Musanze:Uwimana warokotse Jenoside yahisemo guhanga indirimbo kugira ngo abashe kwakira ibyabaye mu 1994.

 

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Uwimana Janine wo mu murenge wa Busogo , Akarere ka Musanze, avuga ko yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi  1994, icyo gihe Jenoside iba ngo yari amaze amezi 3 avutse, kugira ngo abashe kwakira ibyamubayeho kuri we ngo yahisemo guhanga indirimbo zamufasha ndetse n’abandi banyarwanda bahuye n’ibibazo nk’ibye.

Uwimana kugeza ubu ufite imyaka 30 y’amavuko avuga ko kugira ngo amenye amateka ye yayabwiwe na Nyina , kuko ngo yahoraga yibaza impamvu atagira Se

Yagize ati: “Njyewe menya ubwenge nta Papa nabionaga mu rugo, nyuma y’aho ariko uko nagendaga mpata ibibazo Mama yambwiye ko Papa yazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubyakira byaraniye kugeza mfite imyaka 22, ni ibintu byambabaje ku buryo nahoraga nigunze”.

Uwimana akomeza avuga ko nta kundi yari kubigenza kugira ngo nibura abashe kugerageza kwiyumvusha uburyo bamwe mu banyarwanda bishe abaturanyi babo n’abavandimwe maze ahitamo guhanga indirimbo

Yagize ati: “Nakomeje gutekereza icyamfasha kuva mu bwigunge, numvaga ibitekerezo byinshi bindwaniramo, nta masomo y’isanamitima nari narabonye nahisemo guhimba indirimbo nkaziririmbira abantu nanjye ndimi nivura, ibi bintu byatumye nakira ibyakorewe abatutsi mu 1994, bimfasha kwakira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, izi ndirimbo kandi zigenda zifasha n’abandi banyarwanda, ikindi ni uko hari ubwo njya kuririmba ahantu nko mu bihe nk’ibi bakampa itike, n’ubwo intego ariko abanyarwanda bakira ibikomere”.

Nyuma y’imyaka 30 Uwimana afite ibyo yishimira birimo umutekano, uburenganzira bungana ku banyarwanda, ariko nanone akanenga bamwe mu rubyiruko rwishoye mu bikorwa bibi bya Jenoside bakamara imiryango yabo nyuma yo kubasahura

Yagize ati: “Icyo nshima ni uko RPF Inkotanyi yagaruye ubuzima mu gihugu abanyarwanda bakongera kuba umwe, ikimakaza gahunda ya ndi umunyarwanda, uretse ko njye ntanabizi  ibyo bita amoko ariko ubu nta muhutu nta mututsi numva hani twese uru Rwanda turugendamo ntakuvuga ngo uri uwo mu gace aka n’aka, yego Jenoside yasize imfubyi n’abapfakazi ariko ku miyborere myiza ya Paul Kagame waduukuye mu rwobo twarize, kandi adutangiye amafaranga y’ishuri binyuze muri FARG ,none ubu turikorera  twiteje imbere”.

Uwimana indirimbo ze zifasha benshi (foto rwandayacu.com)

Uwimana kugeza ubu uvuga ko yatangiye guhanga afite imyaka 22, amaze gusohora indurimbo 4, kandi avuga ko azakomeza guhanga agamije komora ibikomere bye ndetse n’abandi bamukuraho amasomo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’Imvahi Nshya nab o bashimangira ko ibihangani bya Uwimana bibaha amasomo ndetse bituma bamenya amateka y’igihugu cy’u Rwanda nk’uko Rukundo Aimable wo mu murenge wa Busogo  abivuga.

Yagize: “ Indirimbo za Uwimana ni mimwe mi bituma twumva ko urubyiruko dukwiye gukumira ikiza , nk’iyo avuze ko hari urubyiruko rwakoze amabi, urundi rufite umutima mwiza rukaza rukarwanya urwangiza bituma rwose twumva ko igihugu cyubakiye ku rubyiruko rwakoze neza , nk’ubu urubyiruko rwo muri RPF Inkotanyi icyo gihe nirwo rwahagarutse Jenoside rwirukanye interahamwe n’urwari rwiyise Amahindure muri uyu murenge ahahoze ari komini Mukinga”.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Fidele  Kalimanzira, we asaba urubyiruko gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera kuba haba mu Reanda ndetse no ku isi, agasaba uruhare rw’urubyiruko muri rusange

Yagize ati: “Abakoze Jenoside mu 1994 bayikorera abatutsi  abenshi bakoze ibyo bari urubyiruko;babaye  ibigwari ,ariko icyo nshima ni uko hari abandi banyarwanda babashije guhagarika Jenoside ari urubyiruko , ubu rero intego ni ugukomeza gusigasira ibyagezweho twubaka ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda”.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Fidele  Kalimanzira(foto rwandayacu)

Abahanga bemeza ko kwigisha abantu binyuze mu bihangano ababyumva basigarana inyigisho kandi ibacengera vuba ,ku kigero cya 90% cyane ko bahora babisubiramo, aha rero ibihangano ikaba ari imwe mu ntwaro z’icengezamatwara mu buryo ubu n’ubu.

 

 

 88 total views,  2 views today