Musanze: Ikaye y’imihigo imwe mu nkingi Wisdom School yubakiyeho mu mitsindire

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude.

Bimenyerewe ko gukorera ku mihigo ari imwe muri  gahunda ikoreshwa mu kunoza  mikorere ya Leta y’u Rwanda , uhereye k’umuryango kugera mu nzego nkuru za Leta, ibi ngo ni ibintu bimaze kumenyerwa mu banyarwanda bose ,  kuko imihigo ni yo ituma bakora cyane kandi bakagera ku byo baba bifuza.

Ishuri rya Wisdom rero ryo ritangaza ko intsinzi yaryo iba ishingiye ku ikaye y’imihigo , aho Umwarimu ahigira imbere y’Ubuyobozi bw’ishuri, Umunyeshuri nawe agahigira imbere ya Mwarimu n’umubyeyi we.Ibintu bizamura imitsindire y’abanyeshuri.

Ubufatanye bw’ubuyobozi bw’ikigo, abarezi n’ababyeyi bituma umwana atsinda neza muri Wisdom School (foto Ngaboyabahizi Protais).

Umuyobozi w’ishuri rya Wisdom Musanze Nduwayesu Elie, mu gikorwa cyo kwishimira no gushimira ibyagezweho no kugirorera abanyeshuri bitwaye neza mu  mitsindire ku  banyeshuri 177 bari bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, umwaka w’amashuri wa 2020 -2021, aho 27 bagize amanota 5, 82 bagize6-8, abandi bagira amanota hagayi ya 8-9.

Yagize ati: “ Kugira ngo umunyeshuri, umwarimu , umuyobozi ku ishuri batange umusaruro  hano dukorera ku  mihigo, kuko   buri wese agira icyo yiyemeza nk’umuhigo, umunyeshuri ahigira imbere ya Mwarimu, mwarimu na we agahigira imbere y’umuyobozi w’ikigo , kandi umuyobozi na we agomba kugira ibyo ahigira abo muri icyo kigo bose ku bijyanye n’imigendekere myiza y’ibikorwa aba abereye umuhuza, aha rero na Wisdom ntiyatanzwe ubu buri wese wo muri iki kigo mu nshingano ze akorera ku mihigo, kandi ibi nibyo bituma buri wese nyuma y’umwaka w’amasuhuri agera ku ntsinzi, nifuza ko rwose gukorera ku mihigo byaba mu muco w’abanyarwanda uhereye ku bana bato”.

Nduwayesu Elie Umuyobozi wa Wisdom Shool avuga ko buri wese akwiye kugira imihigo mu byo akora byose(foto Ngaboyabahizi Protais)

Uyu Muyobozi wa Wisidom, akomeza avuga ko kugira ngo umwana atsinde neza hakwiye kubaho ubufatanye we agereranya nk’amashyiga ,

Yagize ati “Buriya bikwiye ko umewana , umubyeyi n’umurezi bakora mu buryo bw’inyabutatu nka kurya mbese amashyiga ubina agenda yuzuzanya kugira ngo inkono ihishe ibiryo, buri wese muri aba akagira uruhare rwe”

Kubera ko ngo  hari igihe biba ngombwa ko buri munyeshuri ahigura umuhigo we, ngo habaho ko n’abanyeshuri ubwabo bakosorona bagenda basangira ubunararibonye, mu rwego rwo gukomeza kuzamurana mu mitsindire nk’uko Izere Keni, umwe mu banyeshuri babaye indashyikirwa kuri Wisidom umwaka 2020-2021 yabibwiye www.rwandayacu.com

Aragira ati:“ Kuba harashyizweho ikaye y’imihigo  mu mashuri cyane kuri iki kigo cyacu aho umunyeshuri afata agakaye akandikamo imihigo ye ashyikiriza umurezi we ni ikintu cyatwubatsemo imbaraga zituma buri wese yirinda kuzaba ikirizo, agaherekeza abandi, iyo utesheje imihigo nibura ngo ugire amanota arenga 65 % , dore ko buri kwezi dukora isuzuma, icyo gihe ni twebwe abanyeshuri na mwarimu tukunenga, ariko nta kugukomeretsa,  muri uko kukunenga tubikora mu kinyabupfura tutaguhutaje , tukwereka aho wagize intege nkeya mwarimu akiyemeza kukwitaho , ariko natwe tukakuba hafi, kugira ngo utsinde ubutaha utazongera kunengwa”.

Izere Keni ni umwe mu banyeshuri batsinze neza mu mashuri abanza kuri Wisidom School 2 umwaka wa 2020-2021.(Foto Ngaboyabahizi Protais)

Izere akomeza avuga ko bahigira , kugira isuku, kugira amanota arenze 65%, kugerera ku gihe ku ishuri, ikinyabupfura n’ibindi bishobora gutuma umunyeshuri agera ku ntsinzi.

Yagize ati: “Imihigo kandi ntabwo tuyikorera ku ishuri gusa kuko no mu miryango turayikora aho duhigira imbere y’ababyeyi bacu kuzazana amanota menshi no kwitwara neza , ibi ni bimwe mu byamfashije kuko nahigiye imbere ya Papa na we akaba yahiguye umuhigo ampa ampa bimwe mu buo yansezeranije harimo imyambaro myiza no kuntembereza mu mugi wa Kigari na Rubavu;ndifuza ko imihigo yaba intego kuri buri kigo no mu miryango, umwana agahigira ishuri n’ababyeyi, agakura abizi kuko n’abayobozi b’igihugu bakorera ku mihigo”.

Mu gihe cyo kwishimira ibyagezweho kuri Wisdom School hashimirwa abanyeshuri n’abarezi bitwaye neza (foto Ngaboyabahizi Protais).

Kizito Nizeyimana ni umwe mu babyeyi barerera muri Wisidom nawe ashimangira ko imitsindire y’umwana umubyeyi nawe ayigiramo uruhare.

Aragira ati “Umubyeyi akwiye gukomeza kugira uruhare mu burere bw’umwana we afatanije n’ubuyobozi bw’ikigo, ibyo asabwa n’ikigo akabikora, harimo ibikoresho, amafaranga y’ishuri n’ibindi, nk’ubu hano kuri Wisidom School, usanga twuzuzanya mu burere bw’abana bacu ikindi kandi iki kigo gifite gahunda nziza yo mubakamo umwana ubumuntu n’ubunyarwanda nyabwo, ndasaba ababyeyi bagenzi banjye rero nibakomeze uwo muhate wo kujya buzuzanya n’abarezi mu rwego rwo kuzamura imitsindire”.

Nizeyimana Kizito Umubyeyi urerera kuri Wisidom School (foto Ngaboyabahizi Protais).

Ishuri rya Wisidom kuri ubu rifite amashami agera kuri ane Musanze, Nyabihu, Rubavu na Burera, kugeza ubu ifite abanyeshuri basaga 1800, abarimu 85 ni ukuvuga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.Biteganijwe ko mu minsi iri imbere Wisidom School izaba ifite ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kigisha ibijyanye n’ubumenyi (Sciences)  ndetse n’ikoranabuhanga.

 

 3,088 total views,  2 views today