Musanze:Abana ntibakwiye kuzira ko ntamafaranga y’ishuri bishyuye.Padiri Turikumwe

 

Yanditswe na rwandayacu.com

Mu gihe hari ababyeyi binubirako hari bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abana bakagera ubwo barara hanze kubera ko nta mafaranga y’ishuri batanze mu itangira ry’amasomo;bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri banenga bagenzi babo bakora ibyo bagahohotera abana.

Byakunze kumvikana henshi ko hari ibigo bikunze kwirukana abana mu itangira ry’amasomo, kugeza ubwo barara no mu mayira, umwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze byabayeho umwana we akarara mu nzira, avuga ko yahuye n’igihombo gikabije kandi ko ibi bintu bidakwiye

Yagize ati: “ Mu itangira ry’iki gihembwe umwaka wa 2021, nahaye umwana amafaranga y’ishuri angana na kimwe cya kabiri cy’ayo nagombaga gutanga, ariko nababajwe ni uko umwana wanjye yangezeho nyuma y’iminsi itatu, nta kintu na kimwe afite kuko yirukanwe n’ubuyobozi bw’ikigo agahura n’ibisambo bikamwambura , rwose twifuza ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bajya nibura bohereza abana mu gitondo aho kubohereza nijoro”.

Umwe mu banyeshuri witwa Uwamahoro, avuga ko bajya babangamirwa ni uko hari abayobozi babahahana ngo nta mafaranga y’ishuri baba batanze yuzuye.

Yagize ati: “ Kuri ubu rwose nsanga umwana ku ishuri arengana ni gute umuyobozi w’ikigo n’umunyeshuri bateragana umwana  kubera ikibazo cy’amafaranga by’ishuri rwose nihageho itegeko rirengera umwana wagiye ku ishuri atabonye amafaranga y’ishuri aho kugira ngo ubuyobozi bw’ishuri bwirukane umwana mu masaha mabi nta n’itike afite, reba kwirukana umwana uributahe mu birometero 50 , kandi mu gihe cya sa kumi”.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro (ETEFOP Musanze) rya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri;Padiri Turikumwe Revelien we asanga umubyeyi akwiye gutanga amafaranga y’ishuri, ariko bitavuze ko iyo atarayabona umwana ahohoterwa ngo bimuviremo guta ishuri

Yagize ati: “ Ndi Umwe mu bayobozi b’ishuri by’akarusho iryo nyobora ririgenga ariko ndeba mbera na mbere ubuzima bw’umwana n’ejo hazaza, niba koko hari bagenzi banjye birukana abana bikabaviramo kurara bagenda bajya iwabo ntabwo ari byiza, kuko njye mbona bazira amakosa y’abarezi n’ababyeyi, aba kandi bakwiye kubiganiraho hagashakwa uburyo amafaranga y’ishuri yaboneka, ibi ni byo natwe dukora kandi bitanga umusaruro, rwose ababyeyi nibaganire n’ababyeyi umwana areke guhora asiragizwa mu nzira”.

Padiri Turikumwe Revelien asanga umwana adakwiye gusiragizwa mu mayira kubera ko atatanze amafaranga y’ishuri.

Kuri iyi ngingo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze na bwo busanga bidakwiye ko umwana ahozwa mu nzira kubera ko nta mafaranga y’ishuri yahawe n’ababyeyi be, nk’uko Nuwumuremyi Janine yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “Ku bijyane n’amafaranga y’ishuri uruhare rw’umwana n’ukwiga, abarezi n’ababyeyi bakaganira ku buryo imyigire ye yagenda neza ibi rero bikorerwa mu biganiro  niba koko hari abayobozi birukana abana bikabaviramo kurara mu mayira na byo tugiye kubikurikirana”.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda isaba abayobozi b’ibigo kutirukana abana igihe nta mafaranga y’ishuri yabuze.

 1,059 total views,  2 views today