Musanze: Sobanukirwa Hoteli Classic Resort Lodge yakira abayigana n’inyungu ku bayituriye

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Hoteli Classic Resort Lodge   ni imwe mu mahoteli yo mu karere ka Musanze , Umurenge wa Muko , ahazwi nka Nyakinama, ni imwe mu mahoteli akunzwe kandi izwi ho kwakira abantu b’ingeri zinyuranye, ari abafite inama , amahugurwa ,abakeneye kuruhuka n’abandi, kuri ubu rero ubuyobozi bw’iyi hoteli buvuga ko buhora bwiteguye kwakira no guha serivise nziza abayigana.

Mu gihe muri iyi minsi Intara  y’Amajyaruguru yitegura kwakira Tour du Rwanda ku isiganwa ry’amagare rizageramo ku wa 23 Gashyantare 2024, iyi hoteli ivuga ko ibikenerwa byose klugira ngo abashyitsi bazayigana bakirwe neza.

Classic ifite icyumba abarayemo bakoreramo igororangingo

Nkurunziza Faustin ni Umuyobozi wa Hoteli Classic Resort Lodge  , avuga ko iyi Hoteli y’inyenyeri 4, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari u byumba byiyubashye bita VIP, bigera kuri 46, ikagira ibyumba by’inama bigera ku 9, harimo n’icyumba cy’inama kinini gishobora kwakira abasaga 1000, ikaba ari mwe muri hoteli zo muri Musanze zafunguye imiryango muri Ugushyingo 2018.

Yagize ati: “Iyi hoteli yacu haba mu gikoni, muri bare n’ahandi kimwe n’ibyumba by’inama kuri ubu birateguye bimeze neza, tukaba rero tuvuga ko abazatugana bose bazahabwa serivise nziza ,hano kandi hari umwihariko ko dufite ibyumba , ubusitani, Pisine na Gymn”.

Nkurunziza akomeza avuga ko iyi Hoteli iri ahantu h’amahumbezi, cyane ko ari ahantu hatuje hataba urusaku,kandiikindi ni uko iyi hoteli 90% by’ibikoresho biyubatse ni Made in Rwanda.

Ku bijyanye na serivise avuga ko bafite abakozi b’inzobere mu kwakira abashyitsi, cyane ko bahawe amahugurwa n’impuguke zo mu gihugu cya Kenya babonye mu gihe cy’amezi 6, ikindi ni uko babungabunga ibidukikije

Yagize ati: “Mu gikoni cyacu ntabwo dukoresha ibiti cyangwa se amakara dukoresha gazi, nta hantu wagera ngo uhasange ibikoresho bya Plasitike cyangwa umwanda uwo ariwo wose uwaza wese hano yahasanga ubuzima bwiza n’umwuka mwiza”.

Umuyobozi wa Classic Nkurunziza (foto Rwandayacu.com).

Hoteli Classic Resort Lodge   abaturanye nayo bavuga ko yabahinduriye ubuzima nk’uko umwe muri bo yabitangarije rwandayacu.com

Yagize ati: “Iyi hoteli kuva yagera hano twateye imbere, abana bacu bakoramo kandi bahembwa neza ni ukuri kandi urubyiruko rwa hano rwose abenshi nibo bakofamo hano, umusaruro wacu tuwugurisha muri iyi hoteli nk’imyaka n’amatungo, ikindi ni uko iyi hoteli ifite ubushobozi bwo kuduhera abana stage cyane cyane nk’abiga muri IPRC Musanze”.

Classic ifite Pisine igezweho yujuje ibyangombwa byose

Kugeza ubu Hoteli Classic Resort Lodge   ni imwe muzifata abakozi bayo neza kuko bitabwahi haba ku mirire ndetse n’imishahara cyane kuri 30 za buri kwezi umukozi wo muri iyi hoteli aba yamaze guhembewa, ifite za filigo zienga 15 zibika ibiribwa n’ibinyobwa binyuranye, ikagira ifuru ya kijyambere itunganya imigati myiza kandi iryoha.

Classic ifite filigo zinyuranye mu rwego rwo kubika ibiribwa  aha babika neza inyama

Ikagira abakozi bakirana aba bagana urugwiro, ahi umukiriya uwo ariwe wese wifuza umukozi wamuha serivise amubona, waba ukeneye ko umukozi ukwakira aba yambatye muri ubu buryo cyangwa se umuntu w’igitsina iki n’iki uramuhabwa akagutegurira cyangwa se akakuzanira icyo ushaka.

 

 

 

 

 598 total views,  12 views today