Gakenke: Urubyiruko rwavuye Iwawa rwihangiye imirimo, ruhindura ubuzima binyuze mu makoperative

Yanditswe na Chief Editor.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gakenke bakoreshaga ibiyobyabwenge , bavuga ko nyuma yo gufatirwa mu ngeso mbi ziterwa n’ibiyobyabwenge bakagororerwa Iwawa, bahavuye batekereza kwihangira umurimo no kurwanya ibiyobyabwenge, maze bahuriza imbaraga zabo mu kwifatanyiriza mu makoperative.
Habakwizera Amos wo mu murene wa Gakenke, avuga ko yakoreshaga ibiyobyabwenge, ku buryo ngo yari azi uburyo bwinshi bwo guhisha ko yanywaga urumogi na Kanyanga.
Yagize ati : “mbere y’uko ubuyobozi bumfatira mu biyobyabwenge nari umuntu ukoresha amayeri menshi kugira ngo ibiyobyabwenge bitaza kunukaho , namaraga kunywa kanyanga cyangwa se urumogi nkarya intusi bita mayideni, cyangwa nkagura bombo y’inkorora, ariko ntibyabujije ko mfatwa nkagororerwa Iwawa. Rwose abanjyayo baramfashije kuko nakuyemo umwuga ubu ndi umudozi”.
Habakwizera akomeza avuga ko Ibiyobyabwenge bidindiza iterambere cyane, ngo kuko byatumye atiga amashuri yisumbuye.
Yagize ati: “ Nari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye abana twagendanaga rero aho nari ntuye batigaga bagiye bantoza ibiyobyabwenge buhoro buhoro nisanga nabaye ingwate yabyo, ariko kuva muri 2017, mvuye Iwawa, nibwo njye nabagenzi banjye uko twari 16, twashinze Koperative Ineza Gakenke, iyo dusubiye mu mateka yacu dusanga twarataye igihe cyane kuko mu myaka ibiri yonyine maze kubaka inzu nini ifite agaciro ka miliyoni 6 ntabwo nasubira mu biyobyabwenge kandi n’ababikoresha bararye bari menge”.
Umuyobozi ushinzwe igororamuco mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco Niyiteka Jean Marie Vianney,we asaba ababyeyi kwita ku nshingano nk’ababyeyi.
Yagize ati: “ Ababyeyi mukwiye kugira uruhare rukomeye mu burere bw’abana banyu mubarinda ibintu byose byatuma bishora mu biyobyabwenge, mukabaha uburere bwiza bubatoza kuzibukira ingeso mbin no kuzishoramo, nkaba nanone nsaba uru rubyiruko kwiteza imbere banyuze mu kigo BDF ku bufatanye na Sacco kugira ngo bakomeze kwiteza imbere, kandi amafaranga mu bigo by’imari arahari ategereje gusa ko mukora imishinga bakabaha inguzanyo”.
Kugeza ubu hari amakoperative agera kuri atatu azwi, yibumbiyemo urubyiruko rwagororerwaga mu kigo cya Iwawa, harimo akora ubuydozi, ayorora ingurube ndetse n’atwara abagenzi n’imizigo ku magare, ibintu akarere kavuga ko kazakomeza kubashyigikira.

 369 total views,  2 views today