Musanze:Umwanda wo mu rwunge rw’amashuri rwa Kivumu ukomeje kuba karande; ubangamiye abahaturiye, abaharerera n’abahakora

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Urwunge rw’amashuri rwa Kivumu, ni ishuri riherereye mu murenge wa Kimonyi, akarere ka Musanze, rikaba ritanga uburezi ku bufatanye n’Itorero rya Angilikani mu Rwanda (EAR)Diyoseze ya Shyira, kuri ubu abarituriye, abahakorera, abahana kimwe n’abaharerera bavuga ko babangamiwe n’umwanda ndetse n’imikorere inyuranye iharangwa.

Iyo ukinjira muri iri shuri usanganirwa n’umwanda, urimo ibipapuro binyuranye, urusaku rw’abana basakuza kubera ko bamwe mu barezi baba bibereye mu byabo, abandi bana nabo nk’uko Umunyamakuru wa Rwandayacu.com yabisanze ubwo yasuraga iri shuri, bari bebereye mu biti by’amapera by’abaturage byegereye iri shuri, bakaba bavuga ko birukanwa buri munsi kubera kudatanga amafaranga y’ifunguro, ibi byo yenda byakwihanganirwa , ariko umunuko w’ubwiherero bwo muri iki kigo wo uteye icyo n’iki ku muntu wese wakenera serivise muri iki kigo, uhereye ku baturanyi baryo ndetse n’abana bigamo kuko kugeza ubu hari icyobo kiyoborwamo umwanda wo mu bwiherero na bwo bwuzuye , giteye buri wese impungenge ko abana bagewamo kuko gipfundikije ibice by’amabati.

Umwe mu babyeyi baharerera yagize ati: “ Duhora dufite impungenge ko umunsi umwe abana bacu bazagwa mu byobo kiriya kigo bacukuye aho barunda umwanda wo mu bwiherero,kuko natwe iyo tugiye ,mu nama tukabona abana bacu batoragura imipira hejuru y’ibyo byobo bashyizeho ibice by’amabati twumva dufite impungenge , ikindi ni umunuko urangwa muri kiriya kigo ni ibintu byumvikana , ukibaza ukuntu akarere na EAR babura umuti wo gutera muri buriya bwihererero cyangwa se ngo bazane imodoka yo kuvidura umwanda ngo barinde abana barera ndetse na bo ubwabo birinde,kuko abarezi nabo birirwa bamiragura uriya mwuka”.

Iki cyobo n’icyo ubuyobozi bw’ishuri buviduriramo imyanda yo mu bwiherero gihereye mu kibuga rwagati(foto rwandayacu.com)

Umwe mu banyeshuri bo kuri iki kigo nawe ashimangira ko babangamiwe n’uriya mwanda cyane ko ngo n’umuyobozi wa kiriya  kigo usanga adaha umwanya kiriya kibazo cy’umwanda ugaragara muri kiriya kigo ngo kibonerwe umuti.

Yagize ati: “Umuyobozi w’ikigo ni Pastor, azi neza ko abakirisitu be bakoresha  ubwiherero bumwe n’abanyeshuri, bumaze imyaka myishinbigaragara ko bubangamiye abaturanyi, abanyeshuri natwe tuhakora, nkanjye ntabwo nahirahira ngo ndajya kubwitumamo kubera ko uvamo n’imyenda wambaye yabaye umunuko , ahubwo njyewe nsabira bariya bantu baturiye kiriyava kigo kuko imiryango y’ubwiherero baburebesheje neza neza mu miryango y’abaturage, tuva hano inda zagagagaye kubera umunuko wo muri iki kigo”.

Ubuyobozi bw’ikigo bwa Kivumu bufungura umusarane umwe ku banyeshuri basaga 1000 (foto rwandayacu.com).

Umuturage wegerejwe neza ubwiherero bwo kuri iri shuri rya Kivumu, uvuga ko ishuri ryaje rihamusanga ashimangira ko ubuyobozi bwa kiriya kigo busa n’aho butariho, ngo kuko aho gutanga urugero rwiza ku bijyanye n’isuku ahubwo bazana umwanda mu baturanyi

Yagize ati: “Reba nk’ubu ndi umukecuro ku gasusuruko sinaza hanze ngo mbe nakota izuba kubera umunuko hano uba wahasabagiye, imisarane urabona ko bayerekeje neza neza mu nzu yanjye, kubera kuzura nta musarane utabaho ingufuri kuko ntigikoreshwa mbona hafunguwe imiryango itatu ku banyeshuri amagana, iyo babaye benshi kuri umurongo ugana mu bwiherero abakubwe biyizira hano mu ntoki zacu, nibashyireho ubwiherero bw’ishuri n’urusengero, kandi baturinde amasazi ava muri ubu bwiherero, yewe na Pasitori uyobora iri shuri usanga asa n’utahaba mbona uwitwa ngo ni kontabure niwe uba asakuza hano n’abanyeshuri , abandi ni abagore birirwa biyicariye imbere y’amashuri gusa, birababaje kuba ikigo nk’iki kirangwa n’umunuko”.

Abaturanye n’amashuri ya Kivumu binubira umunuko uterwa n’umwanda uturukamo (foto rwandayacu.com).

Kuba umunuko uri muri kiriya kigo umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu banyeshuri Scovia Mudahogora ashimangira ko kuba hari umunuko n’ahandi hose bihaba.

Yagize ati: “Ni byo koko iyo ugeze ku bwiherero bwacu, usanga hari impumuro mbi, ariko ntabwo aritwe bonyine bafite imisarane irimo umunuko , urumva nawe ahantu hahurirwa n’abantu basaga 1000, ntihabura kuntuka njye sinzi icyakorwa rero, ibi byabazwa ubuyobozi bw’ikigo”.

Ku murongo wa telefone Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kivumo,cyane ko ubwo itangazamakuru ryageraga ku kigo  Reverand Pastor Dufatanye, atari ahari ,we yatangarije Umunyamakuru wa Rwandayacu.com, ko umwanda uharangwa uterewa no kuba ikigo kidafite isambu ihagije

Yagize ati: “Kuvuga ko ikigo kirimo umwanda byo birashoboka ariko nawe urabona ko ikigo nta bwinyagamburiro ngo tube twabona aho tuvidurira ubwiherero tuzabwira abo bireba , itorero n’akarere, kandi namwe abanyamakuru muba mwatubwiye mbere tukababwira ko muza bakaba babihera ibisubizo bikwiye, cyangwa se mukaba mufite ibaruwa nyirikigo yabasinyiye, n’inzego z’umutekano zibizi, kuri iyi ngingo nta kintu twavugana, mushake abo bireba, nta kintu navuga nyirikigo atampaye uburenganzira ”.

Kuba umuyobozi w’ikigo adashobora gusobanura ibiberamo na byo byatumye Umunyamakuru yegera Umuyobozi ushinzwe uburezi muri  EAR Diyosezi ya Shyira ,Reverand Pastor Bizimana, avuga ko nawe atemera ko umwanda urangwa mu bigo byabo gusa ko icyo agiye gukora ari kwegera umuyobozi w’ishuri agasaba ko bakora isuku mu kigo

Yagize ati: “ Ntabwo twari tuziko bacukuye ibyobo binagwamo umwanda mu kibuga turasaba ko babifunga cyangwa bayoremo iriya myanda, kandi byaba bibabaje, haramutse haguye umwana muri kimwe muri byo byobo banagamo imyanda yo mu bwiherero”.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze,Nzigira Fidele,  we asanga bidakwiye ko ikigo nka kiriya kirangwa n’umwanda ahubwo gikwiye kuba intangarugero

Yagize ati: “ Uretse n’ikigo n’abaturage tubasaba kurangwa n’isuku, niba rero kiriya kigo kirangwamo umwanda bikwiye kubazwa ubuyobozi bw’aho bwo buba buhari buri munsi, gusa tugiye kuganira na EAR Diyoseze ya Shyira turebe icyakorwa, bakosore ibyo bintu birimo no kwirukana abana aho kuganiriza ababyeyi kimwe n’umwanda urangwa mu bwiherero mu gikoni ndetse no mu kigo muri rusange”

Urwunge rw’amashuri rwa Kivumu, rufite abanyeshuri basaga 1000, barimo abiga mu ishuri ry’ishuke na  bo bigira mu rusengero rwa EAR ruri mu kigo, amashuri abanza hakabamo n’ayisumbuye, bikaba bibabaje kuba abantu nk’abo barererwa ahantu hari ubwiherero butujuje ibyangombwa.

 1,478 total views,  2 views today