero ni ingenzi, tuzi ingaruka zituruka ku  isuku nke harimo amibe, inzoka zo munda indwara z’amaso indwara z’umwijima hepatite A, amavunja n’izindi harimo n’indwara ya Ebola ivugwa mu gihugu cya DRC duhana imbibi, niyo mpamvu Leta yashyizeho ingamba zo gukaraba intoki kugira ngo buri Munyarwanda wese abeho neza afite ubuzima zose ziterwa n’isuku nke.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem  ashimira Leta y’u Rwanda uruhare rwayo mu kwimakaza isuku mu baturarwanda kandi ko   iyi gahunda bagiye kuyigira iyabo barushaho gukaza ingamba zo gukaraba intoki no kugira isuku muri rusange.

Aragira ati “Ni ngombwa ko twibukiranya ko ari ngombwa kugira isuku, hari ibihe bya ngombwa nko kujya mu bwiherero uba ugomba kugira isuku mbere yo guha umwana ibere, n’igihe cyose ugiye kurya na nyuma doreko isuku ari isoko y’ubuzima.”

Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Rwandayacu.com bavugako biyemeje kongera kugira umuco wo kunoza isuku bayitoza kandi abana kugirango bazakure bafite ubuzima bwiza.

Uwimana Diane atuye mu murenge wa Bugarama yagize ati :”Gukaraba intoki twabikoraga bisanzwe nk’umuhango,  kandi ntibikorwe neza,  kuko harigihe tumesa isabune igashira ntituzatekereze kongera kugura indi kandi tutabuze amafaranga, dutahanye umukoro wo kuyishyira mu bikorwa tukigisha n’abandi binyuze mu masibo n’umugoroba w’ababyeyi kugirango tubeho neza nkuko tubisabwa, kandi ni ku bw’inyungu zacu kugira ubuzima bwiza , mbese tukagira igihugu kizira umuze ukuruwe n’isuku nke.”

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko bantu bakaraba intoki birinda indwara ku kigero cya 40% n’aho gukoresha ubwiherero bwuzuje ibyangombwa burinda indwara ku kigero cya 30% ,ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki hatangijwe ingamba z’igihugu zo gukaraba intoki zizamara imyaka itanu, zikazashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose, abikorera abanyamadini, ibigo bya Leta n’abandi bose barasabwa ubufatanye mu kuyishyira mu bikorwa, abashoramari nabo barakangurirwa kuyishoramo imari mu kwegereza abaturage ibikoresho by’isuku kugirango bashobore kuyishyira mu bikorwa.

 1,708 total views,  2 views today