Musanze: Abageze mu zabukuru babangamiwe n’abana bababuza uburenganzira ku mitungo

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Abageze mu zabukuru bo mu mirenge inyuranye mu karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’abana bibyariye bababuza uburenganzira ku mitungo.Ubuyobozi bwo butangaza ko iki kibazo bwagihagurukiye kugira ngo kibinerwe umuti.

Umukecuru Akahoze Meriya ni uwo mu murenge wa Gashaki, afite imyaka 85, avuga ko abana be batwaye ibyangombwa by’ubutaka bwe ngo kugira ngo atazagurisha umurima kugira ngo yikenure.

Yagize ati: “ Rwose ubuyobozi nibutube hafi kuko nkanjye ubu mbaye nabi nsabiriza kandi mfite imitungo nasigiwe n’umugabo wajye, ubu ntabwo nabona icyo ngurisha ngo nikenure, noneho by’akarusho ubu nta cyangombwa cy’ubutaka ngira abana banjye barabyigabanije ngo ntagurisha, mfite amashyamba sinagurishamo igiti bo bitwaza ngo ndashaje nta bitekerezo nkigira, ndasaba ko aba bana bajya bahanwa n’amategeko bakaturekera ibyacu twishakiye”.

Mukecuru Akahoze avuga ko abana be bamubuza gukoresha umutungo we icyo ashaka ngo yikenure

Ntawuyirushamaboko Ezechiel wo mu murenge wa Rwaza nawe ashimangira ko abana kuri ubu basigaye babafatirana n’izabukuru bakabisha inzara babambura uburenganzira ku mitungo yabo.

Yagize ati: “ Rwose abana banjye nta n’umwe utarize , n’ubwo harimo abatarageze muri kaminuza, ariko njye mbabazwa ni uko ntashobora kuvana inka mu rugo ngo nyikenuze ntabanje kubabaza, ngo ndasesagura kandi ikibabaje ninjye na nyina wabo twahirira inka zacu bibereye mu ngo zabo, ubushize nagiye kugurisha itarasi ngo nikenure barambangamira pe amafaranga asubirayo, ubonye nibura batwitagaho mu mibereho, ubundi bakazasigarana ibyabo tumaze kwipfira”.

Simu Diogene ni Umuhesha w’inkiko w’umwuga wigenga mu karere ka Musanze , avuga ko abana badakwiye kubangamira ababyeyi ngo kuko abashakanye aribo bafite uburenganzira busesuye ku mutungo wabo.

Yagize ati: “ Ubu amategeko abivuga neza, abashakanye nib o bafite uburenganzira mu kugenera icyo bazakoreshaumutungo wabo, ubu nta mwana wabwira ababyeyi ngo arashaka umunani, ibi byarahindutse , cyokora umubyeyi akwiye gukoresha uburyo bwose akarihira umwana we amashuri ashoboye kugira ngo abashe kuzirwanaho, aba bana rero babangamira ababyeyi ku mitungo bazafatwa nk’abandi banyabyaha bose”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, avuga ko iki kibazo nawe asanzwe acyumva hamwe na hamwe muri aka karere ayobora, ariko ngo agiye kumanuka mu midugudu abiganirize abaturage bamenye uburenganzira bwabo.

Yagize ati: “ Umuntu ugeze mu zabukuru akwiye kwitabwaho, kandi n’abo bana bari guhemukira ababyeyi babo bamenye ko umunsi umwe nabo bazasaza, ndasaba rero abana kwita ku babyeyi babo ngira ngo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aduha urugero rwiza aho abagenera amafaranga y’ingoboka, iki kibazo rero ngiye kukiganiraho n’abaturage , tubasobanurire uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko kuko hari abahohotera ababyeyi bazi kubarengera inyungu z’umuryango ariko bagahemukira abababyaye”.

Ikibazo nk’iki hari aho gikomeje kumvikana ariko, abana basabwa kwita ku babyeyi babo babafasha kubaho neza mu mitungo baba barashatse, kuko amategeko ateganya ko bashobora kuzungura.

 

 

 2,419 total views,  2 views today