Musanze: Abarererwa muri Wisdom School , bakataje mu ikoranabuhanga.Nduwayesu Elie.

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdomo School, ishami rya Musanze, rivuga ko rifite intego yo kwinjiza abanyeshuri bahigira mu ikoranabuhanga n’ubumenyi (Sciences), ibi burabivugira ko hari bamwe mu bakozi batangiye gukora utudege tugenda nta mushoferi (Drones), bakanabitoza abana. Abahigira na bo bahamya ko isi yubakiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyi .
Umuvugizi w’Ishuri rya Wisidom School Nduwayesu Elie, avuga ko nyuma y’uko umwana uhiga amenya gusoma , kwandika no kubara, kimwe no kumenya indimi neza, bikwiye ko agira n’ubumenyi ngiro, aha akaba ariho ahera avuga ko bazakora ibishoboka byose umwana akajya aharangiriza afite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: “ Tuzakora uburyo bwose bushoboka dutoze abana ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga;mu minsi iri imbere rwose turaba ducanira Wisidom tudakoresheje amashanyarazi menshi, dufite na gahunda yo gukora ituragiro ry’amagi binyuze mu mamashini azakorwa n’abanyeshuri bigira hano , ibi bazajya babikora babone inyama zo kurya , binyuze mu ikoranabuhanga , abana bacu bazakora amasabune, imiti inyuranye n’ibindi , ibi byose turi gukora bizahabwa ubushobozi muri Laboratoire bitewe n’abarimu b’abahanga ubu turimo gushaka, mbese tuzakora ibishoboka byose ku buryo mu minsi iri imbere Wisidom izaba ikitegererezo mu ikoranabuhanga”.

Nduwayesu akomeza avuga ko bimwe mu bikoresho bakoresha mu ikoranabuhanga babikura mu Rwanda,ibindi hanze kandi ngo icyambere ni ubumenyi n’ubushake.
Yagize ati: “ Abana barererwa hano bafite inzozi nziza cyane , ubu rero ntabwo umwana wa hano umubaza ngo ni iki azakora mu minsi iri imbere, ahubwo we akubwira ibibazo azajya gukemura, aho autuye, ubu turimo turabigisha imirere ya Drones, harti abafite amatsiko y’uko ikora n’uburyo ukorwamo, bamwe barangije gukora amashusho y’imodoka bifuza ibi kandi tuzabigeraho dufatanije n’abarezi n’ababyeyi bacu ndetse n’igihugu gishyikiye ikoranabuhanga”.
Kubera ikoranabuhanga iri shuri ryashyize mu nshingano n’intego zayo , bamwe mu babyeyi baharera bavuga iki ari igikorwa cyiza , ngo ari na yo mpamvu bahora bifuza kuharerera nk’uko Niyigena Emeline, abivuga.
Yagize ati: “ Buriya iri shuri buri gihe rigira udushya, nk’ubu urabona ko rigeze mu rwego rwo kugurutsa drone, twe twari tuzi ko ari ibintu byo mu bazungu, kuba rero iri koranabuhanga muri byose uretse na drone twizera ko bazakora n’ibindi bikomeye ngira ngo wiyumviye ko ngo bagendeye kuri Drone hari abana bazakora imodoka igendera mu kirere ikorsheje amaba nk’ay’indege, ibi ni ibintu twishimira cyane”. Bamwe mu bana baharererwa bavuga ko Wisidom igenda ituma bavumbura ibintu byinshi ngo kuberas ubwisanzure bahabwa aho umwana atekereza icyo yumva yakora binyuze mu ikoranabuhanga akabihabwa.

Muhirwa Djblir ni umwe mu banyeshuri biga kuri Wisidom School mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, avuga Drone atari ibintu bitangaje kugira ibe yakorerwa hano mu Rwanda.
Yagize ati: : “ Njye nabonaga Drones kuri televiziyo no muri filime zinyuranye , ariko simenye ko no mu Rwanda yageramo , ubu rero nta kabuza buriya Wisidom ubwo yatweretse ko bishoboka tuzaba tuzikorera hano mu Rwanda, nasanze ubumenyi n’ikoranabuhanga bitagombera abanyagihugu aba n’aba, twe tuzahera ku byo abatubanjirije bakoze tubivugurure tunabarushe turenzeho ibindi , abiga mui bindi bigo atari muri Wisidom bo baratanzwe uko mbibona”.
Kugeza Wisidom ifite abanyeshuri basaga 2300 mu mashami yose iri shuri rikoreramo, ni ukuvuga Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera.

 677 total views,  2 views today