Musanze: wisdom School imihigo yo gutanga ubumenyi mpuzamahanga irakataje muri 2020

 

Yanditswe na Rwandatoday.com

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie, yatangaje ko imihigo yo gutanga ubumenyi mpuzamahanga ku banyeshuri babagana ikataje muri 2020, aho bazajya bigishwa ku buryo uharangije atazajya akerezwa no kwaka akazi, ahubwo akihangire agahe n’abandi

Bimwe mu byo yagarutseho muri iki kiganiro ashimangira ko  umwana uzajya arangiza muri Wisdom atazajya agorwa no kubona akazi, ni uko guhera mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu, umunyeshuri azajya yigishwa gutegura umushinga ubyara inyungu ku buryo arangije yawushyira mu bikorwa, anavuga ko muri iki cyiciro umwana wese azatozwa gukora ubushakashatsi bunyuranye muri raboratwari kugira ngo bimenyereze kuvumbura udushya

Nduwayesu akomeza avuga ko n’ubusanzwe Wisdom School isanzwe itanga ubumenyi mpuzamahanga kuko ihuza gahunda  zo mu Rwanda n’izo mu bindi bihugu, ariko bazongeramo imbaraga kandi bakibanda no gutoza abanyeshuri babo gukora ubushakashatsi bakiri bato

Yagize ati: “  Twari dusanzwe dutanga amasomo ku rwego mpuzamahanga kuko twafataga porogaramu zisanzwe zitangwa mu Rwanda tukazihuza n’izo mu bindi bihugu, tukareba ngo ese muri Amerika bigisha gute, mu bushinwa, Ubwongereza n’ahandi tukareba ibyo bafite tudafite bikongerwamo ku buryo abana bacu bavuye aha bakajya mu bindi bihugu batagorwa n’ibizamini byaho”

Mu ijambo rye kandi yongeyeho   ko  mu myaka isaga 40, aherukira mu ishuri  yigishijwe n’abanyamahanga babigishaga gusoma no kwandika gusa ariko batigeze bigishwa ubushakashatsi n’ubuvumbuzi binyuze mu ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Wisdom School Nduwayesu Elie

Yagize ati “ Mu myaka 40 isaga mperuka mu ishuri twigishwaga n’abanyamahanga, tukigishwa gusoma no kwandika ariko ntitwigeze twigishwa gukora ubushakashatsi n’ubuvumbuzi binyuze mu ikoranabuhanga,ngo tumenye ko mu byatsi havamo ibindi bintu, ibuye ryavamo ikindi kintu n’ibindi, ahubwo batwigishaga nk’abashaka ko tuzaba abagaragu babo, twe rero ibyo tuzashyiramo imbaraga ni ukwigisha abana bacu gukora ubushakashatsi, ibigambo bike ibikorwa byinshi, ibikorwa ngiro byiharire 80% naho amagambo asigarane 20%”

Umwe mu banyeshuri wiga muri iri shuri urangije amashuri abanza watsinze ikizamini akaba uwambere  ku rwego rw’Igihugu Humura Hervin, avuga ko ibanga ryatumye atsinda ari uburere n’uburezi yaherewe muri Wisdom School

Yagize ati “Nkimarakumva ko natsinze ku rwego rw’Igihugu byarantuguye mbanza kugira ubwoba, ibanga nakoresheje ni ukwiga cyane, ngakurikiza inama nahawe n’abarezi banjye n’ubuyobozi bwa Wisdom, n’inama z’ababyeyi ndetse n’inkunga yo kundihira, biherekezwa no gusenga kuko hano batwigisha gusenga n’ikinyabupfura, ku bwanjye numva mu nzozi zanjye nzaba umushakashatsi ku bintu bitandukanye”

Mukayuhi Lea ni umubyeyi wa Humura avuga ko akimara kumva ko umwana we yatsinze kuriwe yumvise inzozi barotaga kuri Wisdom zibaye impamo

Yagize ati “ Tujya kuzana uyu mwana kuri iri shuri twumvaga bavuga ko Wisdom ari ishuri mpuzamahanga ritanga uburezi nyabwo, none tubonye ko inzozi ari impamo, ntabwo numvaga ko umwana wanjye atatsinda gutya ariko byose abikesheje Wisdom, ubu turishimye cyane.”

 

Wisdom School ifite intego eshatu nyamukuru muri uyu mwaka wa 2020, arizo gutanga uburezi bufite ireme ku rwego mpuzamahanga, Kubaka umunyeshuri ufite ubumenyi muri siyanse no kubyaza umuco we umusaruro (ururimi n’ibindi), kurema umunyeshuri ushoboye kwihangira umurimo akawuha n’abandi.

Umuyobozi wa Wisdom School (uwa kabiri uturutse ibumoso)ari kumwe n’ababyeyi b’abana bitwaye neza mu mitsindire mu mwaka w’amashuri 2019.

Kugeza ubu Wisdom School ifite amashami mu Turere twa Burera, Musanze ,Nyabihu na Rubavu, aho mu mwaka w’amashuri 2019 yari ifite abanyeshuri basaga 2000, ndetse ikaba yaratangiye kwandika abifuza kuyigana muri 2020.

Umuyobozi wa Wisdom School ari kumwe n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru binyuranye basuye Wisdom School ku wa 3 Mutarama 2020.

 1,933 total views,  2 views today