Musanze: Abakora akazi k’uburaya bamenyeshejweko ari umwuga usaza, bakwiye kwiga umwuga no guhanga indi mirimo

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ubwo Umuryango Nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida, harimo n’abakora umwuga w’uburaya (ANSP:Association National de Soutien aux Personnes qui vivent avec le VIH)  wagiranaga ikiganiro na bamwe mu bakora akazi k’uburaya n’ababana bahuje ibitsi bakunze kwita abatinganyi bo  mu mugi wa Musanze, Umukozi wa ANSP+Nizeyimana Jean Marie Vianney, yamenyesheje abo bose ko akazi cyangwa icyo bita umwuga bakora utaramba bityo abasaba kwihangira umurimo ubateza imbere, biga imyuga

Nizeyimana Yagize ati: “ Mufite uburenganzira nk’ubw’abandi banyarwanda cyangwa se abandi batuye isi yose, ni uburenganzira bwanyu kuba mwakora imibonano mpuzabitsina uko mubyifuza ariko mutabangamiye abaturanyi n’abandi bose, hari abavuga ko mukura amafaranga mu kazi k’uburaya ariko mumenye ko ari umurimo usaza, ni yo mpamvu mbasaba ko mwakomeza kwiga umurimo, no gukomeza ubushabitsi bwazabaha amasaziro meza mujya muri gahunda ya Ejo heza,ni nayo mpamvu bamwe tubaha igishoro kugira ngo mucuruze mwiteze imbere, ikindi abigishijwe imyuga inyuranye nk’ubudozi cyane ko twabahaye n’ibikoresho, nimurebe ejo hazaza mwishakira ibisubizo”.

 

Nizeyimana asaba abakora uburaya kwiga umwuga no kwizigamira (foto rwandayacu.com)

Uyu mukozi wa ANSP+ yongera ko icyo bakora ni ukubumbira hamwe abakora akazi k’uburaya kimwe n’abakundana bahuje ibitsina, bakabafasha kubona igishoro nk’abifuza gukora ubushabitsi bunyuranye haba mu buhinzi no mu bucuruzi, ikindi ni uko ngo hari amatsinda bagenda bafasha kwiga umwuga nk’ubudozi n’ibindi, ikindi ni uko bashishikariza abakora uburaya kwirinda agakoko gatera SIDA no kwirinda ko gakwirakwira, bakabigisha gukomera kuri gahunda yo kuringaniza urubyaro.

Umukozi wa ANSP+ Nizeyimana asaba kandi abakora uburaya kuringaniza urubyaro no kwirinda agakoko gatera SIDA (foto rwandayacu.com).

Umwe mu bakora uburaya mu mugi wamusanze twahaye izina rya Esipe yavuze ko gukora uburaya nawe asanga ari akazi kadatanga inyungu irambye, kandi ko ngo bahururamo n’ingorane nyinshi

Yagize ati: “Kuri ubu nka njye umaze imyaka igera kuri 7, iyo ntaza kugira ANSP+ngo imfashe kwiga umwuga w’ubudozi inampe imashini mba narapfuye ni ukuri, buriya indaya turakubitwa turara amajoro twagiye gutega abakiriya imbeho ikatwica udufaranga baguhaye nta n’icyo bukumarira kuko akeshi utubona ufite ikibazo , amafaranga yo  mu buraya ntamara umwanya mu mufuka, kuba rero batubwiye ko  aka kazi twishoyemo gasaza ibi maze igihe narabibonye , none se ugira ngo indaya igeze mu myaka 50 itarizigamiye ntipfa nabi, ariko kuva ANSP+ yaduhuhuriza hamwe n’ubwo ntaretse uburaya namenye ko kwizigamira ari ngombwa, ndasaba bagenzi banjye kwishinga amaraha n’amafaranga yo mu buraya kwiga umwuga w’abazamura”.

Umwe mu bagabo bakundana n’uwo bahuje ibitsina wo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze nawe avuga ko ibintu by’uburaya bitamara igihe

Yagize ati: “Ni ubwo ndi umugabo ariko nanjye hari abagabo bandi baza kunsaba imibonano, kandi twebwe baduha amafaranga menshi pe, ariko ntantinda mu mufuka, ni yo mpamvu nanjye nshishikariza abakora umwuga w’uburaya kumenya ko ari ukurya utw’abandi ariko nawe utazi ejo hawe uko hazaba hameze uburyo uzasazamo, ibyo ANSP+itwigishije ni ingirakamaro kuko ukoze uburaya akabutindamo adatekereje uko azaba ameze mu minsi iri imbere, agira amasaziro mabi n’abamukomokaho”

Umuryango Nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida, harimo n’abakora umwuga w’uburaya (ANSP:Association National de Soutien aux Personnes qui vivent avec le VIH), ufite uburenganzira bwo gukorera ibikorwa byayo mu gihugu hose ku ikubitiro ukorera mu  Umujyi wa Kigali, akarere ka Musanze, Rubavu , Nyagatare, Huye na Karongi.

Kugeza ubu mu mugi wa Musanze abakora ubura basaga 300, aba bose bakaba basabwa gukomeza kwirinda agakoko gatera SIDA, no gukunda umurimo mu rwego rwo kwirinda, ubushomeri bubatera kujya mu buraya bagiye gushaka yo amafaranga.

 

 478 total views,  2 views today